Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, yakiriye intumwa z’abasenateri bayobowe na Jim Inhofe, bagize kongere ya Amerika, bagirana ibiganiro ku bibazo byo mu Karere no ku Isi muri rusange.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.
Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ngabo za Repubulika ya Santrafurika (FACA), Brig Gen Freddy Sakama n’itsinda yari ayoboye, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Prof. Faustin Archange Touadéra na Madamu we, batumiye ndetse bakira ku meza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda, zoherejwe muri icyo gihugu kugarura amahoro.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar International, kizobereye mu buhinzi kikagira n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane izikora amavuta yo kurya.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama ka UN gashinzwe amahoro, yagaragaje ko kuba FDLR iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitagomba kwirengagizwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko mu 1994, ubwo amakuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagwiriraga u Rwanda, agasiga Igihugu kitakiriho, ibintu byose ari umuyonga, mu myaka 28 ishize, igihugu cyongeye kubaho cyubakiye ku kwimakaza ubumwe, umutekano no guhanga udushya.
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, byibanze ku musanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro.
Perezida Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, yageze i London mu Bwongereza, aho yagiye mu muhango wo gutabariza Umwamikazi Elisabeth II.
Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye inama y’Itsinda ry’Abajyanama be rizwi nka ‘Presidential Advisory Council (PAC)’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zibarizwa muri Level II Hospital na Rwanda Battle Group IV, zambitswe imidari y’ishimwe.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, yahuye ndetse anaganira n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, mu biro bye yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, H.E Antoine Anfré, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku kimihurura.
Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukorana na we. Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, mu rwego rwo kumukomeza ku gutanga k’Umwamikazi (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibyoherejwe byinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 640.9 z’Amadolari y’Amerika (Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 663), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, ashima ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida William Ruto, uherutse gutorerwa uwo mwanya.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.
BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano no gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri serivisi zitangwa na BK.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Ingabo z’u Rwanda zo muri ‘Rwanbatt-3’ ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ibikorwa bihuza abaturage n’Ingabo, zinatanga ibikoresho by’ishuri.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amwizeza gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.
Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.