Afrika y’Epfo igiye kumara icyumweru cyose (iminsi irindwi) iri mu bikorwa byo kunamira no kwibuka urupfu rw’uwarwanyije politiki y’ivangura ya Apartheid, Musenyeri Desmond Tutu, witabye Imana tariki 26 Ukuboza 2021 afite imyaka 90 y’amavuko.
Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.
Afurika y’Epfo yasabye ko cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa cya Robben Island, cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wabaye Perezida w’icyo gihugu ihagarikwa.
Papa Francis agaragaza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rwa politiki mu gufatanyiriza hamwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyateye abantu ubwigunge.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique n’iziri mu butumwa bwa SADC muri icyo gihugu (SAMIM), zifatanyije n’Ingabo za Mozambique, zahuriye mu gitaramo cyateguwe na Guverinoma y’icyo gihugu ku kibuga cy’indege cya Mocimboa Da Praia.
Abapolisi b’u Burundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) byo kubungabunga amahoro n’umutekano, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiriwemwo.
Muri Uganda ku wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, abantu 15 barimo n’umugore utwite bagejejwe imbere y’ubutabera kubera uruhare bakekwaho mu bikorwa by’iterabwoba biherutse kugabwa muri icyo gihugu.
Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ukuboza 2021, zemeje bwa mbere ikoreshwa ry’ikinini cya Paxlovid cyo kuvura Covid-19 cyakozwe n’ikigo cya Pfizer, ko gihabwa abanduye icyo cyorezo.
Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.
Inzego z’Ubuzima mu Bufaransa zatangajeko kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukuboza 2021 abana bafite imyaka kuva kuri 5 kugeza kuri 11 batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru, ko igikombe cya Afurika kizabera mu gihe cyagenwe, muri Mutarama umwaka utaha, ko nta mpamvu zizatuma gisubikwa.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Macky Sall wa Senegal, bitabiriye inama itegura izahuza Ubumwe bw’Uburayi n’umugabana wa Afurika.
Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe amarushanwa yari amaze igihe ahuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mikino itandukanye, akaba yari yateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe guteza imbere siporo mu bakozi (ARPST), iryo shyirahamwe rikaba rishimwa na Minisiteri ya Siporo kubera guteza imbere imikino.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abana b’abakobwa babyaye imburagihe gufatirana amahirwe bagize yo gufashwa, bakiyitaho n’abana babyaye.
Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2021 izasubukura ingendo zerekeza mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika. Ni nyuma y’aho izi ngendo zari zasubitswe tariki 28 Ugushyingo kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki 19 Ukuboza 2021, yabonanye na Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibiganiro byahuje Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Bubiligi, bitegura inama izahuza iyi miryango yombi muri (...)
Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yitabiriye inama ya gatatu y’ubufatanye hagati ya Afurika na Turukiya iri kubera muri Istanbul Congress Center. Ikiganiro cya mbere cyibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y’ibikorwa bihuriweho.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, ku wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yavuze ko igihugu cye cyagabweho ibitero bike by’iterabwoba muri uyu mwaka ugereranyije na mbere yaho, akemeza ko ari nyuma y’aho u Rwanda n’ibindi bihugu bituranyi bafatanyije kurwanya inyeshyamba zimaze imyaka zihungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.
Ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Chume, aherekejwe n’abandi basirikare bakuru, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia muri icyo gihugu.
Abandura icyorezo cya Covid-19 bariyongereye bikomeye mu cyumweru gishize ku mugabane wa Afurika, ariko abapfa ni bake ugereranije n’ibindi bihe byatambutse, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Itsinda ry’abashakashatsi baturutse mu Burusiya bageze muri Afurica y’Epfo aho bagiye kwiga ku bwoko bushya bwa Corona yihinduranyije bwiswe Omicron, buherutse kuhagaragara.
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Ukuboza 2021, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Umutekano, Alfred Gasana.
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa (...)