Kampanye yiswe "Visit Rwanda" y’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) kibifashijwemo n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, irimo kureshya abazaza Kwita izina abana b’Ingagi.
Urwego rushinzwe iterambere ry’igihugu (RDB) rwihanangirije abatanga serivisi zifite aho zihuriye n’ubukererugendo ko uzagaragarwaho n’irondaruhu ateganirijwe ibihano birimo no kuba ibikorwa bye byafungwa burundu.
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavuze ko abanenze u Rwanda kuba rwararekuye akayabo rukamamaza ubukerarugendo rukoresheje Arsenal hari ibyo birengagiza cyangwa batumva.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,ayo masezerano azatuma iyo kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.
Benshi bibaza uko guhura na Perezida Kagame bimera, n’iyo yaba ari umunota umwe. Iyi ni inkuru y’umukozi usanzwe wamaranye na we amasaha atandatu yose.
Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry yagizwe umuyobozi w’ikigo cyitwa Africa Parks gishinzwe amaparike muri Afurika arimo na Pariki y’Akagera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko gutunganya mu bisi bya Huye, aho Nyagakecuru uzwi mu mateka y’u Rwanda yari atuye, bizatwara arenga miliyari 2.5Frw.
U Rwanda rwahawe kimwe mu bihembo bikomeye ku isi bizwi nka “World Travel Awards” nk’igihugu cya mbere muri Afurika gisurwa cyane na ba mukerarugendo.
Igice cy’Umujyi wa Kigali kitagendwamo n’imodoka kizwi nka “Kigali Car Free Zone” kitakinakorerwamo ubucuruzi nka mbere, Umujyi wa Kigali watangaje ko hagiye gushyirwa ibikorwa bishya by’ubucuruzi.
Dian Fossey uzwi mu Rwanda nka Nyiramacibiri kubera uburyo yitaye ku Ngagi zo mu Birunga, yageze muri Africa aje gutembera birangira ahagumye.
Ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda (INMR) buvuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ku bwato bw’abamisiyoneri b’Abadage butabye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze cyane cyane abatuye mu Kinigi batangiye imyiteguro y’umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi 19, uba kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017.
Perezida Paul Kagame yatangarije abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo, ko u Rwanda rwashyizeho uburyo inyungu ziva muri pariki zigirira akamaro n’abazituriye.
Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), umuririmbyi The Ben agiye gukora igitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner” kizabera muri Kigali Convention Center.
Mu majyepfo ya Pariki y’Iburunga mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu minota 20 gusa mu modoka uturutse mu Kinigi, wakirwa n’amazu asakaje ibyatsi afite ishusho y’ibirunga.
Ikigo gishinzwe Iterambere RDB cyararikiye abantu bagejeje ku myaka 15, bavutse tariki 04 Nyakanga, guhatanira gusura ingagi ku buntu.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere (MINIRENA) itangaza ko igishanga cya Nyandungu kigiye gutunganywa mu buryo bubereye ubukerarugendo, umushinga ukazatwara Miliyari 2.4RWf.
Abashakashatsi b’Abanyarwanda bakurikiranira hafi ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima, bavuga ko kuba nta nzovu zikiba muri Nyungwe bituma ibimera byaho bitakimererwa neza.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017, u Rwanda rwakiriye inkura umunani zije ziyongera ku 10 zahageze mu cyumweru gishize.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyemeza ko kugaruka kw’inkura bizatuma umusaruro w’ubukerarugendo uzamukaho 10% kuko ari inyamaswa zari zimaze igihe zaracitse.
Abanyeshuri 59 barimo abakobwa umunani n’abahungu 51 bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu ishuri rikuru y’ubukerarugendo no kurengera ibidukikije (KCCEM).
Ikiyaga cya Ruhondo giherereye hagati y’uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru itavugwa.
Abaturage bo muri Musanze baturiye Pariki y’Ibirunga bavuga ko kuva aho barekeye kwangiza iryo shyamba batangiye kugerwaho n’ibyiza byo kuribungabunga.
Abaturage b’i Nyamagabe basanga iriba ryo “Mu Kunyu” rikwiye kugirwa nyaburanga, hagashyirwa n’inzu y’amateka ba mukerarugendo bakajya bahasura.
Edouin Sabuhoro ufasha abahoze ari ba Rushimusi gusubira mu buzima busanzwe, avuga ko yabitewe n’ubukene yakuriyemo bituma yiyemeza gufasha abandi.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyateguye ibirori byo gushimira umuryango w’Abanyamerika umaze gusura Ingagi zo mu birunga inshuro 100.
Ubuyobozi bwa Parike ya Nyungwe buravuga ko gahunda ya "Tembera u Rwanda" yitezweho kongera umubare w’Abanyarwanda basura za parike.
Abaturage baturiye Pariki ya Nyungwe batangaza ko bashishikajwe no kuyibungabunga kuko umusaruro w’ubukerarugendo buhakorerwa ubageraho bagatera imbere.
Ku musozi wa Huye, bakunze kwita kwa Nyagakecuru, abagore n’abakobwa bafite byinshi byo kuhigira bijyanye n’ubutwari bw’abagore ndetse n’imyitwarire ikwiye.
Umushinga LAFREC, ushinzwe gusana Pariki ya Gishwati-Mukura, utangaza ko uzayishyikiriza ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bitarenze umwaka wa 2017.