Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.
Abavumvu bane batawe muri yombi mu gihugu cya Chili nyuma y’imyigaragambyo yari igamije gusaba Leta ko yashyigikira akazi kabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron.
Perezida Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe. Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa Guverinoma ushinzwe itumanaho. Mu itangazo yavuze ko nta kimenyetso na (…)
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarimu bo ku Ishuli Gatolika rya paruwasi ya Tangila, baherutse kwibwa imishahara yabo bigabije imihanda y’umujyi wa Kamituga mu gace ka Mwenga, basaba ko amafaranga yabo yibwe agaruzwa.
Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.
Ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Mueda mu Ntara ya Cabo Delgado ahari Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC.
Ikibumbano gishya cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde. Icyo kibumbano cyashyizwe mu Ntara ya Goa, ahasanzwe habarizwa abakunzi batari bake b’umupira w’amaguru, mu rwego rwo guha imbaraga abakiri bato, n’ubwo atari ko bose bacyishimiye.
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yatangaje ko muri iki cyumweru agiye guhagarika ingingo yakumiraga abagenzi baturuka muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere kwinjira muri America.
Abayobozi muri Sudani bavuze ko abantu nibura 38 bagwiriwe n’umusozi bahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bacukura zahabu mu Ntara ya West Kordofan.
Inyeshyamba 38 n’abasivili 12 baguye mu mirwano yari imaze iminsi ine mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho Ingabo z’icyo gihugu zirimo kugaba ibitero ku mitwe yitwara gisirikare, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu ku wa Mbere taliki 27 Ukuboza 2021.
Muri Kenya, Arikiyepiskopi Gatolika wa Nyeri, Anthony Muheria, yatangaje ko Kiliziya idashyigikiye amabwiriza ya Guverinoma yo kutemerera Abanyakenya batakingiwe Covid-19 kugera ahantu rusange.
Afrika y’Epfo igiye kumara icyumweru cyose (iminsi irindwi) iri mu bikorwa byo kunamira no kwibuka urupfu rw’uwarwanyije politiki y’ivangura ya Apartheid, Musenyeri Desmond Tutu, witabye Imana tariki 26 Ukuboza 2021 afite imyaka 90 y’amavuko.
Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.
Afurika y’Epfo yasabye ko cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa cya Robben Island, cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wabaye Perezida w’icyo gihugu ihagarikwa.
Papa Francis agaragaza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rwa politiki mu gufatanyiriza hamwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyateye abantu ubwigunge.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique n’iziri mu butumwa bwa SADC muri icyo gihugu (SAMIM), zifatanyije n’Ingabo za Mozambique, zahuriye mu gitaramo cyateguwe na Guverinoma y’icyo gihugu ku kibuga cy’indege cya Mocimboa Da Praia.
Abapolisi b’u Burundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) byo kubungabunga amahoro n’umutekano, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiriwemwo.
Muri Uganda ku wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, abantu 15 barimo n’umugore utwite bagejejwe imbere y’ubutabera kubera uruhare bakekwaho mu bikorwa by’iterabwoba biherutse kugabwa muri icyo gihugu.
Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2021, zemeje bwa mbere ikoreshwa ry’ikinini cya Paxlovid cyo kuvura Covid-19 cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, ko gihabwa abanduye icyo cyorezo.
Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.
Inzego z’Ubuzima mu Bufaransa zatangajeko kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021 abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru, ko igikombe cya Afurika kizabera mu gihe cyagenwe, muri Mutarama umwaka utaha, ko nta mpamvu zizatuma gisubikwa.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Macky Sall wa Senegal, bitabiriye inama itegura izahuza Ubumwe bw’Uburayi n’umugabana wa Afurika.
Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe amarushanwa yari amaze igihe ahuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mikino itandukanye, akaba yari yateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe guteza imbere siporo mu bakozi (ARPST), iryo shyirahamwe rikaba rishimwa na Minisiteri ya Siporo kubera guteza imbere imikino.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abana b’abakobwa babyaye imburagihe gufatirana amahirwe bagize yo gufashwa, bakiyitaho n’abana babyaye.