Sembagare Samuel atangaza ibi mu gihe abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Burera usanga bagira umusaruro mwinshi bakawugurisha bakabona amafaranga menshi nyamara ugasanga bishyira inyuma y’abandi bantu batanabarusha ubukire.
Akomeza avuga ko abahinzi n’aborozi bafite agaciro gakomeye kuko aribo batuma abakora indi mirimo itandukanye babasha kuyikora neza.
Agira ati “Hari uwakora akazi atariye? Hari n’umwe? watwara indege, watwara ubwato, wavura, hari n’umwe washobora uwo mwuga atariye?...umuhinzi, umworozi niwe ufite agaciro gakomeye kuko ibyo byose mubigeraho ari uko mwariye.”
Uyu muyobozi akomeza aha ingero aba bahinzi avuga mu bihugu byateye imbere, nko muri Amerika, mu Buhinde cyangwa mu Bushinwa n’ahandi, usanga umuhinzi cyangwa umworozi ariwe wa mbere baha ijambo.
Abaturage bo mu karere ka Burera hafi ya bose batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Muri ako karere hahingwa ibihingwa bitandukanye byatoranyijwe birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ndetse n’ingano.
Ako karere gafatwa nk’ikigega cy’intara y’amajyaruguru mu bijyanye n’ubuhinzi kuko iyo myaka ihera cyane, abahinzi bakihaza ndetse bagasaguriria n’amasoko.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|