Uyu mugore umaze amezi atandatu yorora inkwavu avuga ko yatangiye umushinga afite inkwavu esheshatu ariko kuri ubu yoroye izisaga 60 kandi ngo hari n’izo yagurishije. Ubu bworozi ngo ntibusaba umwanya munini wo kubukoreramo cyangwa igishoro gihambaye.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ni ho uyu Kamaliza yatangiye korora inkwavu, ahera ku mashashi 6 n’igisekurume kimwe yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Nyuma y’amezi atatu, ayo mashashi yarabyaye zihita zigera ku nkwavu 46.
Bitewe n’uko aho atuye ari hato, yahisemo gukora umushinga w’ubworozi bw’inkwavu kuko abantu babimugiragamo inama bagendeye ko ari umubyeyi uba wenyine udafite ikindi akora kandi hari ibyo akenera bisaba amafaranga. Ngo kuri ubu ahorana inkwavu nkuru agurisha amafaranga y’u Rwanda 2500 kuri rumwe.
Kamaliza avuga ko inkwavu ari amatungo atagorana kuko ubwatsi arya buboneka mu buryo bworoheje.
Aragira ati “ubwatsi inkwavu zirya ni kimari, inyabarasanya, rurira, n’ibindi. Ngo icyo umworozi agomba kwitaho ni ukugira isuku y’ahororerwa inkwavu no kwirinda ko zihura n’ubukonje”.
Muganga w’amatungo, Ntazinda Jean Nepomscene, na we ahamya ko korora inkwavu ari umushinga utagorana. Ngo umworozi agomba kuzigaburira ubwatsi budafite urume, bakazororera mu nzu iri mu kirere ndetse bakazirikana gusukura inzu yazo ngo hatazamo udushishi tukazirya.
Umworozi ategura aho urukwavu ruzajya rurira hitaruye icyarire. Ubundi akita ku kuzigaburira no kuziha amazi kugira ngo zororoke vuba. Ngo urukwavu rucutse rurya byibura amagarama 50 y’ibyatsi ku munsi, urugeze igihe cyo kwima rukarya amagarama 100, naho urwonsa rukarya amagarama 300 cyangwa 400, bitewe n’umubare w’utwana rwabyaye.
Umworozi witaye ku nkwavu ze uko bikwiye zamwungura vuba kuko zororoka cyane. Urukwavu rumwe rushobora kubyara inshuro eshatu mu mwaka kandi zibyara utwana hagati ya dutandatu n’icumi.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 48 )
Ohereza igitekerezo
|
ok murakoze ubwo izanjye nzajya nziha amazi
Mumbarize uwo mu mama uko wubakira inkwavu n’uko zinywa amazi kandi zizirana n’ibyatsi birimo urume mudushakire nomero ze izanjye ni 0787766715.
nadusubiz zicuk ryar
0782292203
0722249940
Ubishaka kworora ikwavu
Cangwa izinyama yatutubwira
Ninama koyakworora
natubwire igih zicukir nuko wazubakir murakoz
Nanjye natangiye ebyiri zabyaye utubwana 10 ahubwo zonsa igihe kinganaki?zibangurirwa ryari konabonye nyuma yiminsi ine rubyaye ruba rwarinze.kontabona uko nabona niba ari udupfizi cyangwa utunyagazi ari duto umuntu yabibona ate?ducuka ryari?
Rwose murakoze cyane kuko kutugezaho aya Nakuru biramfashije kuko narindi gutekereza gukora uyu mushinga. Ahubwo ikibazo ngifite ni ukumenya uburyo bwo kubaka ikiraro cyazo.Ese inkuru n’intoya kuzibanya ntakibazo? Amasekurume se ntashobora kwicana igihe Ababa!? Muzambwire.
Ububworozi ni bwiza cyane rwose muduhe number ze tujye kumwigiraho birambuye.izanjye ni 0788805545
Ububworozi ni bwiza cyane rwose muduhe number ze tujye kumwigiraho birambuye.izanjye ni 0788805545
UBU BWOROZI NI BWIZA, MUZADUSHAKIRE NIMERO YE
Muraho? None ko mutubwiye uzoroye azirinda ibyatsi biriho urume kandi mukatubwira ngo zihabwa amazi yo kunywa!! ese ingaruka inkwavu zaterwa n,urume, ntizahura nazo zinyoye amazi?
uyu mumama aranyubatse cyane ko nanjye shaka kuzorora mwabwira ibisabwa byose kugira umuntu atangire azorore mubwire
Njye ndifuza contact zuwo mudamu ,kuko njye namaze kubaka aho nazororera bityo ndimo ndashaka aho nagura icyororo.
Mwadufasha