Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa (…)