Inama nkuru y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yatangaje ko iyitwa “Atlantic International University", nyuma yo gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itemewe, yahisemo kutayemera nka kaminuza yatanga ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga, kandi ko nta handi yemewe yaba mu Bwongereza cyangwa ikindi (…)
Kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, ahagana saa moya z’ijoro, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro, mu rugo rw’umuturage hahiriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz irakongoka.
Intare ni inyamaswa y’inkazi abantu benshi batinya ndetse no kumenya ubuzima bwite bwayo biragoye, bimwe mu byo twaguteguriye ni uburyo ibaho mu myaka cumi n’ine ku isi.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, kompanyi y’imodoka zitwara abagenzi ya Jali Transport Ltd, yashyize imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Gihara-Nyabugogo, bityo bibarinda kongera gutega inshuro ebyiri cyangwa zirenga.
Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko yashyizwe mu bitaro ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, nyuma yo kumva amerewe nabi ku cyumweru amaze gufata amafunguro ya saa sita.
Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19. Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba (…)
Alain Mukuralinda ni umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager). Mukuralinda aherutse kugirwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwahagaritse igikorwa cyari cyateguwe cyo guturitsa urufaya rw’urumuri (Fireworks) mu rwego rwo kwizihiza isozwa ry’umwaka no gutangira undi.
Hari imbogamizi zikigaragara zituma abana n’urubyiruko bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubumuga bw’ingingo, batagera ku byo bifuza kubera kubura insimburangingo, bagasaba ko mituweli yabafasha zigashyirwa mu byo yishyura bityo bakazibona biboroheye.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, i San Diego, Umujyi uherereye muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za America, habereye impanuka y’indege yahitanye abantu bane ari na bo bari bayirimo.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni kenshi inzego zibishinzwe zikunze kujya gupima umurambo cyangwa se uturemangingo ndangasano (ADN, DNA), kugira ngo hamenyekane inkomoko ye mu gihe habayeho gushidikanya, bamwe bakibaza uburyo bikorwa n’aho bikorerwa, niba se badashobora gutwara ibice bimwe by’umurambo n’ibindi.
Abantu benshi ku isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse, icyakora Padiri Ndagijimana Theogene wiga Amategeko ya Kiliziya i Roma, arawusobanura byimbitse.
Depite Mary Gay Scanlon wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yambuwe imodoka ye n’ibyo yari afite byose nyuma yo gufatirwaho imbunda ku manywa y’ihangu. Ni ubujura bwabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania.
Komisiyo y’amatora muri Libya yasabye ko amatora ya Perezida muri icyo gihugu, yari yitezwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 asubikwa akongerwaho ukwezi kumwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021, Polisi yerekanye itsinda ry’abantu 16 bafashwe ku wa Kabiri taliki 21 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bagiye gusura abantu bari mu kato kubera icyo cyorezo, bane muri bo basanga baracyanduye.
Muri Madagascar indege ya Kajugujugu yari igiye gutabara abantu bagera ku 130 bari barohamye, yakoze impanuka babiri barimo umupilote baburirwa irengero, na ho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Jandarumeri (Polisi), Serge Gelle, ararokoka, nyuma yo koga amasaha 12.
Nyuma y’uko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura Covid 19, amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha yasubitswe.
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riherutse gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano 24 yasinywe mu 2018 i Londres mu Bwongereza mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.
Inzego zifite mu nshingano imibereho y’abafite ubumuga zikomeje gushaka uko imbogamizi abana bafite ubumuga bagihura na zo zavaho bityo na bo bakiga nta nkomyi.
Amerika yavuze ko nta basirikare bayo cyangwa abategetsi bazaryozwa igitero cy’indege itagira umupilote (drone), cyahitanye abantu 10 muri Afghanistan mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko inkingo zisanzweho zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid-19 iba igikatu (ikaze), ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.
Abayobozi ba Leta y’u Burundi batangaje ko abantu 38 ari bo bahiriye mu nkongi yibasiye Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.
Mu biganiro hagati y’imiryango itandukanye y’abafite ubumuga, amabanki n’ibigo by’imari, byabaye tariki 01 Ukuboza 2021, hagaragajwe ubushakashatsi bwerekana ko 91% by’abafite ubumuga bagerwaho na serivisi z’imari, naho 9% ntizibagereho. Nyuma y’uko icyo cyuho kigaragajwe, abahagarariye ibigo by’imari bagize icyo babivugaho (…)
Urubyiruko rufite ubumuga rwibumbiye mu muryango UWEZO ruvuga ko ubusanzwe bafite imbogamizi nyinshi zishamikiye ku bumuga, zituma badatera imbere ariko icyorezo cya Covid-19 na cyo kikaba cyarabigizemo uruhare runini aho bamwe babuze imirimo yabo ndetse Leta ikaba itarashyiraho uburyo bungana buborohereza mu gupiganwa ku (…)
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro na ho bari mu bukangurambaga bw’ iminsi 16 mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki 25 Ugushyingo 2021.