Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo rikorera mu karere ka Musanze, ryiteguye kubonera umuti ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, kuko kizifashisha ikoranabuhanga ryacyo mu gutubura imbuto.
Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko umuco wa “Hinga Tugabane” ugomba guhagarara, bitewe n’ubutaka bwo kororeraho, bwahawe abaturage muri gahunda y’isaranganya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cya forode y’ifumbire mvaruganda gikunze kugaragara muri ako karere.
Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira gahunda yo gushinganisha ubuhinzi bwabo kuko ari yo yabafasha guhangana n’igihombo bashobora guterwa n’ibihe bibi birimo n’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhunzi, Agnes Karibata.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) hamwe n’ibigo by’ubwishingizi, kuri uyu kane tariki 11/10/2012, batangije uburyo abahinzi bazajya bishingana, kugirango ntibatinye gushora imari yabo mu buhinzi, bitewe n’ibiza bimaze igihe byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu.
Umushinga wihaye guteza imbere igihingwa cy’ikijumba ku isi hose (SASHA) watangiye igikorwa cyo guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda, wigisha kandi unafasha abaturage kubibyaza umusaruro kuburyo buteye imbere.
Akarere oa Huye gafite umwihariko wo kweza bwiz kurusha ahandi kubera imiterere y’ako, nk’uko bitangazwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta (ARDI) ufasha abaturage b’abakene kwiteza imbere binyuze mu myuga iciriritse, harimo buhinzi no ku bworozi.
Theogene Siborurema utuye aho bita i Cyarumbo yishakiye uburyo bwo kuhira imyaka akunda guhinga, yiganjemo inyanya n’intoryi, bwanafashishe n’abaturanyi be kuba yaratekereje icyo gikorwa.
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko batangiye kubona ko muminsi iri imbere bazahura n’inzara kuko nta musaruro bagitegereje kubera ibura ry’imvura, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe, imvura izaramira imyaka yabo ihari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman, arasaba abaturage bo mu murenge ayobora ko muri uyu mwaka bagomba guhinga ibisambu byose bidahinze kugira ngo umurenge wabo uzabe ikigega cy’intara y’uburengerazuba.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Agnes Kalibata, ari mu bayobozi bashyikirijwe ibihembo n’Ihuriro Nyafrica Riteza Imbere Ibidukikije (African Green Revolution Forum) ku mugoroba wa tariki 28/09/2012 kubera uruhare mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi muri Afurika.
Norce Gatarayiha ufite kompanyi ihinga ikanatunganya Macadamia, aragira inama abahinzi bagenzi be bahinga iki gihingwa kudacikanwa n’iki gihe cy’ihinga kuko ariho bakura umusaruro mwinshi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu gihe cya vuba amakoro atazaba akoreshwa mu bwubatsi gusa, ngo ahubwo azabyazwamo ifumbire abantu bazajya bifashisha bafumbira imyaka yabo.
Umushinga wagenewe guteza imbere icyaro (RSSP) watewe inkunga y’amadorali y’Amerika miliyoni 80 ndetse wongererwa n’igihe cyo gukomeza gukorera mu Rwanda kugeza mu 2017.
Akarere Kayonza kahize guhinga soya ku buso bwa hegitari 3200, kugira ngo uruganda rwa Mount Meru Soyco ruzajya rutunganya soya rukayibyaza amavuta rutazagira ikibazo cyo kubura iyo gukoresha.
Ikibazo cy’imbuto ngo gishobora kuzagora abahinzi b’ibirayi muri iki gihembwe cy’ihinga A, bitewe n’uko ababihinga bataracengerwa n’isimburanyibihingwa rigomba kugenderwaho kugira ngo umusaruro w’ibirayi uboneke umeze neza kandi uhagije.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa amahugurwa ku buryo bwo kunoza ubuhinzi bw’urutoki, maze bavayo bagahinduka abafashamyumvire bakanafasha abahinzi bandi kuvugurura urutoki binyuze mu mashuri yo mu mirima.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ubuhinzi cya 2013 A mu karere ka Nyabihu, tariki 11/09/2012, abaturage bashishikarijwe guhingira igihe, gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro ndetse no kwita ku butaka bahingaho.
Ikibazo cy’imashini zihinga cyari cyarabaye imbogamizi ku bahinzi b’akarere ka Gatsibo ubu kirimo gukemuka. Mbere aka karere kari gafite imashini ntoya eshatu none ubu kabonye imashini nini 18.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) buratangaza ko kubera gahunda yo gukumira indwara zishobora gufata amatungo, guhera tariki 09/09/20110, buzatangiza gahunda yo kurwanya isazi ya Tsetse n’indwara ya Tripanosomiase ikwirakwiza n’iyo sazi mu duce twegereye Pariki y’Akagera.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata yatsindiye igihembo cy’umuryango Yara International ASA cy’umwaka wa 2012 kubera politiki n’udushya yahanze mu buhinzi bituma u Rwanda ruzamura umusaruro uva ku buhinzi.
Guverinoma y’u Rwanda yateganyije miliyari 12 zo gushora mu buhinzi bukoresha imashini. Ibi bizagira uruhare mu kongera umusaruro uva ku buhinzi no guteza imbere icyaro; nk’uko Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabitangarije The EastAfrican.
Mu karere ka Gicumbi hatangjwe ubuhinzi bwa Pome mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’aka karere, gasanzwe kari ku isonga mu turere dufite buhinzi n’ubworozi bwateye imbere mu Rwanda.
Abahinzi b’Ikawa mu Rwanda barakangurirwa kongera ubwiza bw’ubuso buhyinzeho Kawa, nk’uko babisabwe mu muhango wo gusoza amarushanwa y’uburyohe bwa kawa, azwi nka “Cup of Excellence”, wabereye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Uburengerazuba abahinzi batitabiriye cyane gahunda yo gukoresha ifumbire mvaruganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) cyiyemeje gutangira gahunda y’amahugurwa y’abahinzi n’abakangurambaga ku ikoreshwa ry’ifumbire.
Nyuma y’aho intoki zigera kuri 20% y’iziri mu karere ka Nyabihu zigaragaye ko zirwaye kirabiranya, hafashwe ingamba zo kurwanya iyi ndwara ku buryo icika burundu; nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre, abivuga.
Abarya umuceri mukeya kandi bawuhinga ni abibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Igishanga cya Rwasave (COAIRWA), nk’uko babigaragarije umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, wari wabagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashyizeho komisiyo yo kugenzura no guca akarengane kagaragaye mu isaranganywa ry’imirima mu Gishanga cya Bugarama.
Mu kagari ka Ruragwe umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hari abahinzi bahinga ibishyimbo bita ‘mugabo kirigita umugore!’.
Gahunda yo guhuza ubutaka ikomeje kwitabirwa, hakorwa amaterasi ndinganire ahingwamo ibihingwa byatoranijwe nk’ingano, ibigori, ibirayi n’ibishyimbo. Gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo kungera umusaruro no kwihaza mu biribwa.