Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagabanyije igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ifu y’ibigori, aho ibirayi byitwa Kinigi byavuye ku mafaranga 700Frw ku kilo(kg) bikaba bigomba kutarenza amafaranga 460Frw/kg.
Mu barokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, harimo Egidia Mukarubuga injangwe yomoye ibisebe akabasha kubyuka mu mirambo y’abatutsi bishwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini no gutanga Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryemereye abafite impushya z’agateganyo (provisoire), zatanzwe mu myaka ya 2018-2021, kuzikoresha bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau mbere yo gusura Guinea(Conakry) nk’uko byari byatangajwe ko azasura icyo gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeje kuburira urubyiruko rw’abahungu (bita insoresore) rwavuye iwabo mu cyaro, rukaba rurimo gufatirwa mu bujura, gusubirayo bakajya guhinga.
Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023 mu murwa mukuru wa Sudan(Khartoum) no mu yindi mijyi imwe n’imwe, Ingabo z’Igihugu zirimo kurasana bikomeye n’Umutwe w’Inkeragutabara witwa ‘Rapid Support Forces (RSF)’.
Mu gihe itariki ya nyuma(21 Mata 2023) yo kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yitwa Capital Market University Challenge (CMUC) yegereje, Urwego rushinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane(CMA) rurakangurira abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru kudacikanwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe.
Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo wibutse Abapadiri n’Ababikira 17 biciwe mu kigo cy’Abayezuwiti cyitwa Centre Christus, hamwe n’Abatutsi barimo abarenga 4,500 bari bahavuye mbere y’uko Jenoside itangira ku itariki ya 7 Mata 1994.
Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri (zitanga ingufu za atomike), mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara.
Ni agasantere gaherereye mu Murenge wa Juru mu Kagari ka Rwinume, ku muhanda uva ahitwa Kabukuba ugana i Rilima, hakaba hahora urujya n’uruza rw’abantu, aho abavuye mu mirima no mu yindi mirimo bamwe babanza guhitira mu tubari.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 yo muri iki gice cya kabiri cya Mata 2023, nk’uko ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), rirerekana ko imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), riha Urwibutso rwa Nyamata mu Bugesera amahirwe ya mbere yo gushyirwa mu Murage w’Isi (World Heritage), kuko ngo rurusha izindi kwerekana imiterere ya Jenoside n’uko yagenze.
Imodoka yari mu Mujyi wa Kigali hafi y’Isoko rya Nyarugenge ku muhanda unyura imbere yo kwa Nyirangarama, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2023, ahagana saa cyenda.
Umuryango Ibuka ukomeje gusaba abatarahigwaga mu 1994, kwerekana ahashyizwe imibiri y’abarenga 342 bo miryango 59 yazimye, biciwe mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), isaba abantu bose bazategura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufata amashusho n’amajwi y’ubuhamya buzatangwa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Mozambique bahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) Amadolari ya Amerika (USD) 20,594 (asaga miliyoni 22 z’Amanyarwanda (Frw), akaba yagenewe kunganira gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).
Inama Nkuru (Congrès) ya 16 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoreye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’uyu muryango, gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
ltariki ya mbere Mata buri mwaka hari abayihinduye umunsi wo kubeshya no gutebya, n’ubwo benshi babona ari icyaha gikwiye kwamaganwa. Uyu munsi ngo watangiye kwizihizwa mu Bufaransa mu mwaka wa 1564, ubwo Umwami waho witwaga Charles wa cyenda (IX) yahinduraga isabukuru yo gutangira umwaka(ubunani) igashyirwa ku itariki ya (…)
Uwitwa Nkeramugaba Gervais wajyaga wikora ku mufuka we agahaha, agateka akagemurira abarwayi mu bitaro, yashyinguwe nyuma yo kwitaba Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Umutekano imbere mu Bwongereza, Suella Braverman, bakaba baganiriye ku bibazo bireba abimukira bazazanwa mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye kuri iki Cyumweru Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat wageze mu Rwanda avuye i Burundi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’inzego zitandukanye, bizihije Intwari z’abari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, basaba abana b’Abanyarwanda kurangwa n’ubumwe.
Abashinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko, mu rwego rwo gufasha abayagenewe kuyumva.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yijeje Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi (ATPR), ko amafaranga y’ibirarane urwo rugaga rumaze igihe rusaba rugiye kuyahabwa.