Banki nyafurika yunganira ubucuruzi (AFREXIMBANK) yemereye u Rwanda miliyoni 225 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 180RWf) yo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi.
Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “Kepler” cyigisha abarangije amashuri yisumbuye kikanabafasha kubona imirimo, kirakangurira ababyifuza guhatanira amahirwe cyabashyiriyeho.
Abanyeshuri biga amashuri yisumbuye muri “ Glory Secondary School” batangije umushinga wo gufasha abatishoboye bahereye ku baturiye ikigo cyabo.
Polisi y’Igihugu yohereje abapolisi 280 mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique bagiye gusimbura abandi bangana gutyo bari bamazeyo umwaka.
Abaturage bo mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge bibaza impamvu bagicana agatadowa kandi bamaze imyaka itatu baratanze amafaranga yo kwizanira amashanyarazi.
Amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avuga ko igisirikare cya buri gihugu kigaragariza abandi ibikorwa byacyo, byakoreshwa mu nyungu rusange z’abasirikare bo mu Karere.
Abahagarariye ibihugu bya Portugal, Singapore, u Budage na Finland, bijeje Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bazashyira imbaraga mu gushora imari mu Rwanda.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yamaganye umwanzuro w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uvuga ko u Rwanda rutagira demokarasi.
Polisi y’igihugu yazanye imashini nshya zo kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga (Controle technique) kugira ngo abashaka iyo serivisi batazongera gutinzwa.
Mu kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwita ku baguzi, Banki y’Abaturage (BPR) yiyemeje gukemura ibyo abakiriya bayisaba birimo imirongo miremire y’abayigana.
Ikigo cy’imari iciriritse(atlantis), hamwe n’igitanga ikoranabuhanga mu buhinzi(Agritech), byatangije gahunda yo gutanga inguzanyo y’igihe gito ku bahinzi, izishyurwa hiyongereyeho 2%.
Ministeri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko Malaria isigaye ifite ubukana bukabije kuburyo ngo imiti isanzwe iyivura itakibasha guhangana nayo.
Ikigo cy’Ubuzima (RBC), Kiravugwaho gukoresha nabi amafaranga arenga Miliyari 6Frw, kikanengwa no kwima amakuru urwego rugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta(OAG).
Mu mujyi wa Kigali harubakwa imihanda y’amabuye yitwa "Cobblestone", hagamijwe kurengera ibidukikije, guteza imbere ibikorerwa mu gihugu no kubaka ibirama.
Umuryango uharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi Never Again, uravuga ko kutumva urusaku rw’imbunda, bidakwiye gutuma abanyarwanda birara.
Perezida w’Inama y’Amatorero y’Abaporotestanti mu Rwanda, Musenyeri Alex Birindabagabo asaba abayobozi b’amashuri kwakira agakiza, kugira ngo batange uburezi bufite ireme.
Abagize urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi mu karere ka Kicukiro, barasabwa kuba maso, bakamenya ibiranga abyihebe byiyitirira Isilamu.
Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF) rutangaza ko abagore bikorera bakiri bake, rugasaba abafatanyabikorwa gushyigikira gahunda ya HeForShe, bakongera umubare wabo.
Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Memelito bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisilikare i Nyamirambo ariko ntiyemera icyo cyaha ashinjwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye intore z’Intagamburuzwa zigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za Kaminuza, ko batagomba kuba impfabusa.
Perezida Paul Kagame avuga ko yanze guhakirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda, agasaba n’Abanyarwanda kumenya ko ari icyabo, bakagikorera.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) irifuza ko abateza imbere umuco wo gusoma bakwegera abaturage, kugira ngo babishishikarize abakiri bato.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buramagana umusikare w’umuganga wishe umwana w’umuturanyi we. Buvuga ko ari ishyano bwagushije.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bafungiye bamwe mu bucuruzi kugira ngo bishyure imisoro babereyemo akarere.
Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije isoko (RYAF), ryashyize ahagaragara urubuga rwa internet rufasha umuhinzi kubarura ibyo yakoresheje no kumenyekanisha umusaruro.
Leta yatangaje ko ubucuruzi bwo mu mihanda i Kigali bwarangiye, nyuma yo kubakira amasoko hirya no hino abahacururizaga (abazunguzayi) bazajya bakoreramo.
Umuryango urwanya ubukene n’akarengane "Action Aid’, uravuga ko abantu b’igitsina gore bavunishwa imirimo idahabwa agaciro mu rugo, bigatuma badatera imbere.
Urwego rushinzwe isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Abongereza cyigisha icuruzwa ry’imari n’imigabane (CISI), kikazahugura abateza imbere ishoramari mu Rwanda.
Umunyamerikakazi Mary Ann McDonald ufotora ibijyanye n’ubukerarugendo, aracyafite amatsiko yo kwitabira Kwita izina nubwo amaze imyaka igera kuri 13 abizamo.