Mu Rwanda hadutse imisengere itari imenyerewe
Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru, Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya ahuriramo abemera Imana y’abakurambere b’u Rwanda.

Avuga ko uyu munsi witwa “Umunsi wera w’umucyo” uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.
Uyu munyamakuru agira ati ”Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.
Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.
Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Mubalaka yagize ati:”Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.
Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi.
“Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Mubalaka akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.
“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.
Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.
Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.
Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba.
Ohereza igitekerezo
|
Nge kuruhande rwange ndumva itorero ridahana cgwa ngo aribuze ibyaha ntacyo rimaze!!
Nkuko Yezu yabyerekanye muli Matayo 7:13,14,amadini hafi ya yose ajyana abantu kurimbuka.Kubera ko yose aba yishakira "indonke" (profit),abeshya ko akorera Imana.Nyuma yaho,Yezu yerekanye uburyo wabona idini ry’ukuri rijyana abantu muli paradis.Dore ingero zimwe yatanze: Yavuze ko iryo dini,abayoboke baryo bativanga mu by’isi,urugero muli politike.Ntabwo bajya mu ntambara zibera mu isi.Ntabwo basaba abayoboke babo abafaranga,ahubwo bose bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,nkuko Yezu n’Abigishwa be babigenzaga.Barangwa n’urukundo nyakuli.Nubwo benshi batabyemera,abagize iryo dini nibo bonyine batagiye mu ntambara na genocide byabaye mu Rwanda.Wabyemera utabyemera,nta muyoboke waryo wafunzwe azira genocide.Mu gihe andi madini yose yagiye mu ntambara na genocide kandi ku bwinshi.
Nge kuruhande rwange ndumva itorero ridahana cgwa ngo aribuze ibyaha ntacyo rimaze!!
Ibyo byose nugushaka uko muhura muri benshi muyobya uburari knd aramana yamashyaka mubundi buryo bwo kurwanya leta izindi nzira zarabananiye,FPR mube maso ubwo bugambanyi bizarangira bugumuye abaturage,uwo numupango muremure RIB na DMI mube maso sukubaka ubumwe bwabanyarwanda ahubwo nugutangira guhimba udutsiko(Cellule za Rwihishwa.
Ngewe igitekerezo cyanjye gishyigikiye bidasubirwaho iyimyemerere kk ndabona bigumye bitya umuco gakondo wagombaga kurangira bidatinze!
Ikindi gewe mbona nimitwe ya politike yagombye kuba ibiri igashingira kumyemerere bityo hakabaho umutwe wa politike wabemera gakondo nuwabemera imico mvamahanga
Ibibyaca ironda karere nirindi vangura ryihishe mubiyita kobitwikiriye igishura cyiyobokamana.
Ngewe igitekerezo cyanjye gishyigikiye bidasubirwaho iyimyemerere kk ndabona bigumye bitya umuco gakondo wagombaga kurangira bidatinze!
Ikindi gewe mbona nimitwe ya politike yagombye kuba ibiri igashingira kumyemerere bityo hakabaho umutwe wa politike wabemera gakondo nuwabemera imico mvamahanga
Ibibyaca ironda karere nirindi vangura ryihishe mubiyita kobitwikiriye igishura cyiyobokamana.
Iyo mana y’i Rwanda iganje he? Yezu mwami w’amahoro duhe Roho wawe adufashe gukomera.
mwibohore amazina mwita ngo namakirisitu mugihe ayabakurambere mwayatesheje agaciro mukayita amapagani. nibindi mushaka byagaciri bizaza nimushaka bitarimo guhakana Imana ishoborabyose itari inyaburayi cg aziya. musenge Imana yomwijuru nayo izabumva.
Iryo ryiyita idini riteye ubwoba warahi Rwanyonga ahubwo akazi kabasenga byukuri nibahaguruke basenge basengere igihugu none se ko mbona batazi nagaciro ka bibiliya ubwo bariya nabonye bamuyobotse hahahahahaha barabyina bataramenya n amategeko azabagenga hahahaha aka nakumiro hahahahaha ahubwo navuze kwa Ari orchestra nabyemera hahahahaha ngo gufasha imfubyi nabapfakazi ubwo se abishoboye bazaba barimo bo muzabagenera umuziki hahaha haranditswe ngo UMUNTU NTATUNGWA NIBYO AFUNGURA GUSA AHUBWO ATUNGWA NIJAMBO Ry IMANA abasenga byukuri bahaguruke basenge imanaitaxatubaza aho aba Bantu bazimiye turi kuko Imana utanga umunya cyaha ahubwo yanga icyaha urunuka
kkkkk ubu koko mwibagiwe ko Imana ibaho koko nkabanyarwanda mwibagiwe ahotuvuka kuko umuntu asigaye akora icyoshatse akajya aho ashatse.....
Ngewe ndabashyigikiyee ! Nigute dusenga imana za islaer izabarabu nabaroma kd natwe dufte imana yacu ba sogokuruza basengaga kuki twunvako abazungu bazajya. Badutecyerrereza kugez no mumyizerere!.. Nikibazo gikomeyee
Nzayitabira
Ahubwo uwampa contact za Mubalaka...
Abazungu bo imana zabo barazitaye...
Ziganje muri Afrika !
Imana nya Afrika barayitwangishije !
Ubumuntu twaraburaye... Tugaruke...
Nyagasani wowe niba usenga imana ya islael uragowe wasenzi Imana rurema se usengera iki iya islael
HAHAHAHHAHAHA Kubandwa no guterekera hafi muri make!!!!! kO numvise ko na Ryangombe na Nyabingi nabo ari abanyamahanga?
Mbega gusubira inyuma? Imana dusenga niyo abakurambere bacu basengaga kuko nta yindi ibaho. Bayisengaga batayizi neza, Kristu yaje kuyisobanurira isi yose. Ni muri we twacunguriwe, mureke kuyoba mujya inyuma y’aho abakurambere bacu bari bari.
Ubwo ni ubuyobe gusa Imana niyo yatangije umurimo ninayo izawusohoza mumureke nawe azabyibonera KO atari mumurongo ibitarimo Imana ntagaciro bigira