Abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’abana bato bari mu kigero cy’imyaka irindwi (7), biba ibiribwa ku modoka zibigemura birimo ibirayi, ibitoki n’ibindi, abo bana bakaba baturuka muri uwo murenge, rimwe na rimwe n’abaturuka ahandi.
Akarere ka kicukiro kagaragaje ubudasa gakoresha indege ya Kajugujugu mu gukomeza gukangurira abaturage bako amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 kuko kigihari.
Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) wafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé wayoboraga Guinea, unabategeka gutegura amatora bitarenze amezi atandatu kandi ntihazagire n’umwe muri bo wiyamamariza umwanya uwo ari wo wose.
Ahagana saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umusore washatse kwiyahura ariko ntiyapfa. Amakuru avuga ko mbere yo kujya kwiyahura yabanje guhamagara mushiki we amubwira inyubako arimo kandi ko agiye kwiyahura kuko ubuzima bwamunaniye.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ukorera muri Sahara, Adnan Abu Walid Al-Sahrawi, yishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Abatuye Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kurwanya no guhashya burundu Covid-19, cyane ko imaze kubatwara ubuzima bw’abantu babiri, bakaba bifuza ko itakongera.
Abasore babiri bo mu Karere ka Ngoma barimo gushakishwa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umunyerondo witwa Mbonigaba Innocent, bagahita baburirwa irengero.
Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi biri mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2021, Abanya-Ethiopia bo ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri bizihije ibirori bisoza umwaka wa 2013 baninjira mu mwaka mushya wa 2014 n’ubwo ibirori bitabaye mu buryo bukomeye kubera ko bari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko (…)
Abato ndetse n’abakuru muri rusange bakunze kugaragara bareba ndetse bamwe basoma ibitabo birimo amashusho abafasha kwagura ubumenyi no kuruhura ubwonko, akenshi byitwa ‘katuni’ byakorewe ahandi kandi bivuga iby’ahandi.
Ni kenshi handikwa hakanavugwa inkuru zivuga ko umwana w’umukobwa yahohotewe, inzego zibishinzwe zigasobanura ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa wahohotewe, ariko bigaragara ko abenshi badasobanukiwe ibimenyetso biranga umwana w’umuhungu wahohotewe.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, biturutse ku mpamvu z’uburwayi bw’uwo mukambwe, akamwifuriza gukira vuba.
Abana b’umwaka umwe b’impanga bwa mbere kuva bavuka bafashijwe kurebana amaso ku maso, nyuma yo kubagwa, kuko bavutse umwe afatanye n’undi ahagana inyuma ku mitwe yabo, ku buryo batabashaga kurebana, bikaba byarabereye muri Israel kandi bigenda neza.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (…)
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), uzasubiza za miliyoni z’inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakorewe muri Afurika yepfo ariko zikaba zari zaroherejwe i Burayi, maze zikoreshwe ku mugabane wa Afurika.
Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yataye muri yombi abagera ku 100 bakekwaho gukoresha no gucuruza ikiyobyabwenge gishya bise bombe.
Hashize iminsi humvikana inkuru nyinshi zimenyekanisha impfu zitandukanye z’abiyahuye, bigatera urujijo benshi, gusa inzobere zo zivuga ko hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana.
Kurya inzara kugeza ku rwego umuntu yica ibisebe ni ikibazo ndetse gifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe, nk’uko bisobanurwa n’impuguke.
Muri Mozambique abayobozi babiri birukanwe ku mirimo nyuma y’iminsi 12 gusa bahawe inshingano zo kuyobora za gereza, bikaba byatewe n’ibibazo bitandukanye.
Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo. Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe (…)
Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bavuga ko iyo bavuze ku bibazo cyangwa indwara zo mu mutwe, ari byiza kubihuza n’uko umuntu asanzwe akora imirimo itandukanye ya buri munsi.
Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwabonetse bwa mbere mu mujyi wa Nanjing mu Bushinwa ubu bwageze mu ntara eshanu no mu murwa mukuru Beijing.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Rwagitanga batishoboye bahawe ibiribwa bibafasha muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Guhura kwa Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara n’uwo yasimbuye Laurent Gbagbo ni igikorwa cy’amateka cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021 nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi abo bagabo bombi baranzwe no guhangana gukomeye badahura imbona nkubone.
Akenshi dukunze kumva bavuga ngo uwahohotewe ni agane ikigo ‘Isange One Stop Center’ kimufashe, icyo kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko hakorwa inyandiko ijyanwa mu rukiko.
Raporo nshya yakozwe n’Umuryango nterankunga, Oxfam, ivuga ko abantu 11 ku isi bapfa buri munota bishwe n’inzara, ndetse inagaragaza ko umubare w’abafite ibibazo by’inzara ku isi wiyongereyeho inshuro esheshatu (6) mu mwaka ushize.
Ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ikirego kivugwamo umugabo witwa Habyarimana Viateur wishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, igihugu cya Sudan y’Epfo kirizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) kibonye ubwigenge.
Mu gitondo cyo ku itariki 14 Kamena 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’umusore n’inkumi basanze biyahuye bazirikanye agashumi bari ku nkombe z’urugomero rw’amashanyarazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima (…)
Abantu benshi bagira imitekerereze inyuranye ku mibereho y’inzuki, ndetse bamwe bakibwira ko ari udusimba tugira ubugome. Nyamara ubuzima bw’inzuki buratangaje kandi burangwa n’imwe mu mico yo kubaha inzuki z’ingore kuko ingore ari zo zivamo umwamikazi (urwiru).