Dr Paul Edward Farmer wari impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.
Umuryango wa Afurika Uunze ubumwe (AU) urashaka ko ibihugu biwugize byayoboka inzira yo gukoresha imbaraga za gisirikare, mu bikorwa byo kugarura amahoro, aho gukomeza umuco umenyerewe wo kubungabunga amahoro, nk’igisubizo cyo gushyira iherezo ku bikorwa by’inyeshyamba.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.
Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD), urugomero rwateje umwuka mubi hagati y’ibihugu rwubatswe ku ruzi rwa Nile muri Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, rwatangiye gutanga amashanyarazi inyuma y’imyaka icumi rumaze rwubakwa.
Ingoro ya Buckingham Palace yatangaje ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II w’imyaka 95 yanduye Covid-19.
Intumwa ziyobowe na Inspector General Reonardo Mathe, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutasi muri Mozambique (IGISS), yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda i Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, yageze i Munich mu Budage aho yitabiriye Inama yiga ku mutekano.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, kuva ku wa Kane tariki 17 kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, bahuriye mu nama isanzwe ihuza iyi migabane yombi yari ibaye ku nshuro ya gatandatu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ahazaza .
Umuryango w’Abibumbye (UN) binyuze k’Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres, agiye guha Umunyarwanda, Valentine Rugwabiza, inshingano z’Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni muri Santrafurika (MINUSCA).
Perezida Paul Kagame uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya gatandatu, ihuza Afurika n’u Burayi irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku by’ubuzima n’ikorwa ry’inkingo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabitangarije mu nama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Burayi, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, yahurije hamwe Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ikaba irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Mu gihe Inama ya 35 y’Inteko rusange ya Afurika yunze Ubumwe (AU) yemeje ko 2022 ari umwaka wo kwita ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa, mu mpera z’icyumweru gishize, Loni yatanze impuruza ko inzara ikomeje guca ibintu mu ihembe rya Afurika, aho nibura abantu miliyoni 13 bamerewe nabi.
Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, yageze i Marburg mu Budage aho yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na BioNTech.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, i Buruseli mu Bubiligi hateganyijwe kubera inama ya gatandatu ihuza Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) na Afurika (AU), ikazahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika n’u Burayi, mu rwego rwo kwigira hamwe iby’ingezi byihutirwa ku bufatanye (…)
Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’umushinga wo kubaka amacumbi ahendutse kandi atangiza ibidukikije wiswe ‘Bwiza Riverside Homes’. Ukaba witezweho gutanga inzu zo guturamo zisaga 2400 mu Mujyi wa Kigali.
Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjira muri uyu muryango. Icyemezo kije gikurikira imishyikirano yabaye hagati ya EAC na DRC kuva tariki 15 kugeza 24 Mutarama 2022 i Nairobi.
Ibyo bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.
Banki y’Isi yagaragaje ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) ari amahirwe akomeye y’ubucuruzi bukomeje kwiyongera mu karere, by’umwihariko ku Rwanda, nk’uko imibare yo mu myaka yashize ibigaragaza.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, nibwo hashyizwe ahagaragara itangazo riturutse muri Minisiteri y’Ingabo ya Uganda, rivuga ko Perezida Museveni akaba n’Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo, yagize Major General Abel Kandiho, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda. Yari aherutse kumukura ku (…)
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.
Ku Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, ubwo hasozwaga ku mugaragaro inama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, yateraniye ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia, yafatiwemo icyemezo cyo gusubika guha Isiraheli umwanya wo kuba indorerezi muri AU.
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC), kuri uyu wa Mbere batangiye icyumweru cy’urugendo ngarukamwaka, mu rwego rwo gutegura amasomo (NST 2022). Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’imibereho n’ubukungu binyuze mu bikorwa bigira ingaruka”.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ni umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun na Burkina Faso, wasojwe hitabajwe penaliti.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, yagejeje ku nteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), raporo y’inama ya 39 ya NEPAD.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, yahagurutse vuba na bwangu ava i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asubira mu gihugu cye kubera umwuka mubi wahavugwaga.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bateraniye mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe (AU), batoye Macky Sall, Perezida wa Senegal, nk’Umuyobozi mushya wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2022. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Abeba muri Ethiopia.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zibarizwa mu Ntara ya Ekwatoriya y’Iburasirazuba, zikomeje gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi ikabije mu bana.