Uyu mugore umaze amezi atandatu yorora inkwavu avuga ko yatangiye umushinga afite inkwavu esheshatu ariko kuri ubu yoroye izisaga 60 kandi ngo hari n’izo yagurishije. Ubu bworozi ngo ntibusaba umwanya munini wo kubukoreramo cyangwa igishoro gihambaye.
Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ni ho uyu Kamaliza yatangiye korora inkwavu, ahera ku mashashi 6 n’igisekurume kimwe yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Nyuma y’amezi atatu, ayo mashashi yarabyaye zihita zigera ku nkwavu 46.

Bitewe n’uko aho atuye ari hato, yahisemo gukora umushinga w’ubworozi bw’inkwavu kuko abantu babimugiragamo inama bagendeye ko ari umubyeyi uba wenyine udafite ikindi akora kandi hari ibyo akenera bisaba amafaranga. Ngo kuri ubu ahorana inkwavu nkuru agurisha amafaranga y’u Rwanda 2500 kuri rumwe.
Kamaliza avuga ko inkwavu ari amatungo atagorana kuko ubwatsi arya buboneka mu buryo bworoheje.
Aragira ati “ubwatsi inkwavu zirya ni kimari, inyabarasanya, rurira, n’ibindi. Ngo icyo umworozi agomba kwitaho ni ukugira isuku y’ahororerwa inkwavu no kwirinda ko zihura n’ubukonje”.

Muganga w’amatungo, Ntazinda Jean Nepomscene, na we ahamya ko korora inkwavu ari umushinga utagorana. Ngo umworozi agomba kuzigaburira ubwatsi budafite urume, bakazororera mu nzu iri mu kirere ndetse bakazirikana gusukura inzu yazo ngo hatazamo udushishi tukazirya.
Umworozi ategura aho urukwavu ruzajya rurira hitaruye icyarire. Ubundi akita ku kuzigaburira no kuziha amazi kugira ngo zororoke vuba. Ngo urukwavu rucutse rurya byibura amagarama 50 y’ibyatsi ku munsi, urugeze igihe cyo kwima rukarya amagarama 100, naho urwonsa rukarya amagarama 300 cyangwa 400, bitewe n’umubare w’utwana rwabyaye.
Umworozi witaye ku nkwavu ze uko bikwiye zamwungura vuba kuko zororoka cyane. Urukwavu rumwe rushobora kubyara inshuro eshatu mu mwaka kandi zibyara utwana hagati ya dutandatu n’icumi.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 49 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkeneye icyororo cya Kijyambere 0725011407
nuko mwajya mudusubiriza ibibazo byose biba byabajijwe kuko nibyo bifasha nabandi baba batari update muri iki gihe.then kuburyo nka nyuma yigihe kirerekire bazaza bakabisoma bikabafasha.murakoze
None nigute warwanya ibyonnyi nkimbeba ko mbona zikunda kurya abana bakivuka nimero yanjye 0782850064 muduhe niyuwo mubyeyi
Mutibwore ibibazo bibdi inkwavu zishobora guhura nazo
Nigute umuntu yabona icyiroro
NITWA JIRIBERI murugo ni musanze NANJE NOROYE INKWAVU zisaga 400 nakoze amahugurwa yokorora inkwavu nanje nabunganira abatabizi mumpamagare mbafashe kuriyi nimero. 0787532990
Yego pee nawe wagerageza kumafaranga 1500 yonyine. Hari nuburyo wacukura umwobo ugasigaho akugi kokunyuzamo ubwasti urukwavu ryo rwi shakira inzara kuko rugenda rucukura mumpande
None se ubwo ntirwacukura rukaba rwahinguka hanze rugatoroka CG ibisimba bikarurya?0725011407
Yego ni byiza pee
Murakoze munama mutugiriye. Ark njyewe mfite ikibazo. 1. Ese uzororeye mucyumba ark utubatse hejuru ark ikirinda ko hakonja zabaho?
murakoz kutugra inama nanjy nzanjy nzih amaz
Nonese ibiryo bya kizungu byi nkwavu nibiki bavanga vanga mutubwire
ikibazo turabaza ntago mudusubiza ibyo byose byabajijwe mubishubije natwe twakora neza.
Nibyiza kworora ariko banza ufate ibyigisho kubagutanze njye ndumworozi winkwavu muburyo bwakiryambere 0788882524
Nibyiza kworora ariko banza ufate ibyigisho kubagutanze njye ndumworozi winkwavu muburyo bwakiryambere 0788882524