Korora inkwavu ni umushinga utavuna kandi udasaba igishoro kinini

Kamaliza Florance, umworozi w’inkwavu wo mu Karere ka Kamonyi aravuga ko ubworozi bw’inkwavu butavuna kandi umuntu abukoze neza bwabashaka kumuteza imbere.

Uyu mugore umaze amezi atandatu yorora inkwavu avuga ko yatangiye umushinga afite inkwavu esheshatu ariko kuri ubu yoroye izisaga 60 kandi ngo hari n’izo yagurishije. Ubu bworozi ngo ntibusaba umwanya munini wo kubukoreramo cyangwa igishoro gihambaye.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ni ho uyu Kamaliza yatangiye korora inkwavu, ahera ku mashashi 6 n’igisekurume kimwe yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Nyuma y’amezi atatu, ayo mashashi yarabyaye zihita zigera ku nkwavu 46.

Inkwavu ngo zororoka vuba kandi ntizisaba igishoro gihambaye.
Inkwavu ngo zororoka vuba kandi ntizisaba igishoro gihambaye.

Bitewe n’uko aho atuye ari hato, yahisemo gukora umushinga w’ubworozi bw’inkwavu kuko abantu babimugiragamo inama bagendeye ko ari umubyeyi uba wenyine udafite ikindi akora kandi hari ibyo akenera bisaba amafaranga. Ngo kuri ubu ahorana inkwavu nkuru agurisha amafaranga y’u Rwanda 2500 kuri rumwe.

Kamaliza avuga ko inkwavu ari amatungo atagorana kuko ubwatsi arya buboneka mu buryo bworoheje.

Aragira ati “ubwatsi inkwavu zirya ni kimari, inyabarasanya, rurira, n’ibindi. Ngo icyo umworozi agomba kwitaho ni ukugira isuku y’ahororerwa inkwavu no kwirinda ko zihura n’ubukonje”.

kamaliza ahorana inkwavu nkuru zo kugurisha.
kamaliza ahorana inkwavu nkuru zo kugurisha.

Muganga w’amatungo, Ntazinda Jean Nepomscene, na we ahamya ko korora inkwavu ari umushinga utagorana. Ngo umworozi agomba kuzigaburira ubwatsi budafite urume, bakazororera mu nzu iri mu kirere ndetse bakazirikana gusukura inzu yazo ngo hatazamo udushishi tukazirya.

Umworozi ategura aho urukwavu ruzajya rurira hitaruye icyarire. Ubundi akita ku kuzigaburira no kuziha amazi kugira ngo zororoke vuba. Ngo urukwavu rucutse rurya byibura amagarama 50 y’ibyatsi ku munsi, urugeze igihe cyo kwima rukarya amagarama 100, naho urwonsa rukarya amagarama 300 cyangwa 400, bitewe n’umubare w’utwana rwabyaye.

Umworozi witaye ku nkwavu ze uko bikwiye zamwungura vuba kuko zororoka cyane. Urukwavu rumwe rushobora kubyara inshuro eshatu mu mwaka kandi zibyara utwana hagati ya dutandatu n’icumi.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 51 )

ndashima uyu mumama watekereje korora inkwavu,ubunange ntekerezako ubworozi bwinkwavu aribwiza tumwigiyeho byishi.natwe tuzagerageza.kandi nakomereze aho yongere umubare wizo yoroye

charles bariyanga yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Murakoze niga ubworozi bwa matungo urukwavu na kanyamashwa keza. umusaruro uboneka iyo wakoze magement(kugenzura) nziza

alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

umugambi ni miza ndi umurundi ese kubaka hejuru bifasha iki urukwavu? murakoze mbaye ndashima ico muzonsubiza

ntakarutimana pantaléon yanditse ku itariki ya: 9-09-2017  →  Musubize

eee uyu mushinga ni sawa pe uyu mubyeyi azi ubwenge nanjye uwampuza nawe nkagura urwo korora nkagerageza nkuko yabigenje

TWAGIRAYEZU yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

muhawenimana jean damour wampaye contact nakubonaho

Maurice yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Muraho neza Marie Josée Uwiringira nifuzaga ko mwampa ubufasha bwo kumpuza nuwo mubyeyi woroye inkwavu.
nimero zanjye ni +250784008351 mubinkoreye mwaba mumfashije cyane.

Maurice yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Urukwavu Runyoye Amazi Ntakibazo Rugira ?Umuntu Yoruha Ayangana Gute?

Kabura yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

none ndagira ngo mbaze inkwavu ni gute ushobora kuzinywesha amazi

*nitwa muhawenimana jean damour* yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

nibyo koko inkwavu ziroroka kdi ntizirya byinshi,zitanga ifumbire nyinshi,akaboga ntamapfa akwica.nange natangiye umwaka ushize 2006,ariko ubu ndikwagura inzu yazo.natangiriye kuri z’amashashi 2nisekurume 1.ndumva korora inkwavu arishema kuringe,ubu ndakeka ntabura mutuel cyangwa nkemure ibibazo biciriritse byaburi munsi.nubwo nkiri ingaragu ntakizatuma ntagumya korora inkwavu,ncutse neza nazavanamo inka nzakwa.mfite inzozi ko nyuma yo kurangiza kaminuza nzorora maze nkagura nkanagemurira ama bar,motel ndetse naza hotel kuko agakwavu karyohera benshi.murakoze!

Habamungu Ferdinand yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

mudushakiye numero za telephone z’uwo mworozi

ndayambaje vincent yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

MURABIVUGA MURABI! URUKWAVU RUMWE RUNGEJEJE KURI BOXER NSHYASHYA MUMWAKA UMWE

Maurice Philos yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

nibyizacyane kurubu bworozi akarusho yaduha aho abarizwa tukamugana akaduha icyororo murakoze

mutabazo auguston yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka