Mu Rwanda hadutse imisengere itari imenyerewe
Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru, Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya ahuriramo abemera Imana y’abakurambere b’u Rwanda.

Avuga ko uyu munsi witwa “Umunsi wera w’umucyo” uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.
Uyu munyamakuru agira ati ”Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.
Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.
Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Mubalaka yagize ati:”Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.
Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi.
“Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Mubalaka akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.
“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.
Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.
Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.
Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba.
Ibitekerezo ( 67 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndasaba telephone za Mr Edward Mubarak nvugane nawe muduhuze kuri email.
Murakoze
Ndasaba telephone number cyangwa email address bya Mr Edward Mubarak muvugishe.
Murakoze
Alias
ejo murarimbutse mwebwe kbs
gusenga ni mumutima kdi burigihe twemera ibyo tutabona nibimakaza urkundo&amahoro nzayonoka
IBYURU RWANDA MUZABIMBWIRA PE NIMUNSANGA IRYAHEPHO
Ku isi hari amadini ibihumbi n’ibihumbi.Kandi buri ryose rivuga ko ariryo ryonyine rizima.Muli Matayo 7:13,14,YESU yerekanye ko abantu nyamwinshi banyura mu NZIRA ijyana mu kurimbuka.Nukuvuga kubura ubuzima bw’iteka.Naho INZIRA ijyana abantu ku buzima bw’iteka,ngo abayinyuramo ni bake cyane kubera ko iruhije.Yerekanye ko abakristu nyakuri uzababwirwa n’IMBUTO nziza bera.Birinda gukora ibintu bibi imana yatubujije:Kwica,kurwana,kwiba,gusambana,amanyanga,etc...Ahubwo bose yabasabye kubwiriza ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubwami bwose bwo ku isi,noneho akaba aribwo buyobora isi.Bene abo bantu nibo bonyine imana yemera gusa.Niba iryo dini rya Edward Mubalaka rizakora ibyo imana itubuza,rirata igihe kuko Imana izaririmburana n’abayoboke baryo ku munsi w’imperuka.
Njye nshyigikiye iriya misengere, kuko Imana ariyo soko ya byose, amadini akaba yarashyizweho n’abantu akenshi mu nyungu zabo