I Kibagabaga mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka Go-Kart Race, ryitabirwa n’abakuru ndetse n’abana
Rayon Sports imaze guhabwa igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/2019, nyuma yo gutsinda Marines ibitego 3-0
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/06/2019, haratangira irushanwa ry’amakipe y’abakiri batarengeje imyaka 15 na 17, rikazitabirwa n’amakipe 73 yo mu gihugu cyose.
Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere yaraye atowe nk’umukinnyi mwiza wa Simba muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.
Umukino wa nyuma wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports na Marines wagombaga kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wimuriwe kuri Stade Amahoro i Remera
Guhera kuri iki Cyumweru mu Rwanda haratangira irushanwa ryo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Handball rikazatangirira hanze ya Kigali
Rutahizamu ukomoka i Burundi Issa Bigirimana wakiniraga APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Young Africans agomba gukinira imyaka ibiri
Sibomana Patrick wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Mukura VS, yamaze kumvikana n’ikipe ya Yanga Africans aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri
Kuri iki cyumweru tariki ya 2/06/2019 mu mujyi wa Kigali harabera amasiganwa mpuzamahanga ku magare azitabirwa n’amakipe y’abakiri bato.
Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zahanwe kubera ubushyamirane hagati y’abafana babo ku mukino wabahuje
Mu rugendo rw’iminsi 217, rurimo ibihe byiza n’ibibi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya Shampiyona nyuma yo gutsindira Kirehe i Nyakarambi
Nyuma yo gutsindira Kirehe Fc ibitego 4 ku busa bwa Kirehe iri iwayo i Nyakarambi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kenda.
Muri Tombola imaze kubera kuri Ferwafa, Rayon Sports yatomboye ikipe ya AS Kigali ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Kirehe izakira umukino wa rayon Sports kuri uyu wa gatanu, yashyizeho igiciro itari yarigeze yishyuza kuva yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda
Abakinnyi batatu b’ikipe ya APR FC barimo Muhadjili Hakizimana, bashobora kudakina umukino w’umunsi wa 29 ubwo bazaba bakiriye ESPOIR kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyirimana Fidele usanzwe utoza UTB yanditse ibaruwa amenyesha FRVB ko atazatoza ikipe y’igihugu ya Volleyball nyuma yo kugirwa umutoza wungirije
Ikipe ya APR FC ntibashije kwikura i Muhanga nyuma yo kuhatsindirwa na AS Muhanga ibitego 2-1.
Mu mukino w’umunsi wa 28 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Musanze ibitego 3-1 iguma ku mwanya wa mbere.
Mu isiganwa rimaze iminsi itatu ribera muri Afurika y’Epfo rizwi nka Tour de Limpopo, Manizabayo Eric wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa gatatu
Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na TTC Byumba.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye siporo yo kugenda n’amaguru (Kigali Night Run), isiganwa ahanini riri mu bice bigize Kigali International Peace Marathon.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, yamenyeshejwe ko ikibuga kitaboneka
Ikipe ya Musanze iri kwitegura umukino wa rayon Sports, izakina ifite umunyezamu umwe udafite umusimbura kuko usanzwe ari uwa mbere yavunitse
Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Rayon Sports Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, ntari mu bakinnyi bari kwitegura umukino w’umunsi wa 28 Rayon Sports izakiramo ikipe ya Musanze
Mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, Amagaju yaratsinzwe asubira mu cyiciro cya kabiri ndetse anahomba amafaranga
Kuri iki Cyumweru i Nyamata mu karere ka Bugesera habereye isiganwa rizwi nka 20 Km de Bugesera, ryegukanwa n’abakinnyi bakinira APR Athletics Club.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Bugesera hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka 20 Km de Bugesera rizaba rikinwa ku nhsuro ya kane, aho abarenga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha.
Mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe aho Amagaju azakira Rayon Sports, itike ya make yagizwe ibihumbi bibiri.
Umutoza wa Kirehe yisanze ku kibuga wenyine, nyuma y’aho abakinnyi bari batangaje ko bazahagarika imyitozo nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles
Ku mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona, Amagaju azaba yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, aho izaba idafite abakinnyi babiri b’ingenzi