Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo (Referral Hospital), byakira buri kwezi ababigana bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi z’ubuvuzi.
Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Musanze bagera kuri 47, bahawe amavuta y’uruhu, ingofero zibarinda izuba n’indorerwamo z’amaso, basuzumwa amaso, abandi bashiririzwa uduheri tuba ku ruhu rwabo, twajyaga tubabera intandaro yo gufatwa na Kanseri y’uruhu.
Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga (...)
Nyuma y’uko abaturage bo mu duce tw’impinga z’imisozi y’imirenge ya Coko na Ruli mu Karere ka Gakenke, bagiye bagorwa no kubona amazi meza, aho bakora ibilometero byinshi bajya kuvoma amazi mu bishanga, kuri ubu bashonje bahishiwe, aho umushinga wo kubagezaho amazi meza ugeze kuri 52%, bidatinze icyo kibazo kikazaba amateka.
Umukuru w’igihugu cya Santrafurika Faustin-Archange Touadéra, yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), atambagizwa ibikorwa remezo binyuranye byubatswe muri uwo mudugudu, birimo urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ishuri, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko ku itariki 04 Nyakanga 2021 wizirihirijwemo ku rwego rw’igihugu, ku nshuro ya 27 isabukuru yo kubohora igihugu, ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi mu ngendoshuri.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwashimiwe akazi gakomeye rwakoze mu minsi 15 akarere kamaze kari muri Guma mu rugo bahabwa amajire 250, nyuma y’uko umwe muri bo yitanze imodoka yo kubafasha kurushaho kunoza akazi.
Mu gihe Leta ikangurira umubyeyi konsa umwana inshuro zitari munsi y’umunani ku munsi, mu gihe cy’amezi atandatu adahabwa imfashabere, agasabwa kandi konsa umwana mu gihe amaze gukaraba intoki mu kwirinda umwanda ushobora kwanduza umwana uburwayi, bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, baremeza ko batubahiriza neza ayo (...)
Komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC yamaze gusohora ibaruwa y’ubwegure yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku mpamvu z’uko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.
Umuyoboro w’amashusho ya video wa Kigali Today ukorera kuri YouTube, ukomeje kwaguka, dore ko umubare w’abawugana (Subscribers) ukomeje kwiyongera, aho kugeza ubu abamaze kuwiyandikishaho bageze ku bihumbi 500.
INES-Ruhengeri yaje ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi, aho ikurikira Kaminuza y’u Rwanda.
Mu gihe Raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima imaze kugaragaza Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ako karere bwemeza ko kimwe mu byazamuye iyo mibare, harimo n’urupfu rw’umusaza wazize Covid-19 ayita maralia, aho yanduje benshi mu bazaga kumusura no mu bagiye kumushyingura.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, basanga urwego rw’Amasibo (Community Groups) begerejwe, rwaragize uruhare rukomeye mu irerambere ryabo, cyane cyane mu kugabanya amakimbirane mu ngo.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.
Umuforomo umwe mu ivuriro rito (Poste de santé), mu mavuriro yo mu Karere ka Musanze, ngo ni kimwe mu bikomeje kubangamira imitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi.
Akarere ka Gakenke gakomeje ubukangurambaga kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, hifashishijwe inkuta Ntangabutumwa zikomeje kubakwa mu mirenge, zizwi ku izina ‛Ibicumbi by’amasibo’.
Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.
Abadiyakoni bane bahawe isakaramentu ry’Ubupadiri maze batumwa kujya mu bakirisitu, kumva ububabare bwabo n’agahinda kabo bakabahumuriza ngo batiheba, muri ibi bihe bitoroshye barimo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Ngirente Bihizi, bawusanze mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, inyuma ya butike yarariraga.
Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye haracicikana ibaruwa y’Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira yandikiye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, asezera ku muhamagaro w’Ubupadiri, kuko yifuza gushinga urugo.
Umugore witwa Nyiramvukiyehe Marie Josée, arashakishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo gutorokana amafaranga yabo angana na miliyoni enye n’ibihumbi magana inani (4,800,000Frw), bajyaga batanga mu kibina nk’imigabane, bakaba bari biteguye kugabana.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gacaca, bavuga ko ikibazo cy’abatekamutwe bakomeje kubatwara amafaranga n’amaterefone biyitirira inzego runaka kibahangayikishije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burizeza abaturage ko inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wabo wa Kinigi imaze igihe kinini yaradindiye, ibikorwa byo kuyubaka bizasubukurwa muri Kanama 2021.
Muri iki gihe uturere turimo n’aka Burera turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma yo kuzamuka gukabije kw’imibare y’abandura Covid-19, mu Karere ka Burera iyo gahunda iradindizwa na bimwe mu birori abaturage bakora birimo n’umuhango wiswe Ubuteka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga impamvu u Rwanda rukomeje guseruka nabi mu marushanwa mpuzamahanga, bituruka ku gutegereza intsinzi mu gihe itateguwe mu mikino inyuranye, ibyo bikaba nko gushaka gusarura ikitabibwe.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barasaba inzego z’ubuzima gusobanurirwa neza imikorere y’igipimo cyo mu zuru cyifashihwa mu gusuzuma Covid-19, kuko bimaze kugaragara ko hari abatinya kwisuzumisha bagendeye ku makuru make bafite.
Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.
Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko (...)
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Mu gihe mu Rwanda hose hatanzwe ikiruhuko hizihizwa Umunsi w’igitambo ku Bayisiramu (Eidil-Ad’ha), uwo munsi ukaba wabaye impurirane n’itangira ry’ibizamini ku bana basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyo kiruhuko kitazasubika ikorwa ry’ibizamini.