Umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko nta mukino azongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’imyaka ayikinira
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ryatangaje ko shampiyona y’isi y’amagare yari kuzabera mu Busuwisi isubitswe.
Eric Rutanga wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, ibye byo kujya muri Young Africans yo muri Tanzania byarapfuye, ubu yiteguye gukinira Police Fc mu mwaka utaha w’imikino
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zishamikiye ku muryango wa Rayon Sports
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’igare nk’uwabigize umwuga, aratangaza ko icyumweru cya mbere amaze mu Bufaransa cyamaze kumuha ishusho y’intego afite imbere.
Mbere y’imikino ya ¼ cya Champions League igomba kubera I Lisbonne muri Portugal, abakinnyi babiri ba Atletico Madrid basanzwemo Coronavirus.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe
Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza igihe amarushanwa yose azatangirira mu mwaka w’imikino 2020/2021.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi na Heroes ko icyemezo cyafashwe cyo kumanuka mu cyicoro cya kabiri kidahinduka
Amakipe hafi ya yose akomeye i Burayi yamaze gutangaza imyambaro azakinana mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Abatoza n’abakinnyi ba APR FC bihaye intego zo kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, mu nama yabahuje n’abayobozi bakuru b’iyi kipe.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze gusezerera abakinnyi 14 barimo umunyarwanda Patrick Sibomana
Nyuma yo gukomoera imwe mu mikino yo mu Rwanda ngo yongere gukora imyitozo, umukino wa Cricket ni umwe basubukura imyitozo inategura amarushanwa mpuzamahanga
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yegukanye igikombe cy’igihugu kizwi nka FA Cup, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanya n’abandi bakunzi bayo kwishimira intsinzi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko AS Kigali ari yo izasohokana na APR FC mu marushanwa nyafurika.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’uwari Team Manager wa Gasogi wapfuye azize impanuka kuri uyu wa Gatatu.
Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yongereye amasezerano muri Police FC ya Uganda
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports
Ikirego cyari cyaratanzwe muri Ferwafa Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi Axel Iradukunda mu buryo butemewe cyateshejwe agaciro
Umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ashobora gusinyira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego cyayo muri Ferwafa irega ikipe ya APR FC ishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy ngo akibafitiye amasezerano
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’isi izaba muri Nzeli 2020
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko mu munsi iri imbere Rayon Sports ishobora gutandukana na Skol.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports.
Perezida wa Gasogi United “KNC” yatangaje ko agiye gusubirana umukinnyi Manasseh Mutatu yari yagurishije muri Rayon Sports, kubera ko itubahirije amasezerano.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi avugwa mu ikipe ya Rayon Sports, ubu yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe
Umukino wa Tennis mu Rwanda ni umwe mu mikino yemerewe kongera gukora imyitozo ariko birinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.