Uyu mugore umaze amezi atandatu yorora inkwavu avuga ko yatangiye umushinga afite inkwavu esheshatu ariko kuri ubu yoroye izisaga 60 kandi ngo hari n’izo yagurishije. Ubu bworozi ngo ntibusaba umwanya munini wo kubukoreramo cyangwa igishoro gihambaye.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ni ho uyu Kamaliza yatangiye korora inkwavu, ahera ku mashashi 6 n’igisekurume kimwe yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Nyuma y’amezi atatu, ayo mashashi yarabyaye zihita zigera ku nkwavu 46.
Bitewe n’uko aho atuye ari hato, yahisemo gukora umushinga w’ubworozi bw’inkwavu kuko abantu babimugiragamo inama bagendeye ko ari umubyeyi uba wenyine udafite ikindi akora kandi hari ibyo akenera bisaba amafaranga. Ngo kuri ubu ahorana inkwavu nkuru agurisha amafaranga y’u Rwanda 2500 kuri rumwe.
Kamaliza avuga ko inkwavu ari amatungo atagorana kuko ubwatsi arya buboneka mu buryo bworoheje.
Aragira ati “ubwatsi inkwavu zirya ni kimari, inyabarasanya, rurira, n’ibindi. Ngo icyo umworozi agomba kwitaho ni ukugira isuku y’ahororerwa inkwavu no kwirinda ko zihura n’ubukonje”.
Muganga w’amatungo, Ntazinda Jean Nepomscene, na we ahamya ko korora inkwavu ari umushinga utagorana. Ngo umworozi agomba kuzigaburira ubwatsi budafite urume, bakazororera mu nzu iri mu kirere ndetse bakazirikana gusukura inzu yazo ngo hatazamo udushishi tukazirya.
Umworozi ategura aho urukwavu ruzajya rurira hitaruye icyarire. Ubundi akita ku kuzigaburira no kuziha amazi kugira ngo zororoke vuba. Ngo urukwavu rucutse rurya byibura amagarama 50 y’ibyatsi ku munsi, urugeze igihe cyo kwima rukarya amagarama 100, naho urwonsa rukarya amagarama 300 cyangwa 400, bitewe n’umubare w’utwana rwabyaye.
Umworozi witaye ku nkwavu ze uko bikwiye zamwungura vuba kuko zororoka cyane. Urukwavu rumwe rushobora kubyara inshuro eshatu mu mwaka kandi zibyara utwana hagati ya dutandatu n’icumi.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 48 )
Ohereza igitekerezo
|
turabashimira kuko muduhuguye kubworozi bwiza murakoze
ntuye mu karere ka kamonyi nifuje kubandikira ngirango mbasabe nomero nababonaho nkabavugisha mukama amakuru ahagije kubworozi bwinkwavu. kuko nange ndashaka gukora umushinga wo kuzorora. nomero zange nizi: 0780568130/0728061254.
Waou mbega umushinga mwiza nanje ndifuza uwompa information zikwiye kuko ndumva nshaka nanje kuzokorora !!! Sinzi uko noronka number zanyu iyanje no 0785256909 murakoze
Waou mbega umushinga mwiza nanje ndifuza uwompa information zikwiye kuko ndumva nshaka nanje kuzokorora !!! Sinzi uko noronka number zanyu iyanje no 0785256909 murakoze
It is very good to be self employed because reduces the burden from the state and gives us a lot of money .and me even if i m a student but after finishing my lessons I will continue to be an entrepreneur by raising my chickens and rabbits .thanks a lot.
ESE inkwavuzigira amoko angahe? Nangenifuza kuba umworoziwazo wabigize umwuga
muraho nashakaga kumenya amakuru Ku nkwavu nanasure aho
zarorerwa .murakoze
Mubyukuri nkunda ubworozi bw,Inkwavu ariko nabuze ahonakora urugendoshuri uyumworozi amfashije yampa forn yiwe nkavugana nawe.Murakoze,ntuye iburasirazuba.
ndashima uyu mumama watekereje korora inkwavu,ubunange ntekerezako ubworozi bwinkwavu aribwiza tumwigiyeho byishi.natwe tuzagerageza.kandi nakomereze aho yongere umubare wizo yoroye
ndashima uyu mumama watekereje korora inkwavu,ubunange ntekerezako ubworozi bwinkwavu aribwiza tumwigiyeho byishi.natwe tuzagerageza.kandi nakomereze aho yongere umubare wizo yoroye
Murakoze niga ubworozi bwa matungo urukwavu na kanyamashwa keza. umusaruro uboneka iyo wakoze magement(kugenzura) nziza
umugambi ni miza ndi umurundi ese kubaka hejuru bifasha iki urukwavu? murakoze mbaye ndashima ico muzonsubiza