Nyabihu: Hafashwe ingamba zo kurwanya indwara ya Kirabiranya ifata insina

Nyuma y’aho intoki zigera kuri 20% y’iziri mu karere ka Nyabihu zigaragaye ko zirwaye kirabiranya, hafashwe ingamba zo kurwanya iyi ndwara ku buryo icika burundu; nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre, abivuga.

Nubwo 20% by’intoki ziri muri Nyabihu zafashwe nk’uko bitangazwa na RAB, Nyirimanzi avuga ko uyu mubare atari munini cyane ugereranije n’imibare igaragazwa mu tundi turere.

Ingamba zarafashwe kugira ngo indwara ya Kirabiranya irwanywe burundu harimo guhugura abafashamyumvire bane baturuka mu mirenge ya Rugera na Shyira ku ndwara ya Kirabiranya ku buryo bazafasha abaturage ku kumenya ububi bw’iyi ndwara n’uko bayirinda.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre.

Aba bafashamyumvire bazajya bajya mu rugo rw’umuhinzi w’urutoki urwaje iyi ndwara, bamuhugure ku bigendanye nayo n’uko yayirwanya banabikorera no mu rutoki rwe.

Ibi bizagerwaho neza kandi bizatanga umusaruro mwiza kuko harimo gukorwa urutonde rw’abantu barwaje indwara ya Kirabiranya ruzifashishwa. Ibi bikorwa bizatangira gukorwa kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012.

Indwara ya Kirabiranya iterwa na Bacterie bita “banana xanthonomas campestris of cubans” irangwa n’uko amakoma y’insina araba cyane kandi ugasanga asa n’ayo bayisutseho amazi ashyushye. Mu mutumba no mu nguri havamo umushongi w’umuhondo.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza indwara ya Kirabiranya.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza indwara ya Kirabiranya.

Iyo amabere y’igitoki uyaciyemo kabiri usanga asa n’arimo imizi y’ikigina kandi ntashobora kuribwa n’abantu cyangwa amatungo. Amabere y’igitoki gifite indwara ya Kirabiranya aneka adakomeye, nyuma akazahunguka, n’umwanana uruma.

Iyi ndwara ikwirakwizwa n’inzuki zitara ubuki, imibyare irwaye, ibikoresho bidasukuye, amazi y’imvura n’ibisigazwa by’insina bifite amakakama nk’amakoma n’imitumba; nk’uko tubikesha igitabo “Imfashanyigisho ku buhinzi bwa Kamaramasenge, Inanasi na Marakuja” cyasohotse muri Nyakanga 2009.

Abahinzi b’urutoki, bakaba basabwa muri rusange kwirinda iyi ndwara kuko ari indwara mbi cyane, kandi iyo igeze mu rutoki, itera igihombo kinini igihe itarwanyijwe vuba.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka