Depite Bamporiki Edward wanditse Igitabo “Mitingi Jenosideri” akangurira abakomoka ku babyeyi bakoze jenoside kwandika ibimeze nk’Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya bigize Bibiliya.
Igiraneza Jean Claude, umukozi w’Ingoro ndangamurage y’amateka kamere izwi nko kwa Richard Kandt ahamya ko yize gutafa inzoka nzima ntigire icyo imutwara.
Minisiteri y’Ubucuruzi , Inganda n’Uumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(MINEACOM) yasobanuriye abanyamahanga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bitavuze gukumira ibiva hanze.
Umujyi wa Kigali urizeza abari basanzwe bakoresha imihanda iri kwagurwa muri uwo mujyi ko bitarenze Nyakanga 2017 izaba yuzuye yongeye gukoreshwa.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ndetse n’Ishuri rikuru IPRC-Kigali, basaba abiga imyuga n’ubumenyingiro kurangiza berekana ibyo bavumbuye aho kwerekana ibitabo.
Muri batatu biyamamariza guhagararira abafite ubumuga mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EALA), harashakwamo uwabagereza ibibazo mu nzego mpuzamahanga.
Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha Maj Dr Aimable Rugomwa wenyine, kuko rwasanze mukuru we Nsanzimfura Memelto afite uburwayi bwo mu mutwe.
Gen Romeo Dallaire yasabye ingabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo gushaka uburyo bushya bwo gukumira intambara n’ubwicanyi bitaraba.
Urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka rwongeye gusubikwa kugeza mu gihe kitazwi kuko Leta itaramusubiza niba izamwishyurira umwunganizi.
Ministeri y’ubutabera(MINIJUST) hamwe n’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB) batangaza ko abanoteri bafite imitangire mibi ya serivisi irimo ruswa n’ikimenyane.
Ikigo gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko amakuru gitanga ku iteganyagihe, kiyagenzura kigasanga cyavuze ay’ukuri ku rugero rwa 85%.
Umuryango w’Abanyamategeko barangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1999, washumbushije Mukulira Ferdinand warokotse Jenoside, inka nkuru ihaka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko urubanza rwa Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Mamelto, rusubikwa ku nshuro ya gatatu, rukazasubukurwa ku ya 09 Gicurasi 2017.
Prof. Elias Bizuru, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) araburira abahinzi bahinga mu bishanga kwitondera amazi bakoresha buhira imyaka.
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda barasaba guverinoma gushyiraho ingamba zihamye zigabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage kuko uhangayikishije.
Sosiyete Rwanda Motor, iravuga ko bitarenze imyaka ibiri, izashyira muri Kicukiro uruganda ruteranya moto, rukagira n’indi mirimo irimo igaraji rigezweho.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’imari (Zigama CSS) gihuriwemo n’abagize inzego zishinzwe umutekano, bwatangaje ko kwizigamira no kugurizanya bimaze guhesha 70% by’abanyamuryango inzu zo kubamo.
Sosiyete y’itumanaho MTN yatangaje ko izavugurura serivisi zo kugura iminota yo guhamagara(packs), ndetse no gukomeza gahunda yo gutanga inguzanyo(mokash).
Abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, ni bamwe mu bishimiye ikoranabuhanga “urubuto” rya Banki ya Kigali (BK), riha ababyeyi amakuru y’uburezi bw’umwana ku ishuri.
Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), ryashyizeho uburyo bushya bw’imikorere buzatuma abasaba inguzanyo babasha kuyishyura mu gihe cyateganyijwe.
Abaririmbyi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7 (PGGSS7) batangiye kwiyegereza abafana babo bahereye i Rubavu.
Komisiyo y’Abakozi ba Leta ivuga ko mu Mujyi wa Kigali n’uterere tuwugize, abakozi bakomeje kwinjira mu kazi no kugakurwamo bitubahirije amategeko.
Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko ikeneye abafatanyabikorwa bayifasha kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko.
Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Evode Imena aburana afunze.
Ububiko bwa Leta(MAGERWA), buvuga ko bubitse ibicuruzwa byinshi bitandukanye, harimo n’ibimaze imyaka itandatu, ba nyirabyo bataraza kubibikuza, bimwe bikaba binangiza ibidukikije.
Gato Marcelline umukobwa w’imyaka 22, ufite ubumuga bwo kutabona ahamya ko kutabona bitabuza umuntu gukora, ndetse ko we umunsi wira akoze imirimo nk’iy’abantu babona.
Abahinzi bo muri Rulindo batangaza ko imihanda mishya yatashywe izabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko kuko mbere wabapfiraga ubusa kubera imihanda mibi.
Urubanza rw’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena, rwaberaga mu Rukiko rukuru ku Kimihurura rurasubitswe, rwimurirwa ku wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017.
Banki y’Abanya-Kenya (KCB) ikorera mu Rwanda, ivuga ko igiye gufasha abagore bayikoramo mu myanya yo hasi kuzamuka bakajya mu buyobozi bwayo.