Mu Rwanda hadutse imisengere itari imenyerewe

Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru, Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya ahuriramo abemera Imana y’abakurambere b’u Rwanda.

Inteko y'abantu 30 iyobowe n'uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w'umucyo”
Inteko y’abantu 30 iyobowe n’uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w’umucyo”

Avuga ko uyu munsi witwa “Umunsi wera w’umucyo” uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.

Uyu munyamakuru agira ati ”Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.

Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.

Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Mubalaka yagize ati:”Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.

Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi.

“Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Abazitabira ‘umunsi wera w'umucyo' bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima
Abazitabira ‘umunsi wera w’umucyo’ bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima

Mubalaka akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.

“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.

Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.

Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.

Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 64 )

Uwo muntu musabire yarayobye.bibiriya niyo muyobozi wacu.

Dusabimana yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

twabyishimiye

kana mugire mutabazi yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Ntacyo Yezu yavuze kitazasohora, gusa uwanduye nakomeze yandure n’uhagaze neza ntate umurongo naho ubundi tugeze mu bihe bibi Pawulo yavuze

Chriner yanditse ku itariki ya: 1-10-2019  →  Musubize

Imana ya ba sogokuru ntaho itaniye niyo twahishuriwe na Kristu nkuko Tubisanga muri bibliya Ibi byaba ari ugusubira inyuma

Niyogihozo yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

USIBYE NO KUBA BIBABAZEBITEYE AGAHINDA
GUSA NTA WA MENYE

ANACRET HAGENIMANA yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Nibyo kbs urumva banyuranijwe nibyanditswe byera.nibyigenge muri make.ibyanditswe bigomba gusohora ntakundi

Mathieu yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

nonese utazagendera kuri bibiliya ni ijambo ry’Imana agiye kwamamaza?,GUSA BURI wese nakomeze inzira yatangiye,kuko bibiliya ari muyobozi wacu.

igiraneza enock yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ibyo ni uburenganzira bwe!nanjye ndamushyigikiye. Turambiwe abatwita INTAMA nkaho turisha!!!???Abo bazungu baduteje imyiryane nibagende n’Imana yabo.contact plz

Cowboy yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

At indini ryiza nirisura impfubyi , uwo murongo uwuvanahe si muri bibiriya ? .

Ubuyobe burarwira!!!

Imana ikubabarire.

Singombwa yanditse ku itariki ya: 3-09-2019  →  Musubize

Iyimisengere,ndumva Atari myiza,leta yacu ibisesengure neza cyane,kuko abantu basigaye bashaka, amafaranga ahasoboka hose,ubundise Niki kigaragaza ko bazafasha imfubyi? cyangwa abake ne? Mubwirwa Niki ko Atari indamu zabanyirigushinga iryo dini? Barashaka gushuka urubyiruko rwacu,about Bantu ahubwo lmana yo mwijuru ibaturinde none niteka.

Abaganwa jane yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Uwuramvye azobona kwiyisi pe !

ndemeye yanditse ku itariki ya: 25-07-2019  →  Musubize

Nanjye mbaye umuyoboke.
Ahubwo munshakire contact za nyira umushinga naho ba Gitwaza na Masasu bamaze kurwa menshi cyane kandi bagaragarira buri wese.

BYIRINGIRO ENOCK yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka