Mu Rwanda hadutse imisengere itari imenyerewe

Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru, Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya ahuriramo abemera Imana y’abakurambere b’u Rwanda.

Inteko y'abantu 30 iyobowe n'uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w'umucyo”
Inteko y’abantu 30 iyobowe n’uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w’umucyo”

Avuga ko uyu munsi witwa “Umunsi wera w’umucyo” uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.

Uyu munyamakuru agira ati ”Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.

Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.

Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Mubalaka yagize ati:”Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.

Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi.

“Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Abazitabira ‘umunsi wera w'umucyo' bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima
Abazitabira ‘umunsi wera w’umucyo’ bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima

Mubalaka akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.

“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.

Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.

Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.

Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 64 )

Ndabashuhuje mugire amahoro! biradukwiriye ko dusuzumana ubushishozi ibivugwa byose ndetse n’ibyaduka kuko turiho mu gihe kidasanzwe aho gukora kwa satani na ko kwaahinduye isura. rero tube maso tudateraganwa n’umuraba. Umwami Imana iduhe ubwenge bwo kumenya icyo ishaka.

Dusingizimana Theodore yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

yewe kabaye dore isi irarimbutse. gusa ikiza ndumva buriwese yakabayf amenya gutunganya inzira ze.

Aime Olivier MBONIGABA yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

kuri ubu abantu twese twamaze gusobanukirwa, ari amadini cg amatorero cg se ikindi kintu cyose cyabasha guhindura imitekerereze ya muntu, abantu bebshi babikora atari impamvu zo gufasha abandi mu kubaho mu buzima bwo kubaha Imana ndetse no kuzabaho neza nyuma y’ubu buzima. abenshi rero baba bafite izindi ntungu bazakura muri icyo kintu. njye nta numwe nshyigikiye, icyambere ni ugukora ibyiza, ukamenya ko uko ushaka kugirirwa neza ariko na mugenzi wawe abikeneye. ibyo ubashije kubimenya kandi ukabishyira mu bikorwa, sinshidikanya ko n’Imana yo mu remyi wawe itazakwemera.
mureke kureba ku myemerere y’abantu cyane ngo ibajyane kure ahubwo ibyo wamenye mumenye neza impamvu yabyo

elie yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

Yesu we! ubu koko ibi ni ibiki? uyu mugabo icyo ari gukora ndabona ari ugutebutsa imperuka rwose. Yewe, abantu se bajya gusenga bagasoza bishimisha. iyi nshinga "kwishimisha" isobanuye byinshi. Aha!

Alphonse MBIGIRENTE yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

abanzi b’Imana si abazi ukuri ahubwo ni abiyobagiza ukuri bakuzi bakarwanya Imana ,gusa ndabatangariza ko Imana yaremye abantu atari ababyeyi badushyize Ku isi ,ntacyo ngipfana na karande y’abazimu kuko abazima ntaho bahurira n’abapfuye, nshoje mbamenyesha ko igicaniro cyose kirwanya Imana y’ukuri yaremye ijuru n’isi n’ibiriho byose kizasandaguzwa bitarenze ukwezi kw’ugushyingo 2018 ,abanzi b’Imana nyakuri bakarimbukana nacyo ibyo ni biba muzamenya mwese niba koko iyo Mana y’I Rwanda niba ariyo yari nyayo Cg niba ari Uwiteka Imana ya Israel ariko nayo Mana yanjye ubu ariyo izaba ibikoze ,kuko itabangikanwa kuko ari Ifuha ,ubwo niba batazashingira kuri Bibliya bazashingira kuki? satani ahagurukije ubuyobe bukomeye ariko umugenzi naho yaba umuswa iyo nzira yo kwera ntazayiyoba satani ararushywa n’ubusa ,duhindukire tugarukire Uwiteka nawe aratugarukira.

Loulou yanditse ku itariki ya: 10-10-2018  →  Musubize

Kuvuga Imana ya Islaheri bimaze iki utari umuyisiraheli, ni ishyanga nk’andi yose rero Imana ni iya bose mu mahanga yose. iy’i rwanda ni iy’abanyarwanda iya israeli iy’abisiraheli. Buri muco ugira uburyo usabana n’Imana, ntibisaba kubanza kwirandura mu mizi gakondo yawe ngo uterwe n’ingurukira ku mwimerere w’abandi nk’aho nta nkomoko ugira. kri bose Imana isabana nabo yaremye mu mwimerere wabo.

KIZA yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

MWESE MWASHYUSHYE UMUTWE KU BUSA.
Uyu mugabo aravuga ko ari uguhuza imyemerere itandukanye.

SI IDINI AHUBWO NI NK’IMPUZA-MADINI.

BURI WESE URI TAYARI GUKORA IBYIZA ARI KARIBU.

NANJYE NZAZA AS LONG AS ATAZATUBWIRA KUMUSENGA GUSA CYANGWA SE KUREKA IBYO TWEMERAGA.

Joe yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Yakoresheje umuringo wo muri Bibiliya!!! Gusura imfubyi n abapfakazi ni ryo dini ryiza

Hadassa yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

amadini aragwira aya madini ni amwe yahanuwe azaza Muminsi yimperuka

Alias Ntare Bujinja yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

None se ko wumva atazashingira kuri Bibiliya cyangwa Corowani, uriya muringo yakoresheje ko uri muri Bibiliy

Hadassa yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

barashoboye gsa ibyahanuwe bigomba gusohora n’ubundi.

Alia yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

ubwose idini ritajyendera kuri bibilia kandi bibilia akaba arijambo ry’IMANA ubwose utayobowe nayo abayobowe nande wundi?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Ni nde wakubwiyeko Bibiliya ari ijambo ry’Imana?
ubuse Nowa, Yobu, Petero,Paulo bigishirizaga mu yihe bibiliya , Yesu we se yakoresheje iyihe? Mutekereze ikirenze inyuguti kuko abantu batari bamenya gusoma bari bafite ijambo ry’Imana...

KIZA yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Ndasaba telephone za Mr Edward Mubarak nvugane nawe muduhuze kuri email.
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Ndasaba telephone number cyangwa email address bya Mr Edward Mubarak muvugishe.
Murakoze
Alias

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka