Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’umushinga wo kubaka amacumbi ahendutse kandi atangiza ibidukikije wiswe ‘Bwiza Riverside Homes’. Ukaba witezweho gutanga inzu zo guturamo zisaga 2400 mu Mujyi wa Kigali.
Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjira muri uyu muryango. Icyemezo kije gikurikira imishyikirano yabaye hagati ya EAC na DRC kuva tariki 15 kugeza 24 Mutarama 2022 i Nairobi.
Ibyo bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.
Banki y’Isi yagaragaje ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) ari amahirwe akomeye y’ubucuruzi bukomeje kwiyongera mu karere, by’umwihariko ku Rwanda, nk’uko imibare yo mu myaka yashize ibigaragaza.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, nibwo hashyizwe ahagaragara itangazo riturutse muri Minisiteri y’Ingabo ya Uganda, rivuga ko Perezida Museveni akaba n’Umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo, yagize Major General Abel Kandiho, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda. Yari aherutse kumukura ku (...)
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) wakuyeho icyemezo cyari cyafashwe mu 2016, cy’ibihano byari byafatiwe u Burundi, nko guhagarika imfashanyo y’amafaranga arimo n’ayari agenewe inzego za Leta.
Ku Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, ubwo hasozwaga ku mugaragaro inama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, yateraniye ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Ababa muri Ethiopia, yafatiwemo icyemezo cyo gusubika guha Isiraheli umwanya wo kuba indorerezi muri AU.
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC), kuri uyu wa Mbere batangiye icyumweru cy’urugendo ngarukamwaka, mu rwego rwo gutegura amasomo (NST 2022). Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’imibereho n’ubukungu binyuze mu bikorwa bigira ingaruka”.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ni umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun na Burkina Faso, wasojwe hitabajwe penaliti.
Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, yagejeje ku nteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), raporo y’inama ya 39 ya NEPAD.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, yahagurutse vuba na bwangu ava i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asubira mu gihugu cye kubera umwuka mubi wahavugwaga.
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bateraniye mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe (AU), batoye Macky Sall, Perezida wa Senegal, nk’Umuyobozi mushya wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2022. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, ku cyicaro gikuru cya AU i Addis Abeba muri Ethiopia.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zibarizwa mu Ntara ya Ekwatoriya y’Iburasirazuba, zikomeje gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi ikabije mu bana.
Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika y’unze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 kugeza kuri 06 Gashyantare 2022, hateganyijwe Inama ya 35 y’Inteko isanzwe y’Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika, itegurwa na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC).
José Maria Bakero wabaye umukinnyi w’icyamamare wa Real Sociedad na FC Barcelona, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, mu ruzinduko rw’iminsi icyenda (9).
Afrigen Biologics, uruganda rukora imiti rwo muri Afurika y’Epfo, ku wa Kane tariki 3 Gashyantare 2022, rwatangaje ko rwakoze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa mRNA, bakaba bifashishije amwe mu makuru y’urukingo rwa Moderna.
Umunyemari ukomoka muri Kenya Nathan Loyd Ndung’u wari Umuyobozi wa DN International Ltd washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uburiganya yatawe muri yombi ubwo yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri Guinea Bissau, ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, hatangiye iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo, warokotse igitero cyahitanye abantu 11, nk’uko Leta y’icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba abivuga.
Guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robo ari zo zisifura imikino.
Muri Burkina Faso, urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara ndetse na bagenzi be 12 mu Kwakira 1987, rwasubitswe kubera ihirikwa ry’ubutegetsi (Kudeta) riherutse kuba muri icyo gihugu.
Igitero cy’igisasu cyibasiye imodoka itwara abagenzi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Kenya. Abanyamakuru bari yo bavuze ko abantu batari munsi y’icyenda bapfuye, naho abandi benshi barakomereka.
Dr Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Guverineri wa Banki ya Uganda, Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile.
Perezida Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Mpuzamahanga y’Abafaransa izobereye mu bijyanye n’ingufu, Total Energies.
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, yaraye ageze i Kigali, akubutse muri Cameroun aho yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo (CAN 2021).
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ajugunya umwana ku gikuta anakubita umugore we, byatangajwe ko yari filime yakuwemo ako gace kakwirakwijwe.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, yitabiriye ikiganiro ku bijyanye n’uburyo habaho ubufatanye mu kunoza ibirebana n’urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi. Iki kiganiro cyateguwe na fondasiyo ya Afurika n’u Burayi.