Mu Rwanda hadutse imisengere itari imenyerewe

Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru, Edward Mubalaka yashyizeho umunsi ngarukamwaka w’amasengesho azajya ahuriramo abemera Imana y’abakurambere b’u Rwanda.

Inteko y'abantu 30 iyobowe n'uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w'umucyo”
Inteko y’abantu 30 iyobowe n’uwitwa Edward Mubalaka irimo gutegura umunsi ngarukamwaka mu Rwanda wiswe “Umunsi wera w’umucyo”

Avuga ko uyu munsi witwa “Umunsi wera w’umucyo” uzajya wizihizwa buri mwaka tariki ya karindwi Nyakanga, ukazahuza abantu basenga hashingiwe ku mahame bishyiriyeho ubwabo.

Uyu munyamakuru agira ati ”Ntabwo tuzasenga dushingiye kuri Bibiliya cyangwa Korowani, twe tuzishyiriraho amahame yacu”.

Mubalaka avuga ko bazajya bahurira ahantu bahisemo hagendewe ku mubare w’abanditse kuri murandasi babisaba cyangwa bahamagaye kuri radio, mu biganiro bizatambutswaho mbere yo guhura nyirizina.

Abo biyandikishije ngo bazahuzwa no gusenga no kwegeranya inkunga yo gusura no gufasha abababaye, nyuma bakazajya basoreza uwo munsi mu birori byo kwishima.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, Mubalaka yagize ati:”Niba twiyemeje guhurira kuri Stade Amahoro, buri muntu azajya asengera ibyifuzo bimukomereye byamunaniye”.

Ati “Tuzashingira ku myemerere yacu kandi nta muntu duhagaritse kuko ayo masengesho azitabirwa n’abayisilamu, abakirisitu, aba gakondo n’abandi.

“Ibyaha abantu bavuga byo gusambana n’ibindi ntabwo bitureba, twebwe amahame tuzagenderaho ni ubumuntu bushingiye ku bupfura, buvuga ko idini ryiza ari irifasha impfubyi n’abapfakazi”

Abazitabira ‘umunsi wera w'umucyo' bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima
Abazitabira ‘umunsi wera w’umucyo’ bazajya bawusoreza mu birori byo kwishima

Mubalaka akomeza agira ati:“Imana y’i Rwanda niyo Mana nyayo. Uzakubwira ngo so cyangwa sogokuru ni umudayimoni niba atakibaho, ngo nubarota bazaba ari abazimu, uwo yarakubeshye.

“Ndibaza nti ‘ni gute ahubwo mbaye ndusenga ntatangira mvuga ngo Mana ya data! Kuko so niwe wagushyize ku isi! Reka dusenge mu izina ry’Imana yacu yaturemye”.

Mubalaka avuga ko kuri uwo munsi wiswe “Umunsi wera w’umucyo” abantu bawitabira bose basabwa kwambara imyambaro y’urwererane.

Avuga kandi ko amaze guhuza abantu bagera kuri 200 bazajya basenga Imana hatitawe ku idini cyangwa itorero baturukamo.

Yakomeje asobanura ko hari icyizere cy’uko uwo munsi uzaba uw’ikiruhuko mu gihugu hose, kuko ngo yabonye yakirwa neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ubwo yari agiye kubisaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 64 )

Uwo muntu leta imurebe neza kuko ashaka kubona aho azajya ashukira urubyiruko arwigishe kwiyandarika no gukoresha ibiyobya bwenge ubundi yangize umuryango nyarwanda narebwe neza anafashwe mu mitekerereze adatuma abanyarwanda bimura Imana mu mitima yabo kandi haribyinshi yadukoreye nkabanyarwanda

Alias yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

amadini nkayongayo ntabwo akwiye rwose

FURAHA MAMIQUE yanditse ku itariki ya: 24-06-2019  →  Musubize

Yewe mbega ibintu bidasanzwe,umva ntibibabaje gusa ahubwo birenze no kubabaza pe! umurimo wimana usigaye warabaye business bose babireba,gusa njye ndagiranti wowe wamenye IMANA nyakuri yihe agaciro gahagije kuko ibintu ndabona bikabije isi dore iragana mwirimbukiro.kubwibyo rero umunyarwanda wese nkunze namugira inama yokutayobywa niyi vision turumo ijyana abantu kurimbuka.mugire amaho yimana.mureke guha uwomuntu agaciro mumureke yikorere business

U.ALINE yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Yewe mbega ibintu bidasanzwe,umva ntibibabaje gusa ahubwo birenze no kubabaza pe! umurimo wimana usigaye warabaye business bose babireba,gusa njye ndagiranti wowe wamenye IMANA nyakuri yihe agaciro gahagije kuko ibintu ndabona bikabije isi dore iragana mwirimbukiro.kubwibyo rero umunyarwanda wese nkunze namugira inama yokutayobywa niyi vision turumo ijyana abantu kurimbuka.mugire amaho yimana.mureke guha uwomuntu agaciro mumureke yikorere business

U.ALINE yanditse ku itariki ya: 21-06-2019  →  Musubize

Ni uburenganzira bwe, bwo guhimba iyo misengere, igihe cyose batazagira irindi dini basebya

J.P. yanditse ku itariki ya: 26-05-2019  →  Musubize

Ni uburenganzira bwe, bwo guhimba iyo misengere, igihe cyose batazagira idini rindi basebya.

J.P. yanditse ku itariki ya: 26-05-2019  →  Musubize

HUO NI MWANZO MNGOJE KIDOGO MTAZAME MABADIRIKO YA ULIMWENGU HUU

KIBIRITI yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

AHUBWO LETA IBYANGE IGUHIGE UMUPFUMU YIHANE

ITANGISHAKA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

None se Iri dini rishya rizakoreshya iyihe bibi Riya gusa nkurikije niba bazAjax basozesha ibirori buriMunsiimibareyakwiyongera

Benoit habumuremyi yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

None se Iri dini rishya rizakoreshya iyihe bibi Riya?

Benoit habumuremyi yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Ishakire umugati aha abandi ko birirwa bayarundira ba Gitwaza nabandi ntibarangiza bakayishyurira abana babo kwiga za USA bagatangira gupanga kugura amadege nyamara mpamya ko ayo mubarundira ashyizwe hamwe nta mwana wazongera kwicwa nimirire mibi.

Morgan yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Ntabwoba dufite bwibikomeye biriho ndetse nibizaza kuko Uwiteka Imana yacu Ni Imana yimbaraga nyinshi kdi izaza ntabwo izaceceka naho abiyobagiza Bose bamenye ko Imana izahemba kandi igahana

Eugene yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka