Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yababajwe no kuba APR Fc yarasinyishije Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko rutahizamu Yannick Bizimana atakiri umukinnyi wayo
Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye Waasland-Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana iyinyagira ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti.
Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi ibona ko itazakeneera mu mwaka utaha w’imikino, ndetse n’abandi bari bisabiye kurekurwa.
Myugariro Faustin Usengimana wari umaze umwaka akina mu ikipe ya Buildicon yo muri Zambia, yamaze gusinyira Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri.
Umukinnyi Mutebi Rachid wari umaze iminsi asaba ikipe ya Etincelles kumurekure, yamaze kumuha urupapuro rumurekura kugira ngo yerekeze muri Musanze FC
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili yatangaje ko ibiganiro na Rayon Sports byabaye kandi ko mu gihe kitarenze icyumeru azaba yatangaje ikipe azakinira.
Ikipe ya Gasogi United yasinyishije umukinnyi wa karindwi, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.
Ihuriro ry’abatoza b’umupira w’amaguru bo mu Rwanda ryamaze kwandikira Ferwafa ryiyisaba kugabanya igiciro iheruka gushyiraho
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza urutonde rw’abari guhatanira imyanya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizashyirwa i Kigali.
Urukiko rwa siporo mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro umwanzuro wari wafashwe mbere wo gusubiza Waasland Beveren mu cyiciro cya kabiri.
Hakomeje kwibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa “CAF Confederation Cup”, mu gihe irushanwa risanzwe ritanga ikipe isohoka ritasojwe.
Minisiteri ya Siporo yatangaje icyiciro cya kabiri cy’indi mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020, ariko igakinirwa ahantu hafunguye mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Dr Nabyl Bakroui yamaze gutandukana n’iyi kipe yari agiye kumaramo hafi umwaka.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kwizera Olivier yayisnyiye amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe umuyobozi wa Gasogi United yavugaga ko bigoranye uyu munyezamu azaba umukinnyi wa Rayon Sports.
Myugariro w’ikipe ya APR FC Ombolenga Fitina, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu mwaka utaha w’imikino, akaba ashobora kutazakinira APR FC muri uyu mwaka w’imikino uri imbere
Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’abasifuzi mu Rwanda, Gasingwa Michel yandikiye Ferwafa ayimenyesha ko asezeye muri komisiyo y’imisifurire yayoboraga
Umukinnyi Ciiza Hussein umaze umwaka akinira Rayon Sports aratangaza ko yasabye ikipe ya Rayon Sports kuba yamurekura akishakira indi kipe, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa.
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi Manasshe Mutatu wari usanzwe akinira ikipe ya Gasogi, yiyongera ku batoza n’umunyezamu iyi kipe iheruka kugura muri Gasogi.
Urugamba rwo kwibohora no guteza imbere igihugu ntirwigeze rusiga inyuma siporo. No mu gihe cy’urugamba, ingabo zahoze ari iza RPA zahaga agaciro siporo, aho bishoboka zigakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru (Football) n’uw’intoki (Volleyball)l, kugeza ubwo zishinze ikipe ya APR FC yaje kuba ubukombe muri (…)
Ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutakaza abatoza babiri bayo berekeje muri Rayon Sports, yahise isinyisha abatozaga Rayon Sports
Umutoza Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports.
Ibikombe bya Afurika by’ibihugu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka byamaze guhabwa amatariki mashya mu mwaka utaha wa 2021
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène amasezerano y’imyaka ibiri, akaba ari uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.
Umutoza Nduwantare Ismail uheruka gusezerwa mu ikipe ya Gicumbi FC, yagizwe umutoza mu mukuru wa AS Muhanga, asimbura Abdu Mbarushimana werekeje mu ikipe ya Bugesera
Ikipe ya KCCA yo muri Uganda yamaze gusinyisha umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka mu Butaliyani nyuma yo kumugerageza muri Mutarama.