Kuri ubu abaturage bari gufashwa ni abo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Rulindo na Gakenke, bigishwijwe n’uyu mushinga uburyo bashobora kubibyazamo amandazi ndetse na keke.
Uyu mushinga uje mu Rwanda mu gihe iki gihingwa kiri mu bihingwa bikunze guhingwa cyane n’Abanyarwanda kandi bikaba binakunze kuribwa. Ibijumba ni kimwe mu bihingwa bihingwa kuburyo bworoshye kandi byerera igihe gito.
Abahanga nabo bemeza ko iki gihingwa gifitiye akamaro umubiri.
Jean Clause Nshimiyimana ushinzwe gahunda yo gutubura ibijumba muri uyu mushinga atangaza ko bafite gahunda yo guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda, bafasha abaturage kukibyaza umusaruro kuburyo kizabagirira akamaro kubyerekeranye n’amafaranga ndetse bakanihaza mu biribwa cyane ko ibijumba byifitemo Vitamini A ifasha abagore batwite ndetse n’abana bato gukura neza.
Iki gikorwa kije nyuma y’aho hari undi mushoramari mu Rwanda witwa Sina Gerard wari umaze kumenyerwa kuri iki gikorwa kuko ariwe watangije iki gikorwa cyo gukora amandazi, keke n’ibindi mu bijumba.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ari nawo wabereyemo iki gikorwa butangaza ko kuri ubu ubwo bamaze kumenya akandi kamaro gakomeye k’ibijumba bagiye kujya babihinga birenze uko babihingaga.
Bamwe mu bahinzi batangaza ko bafataga ibijumba nk’igihingwa cy’ababuze uko bagira cyangwa abakene ariko ngo nyuma yo kwerekwa ko bishobora gusimbura ifarini isanzwe ndetse n’ibindi bita iby’abishoboye basanze ari umutungo ukomeye bafite cyane ko bavuga ko badashobora guhinga ibihingwa bitagira ibijumba.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndi mukarere ka kirehe mu murenge wa mahama ndifuza kumenya niba ayomahugurwa ageneye buriwese ubyifuza cyangwa niba atangirwa ubuntu jye ndumva ntategereza ngo natwe bizatugereho mu turere twacu ahubwo mundngire aho nabasanga nicyo naba nsabwa murakoze.!
ngewe icyifuzo fite nuko yampa akazi muri business nanjye nkigabyishi niteza imbere
byaba byiza abaturag
e bose bigishijwe uko bakora ayo mandazi