Mu kiganiro Kwizera Olivier, umuzamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye na KT Radio, yagarutse ku bintu bitandukanye birimo kuba yahindura ikipe akajya muri AS Vita Club , intego yumva ateganya kugeraho, n’icyamubabaje mu gihe amaze akina umupira w’amaguru.
Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyanditse ko aya makipe yombi akomeye muri Tanzania yifuza uyu munya-Ghana uherutse kwirukanwa muri Rayon Sports ‘azira gutuka’ uwari umuyobozi wayo Sadate Munyakazi.
2004 – 2020, imyaka 16 irashize bamwe muri twe tugaburiye amaso yacu ibyishimo n’ubu bigifatwa nk’ibyishimo by’iteka ryose muri ruhago y’u Rwanda. Icyo gihe nibwo twarebaga imikino y’igikombe cya Afurika muri Stade ya Rades. Ni imikino Amavubi yari yitabiriye bwa mbere ubwo yari ahanganye na Kagoma z’i Carthage za Tuniziya.
Ubukwe ni ikimenyetso gihamya urukundo hagati y’abantu babiri baba biyemeje kubana akaramata. Buri wese bitewe n’urwego ariho agira uko abutegura, cyane ko aba ari umunsi udakunze kuboneka mu buzima kuko umuntu akenshi aba yemerewe gukora ubukwe inshuro imwe mu buzima.
Umwe mu basizi bakomeye babayeho mu Rwanda ari we Nyakayonga ka Musare mu gisigo cye yigeze kuvuga ko ‘ukwibyara gutera ababyeyi ineza.’ Aha yashakaga kwerekana ko iyo ababyeyi babyaye umwana akabakurikiza bibashimisha. Hari n’imigani nyarwanda iganisha aha nk’igira iti “Mwene Samusure avukana isunzu, Inyana ni iya mweru” (…)
Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana azize kanseri y’igifu.
Umubyeyi wa Neymar witwa Nadine Golçanves w’imyaka 52 y’amavuko n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 bari bamaze iminsi batangaje ko bakundana, batandukanye nyuma y’uko uwo mugore ashinja Tiago Ramos kumuca inyuma akaryamana n’ukuriye abakozi batekera Neymar.
Ministiri w’Ubuzima muri Santarafurika yashimiye Laboratwari y’Igihugu cy’u Rwanda iri gufasha ibihugu bitandukanye mu gupima abaturage babyo bakekwaho icyorezo cya Coronavirus, birimo na Repubulika ya Santarafurika.
Karl-Heinz Rummenigge, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Bayern Munich, asanga icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gishobora kurangiza ibibazo byo guta agaciro kw’ifaranga muri ruhago.
Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus na Maurizio Sarri usanzwe utoza iyi kipe bemeye kumara amezi ane badahembwa kugira ngo ikipe itazahura n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.
Mu gihe Skol na Rayon Sports bari bamaze imyaka irenga irindwi bafatanya, Rayon Sports irasaba Skol kongera amafaranga kugirango bakomeze imikoranire.
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko Virusi ya Corona yahawe izina rya COVID-19 ari icyorezo cyugarije isi, asaba ibihugu n’abanyabwenge kwihuriza hamwe bakayirwanya. Iyi ndwara ikomeje kuyogoza isi yibasiye n’imikino aho bamwe mu bakinnyi n’abatoza (…)
Nyuma y’amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain (PSG), Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yavuze ko bategereje umwe mu bakinnyi ba PSG ukina mu ikipe ya (…)
Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’iya Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN, urangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Ikipe ya Rayon Sports itangaje ko Casa Mbungo André ari we mutoza mushya wayo. Ni nyuma y’igihe iyo kipe yari imaze idafite umutoza, dore ko iherutse gutandukana na Javier Martinez Espinoza wo muri Mexique watandukanye na Rayon Sports mu kwa 12 umwaka ushize yirukanywe.
SKOL Adrien Cycling Academy (SACA), ikipe nshya igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere, yahigiye kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka no kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2020.
Imikino y’umunsi wa gatatu w’igikombe cy’Ubutwari iteganyijwe tariki ya 01 Gashyantare 2020 ari na yo mikino ya nyuma, yimuriwe kuri Stade nkuru y’igihugu Stade Amahoro i Remera.
Karia Wallace wo muri Tanzania atorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) asimbuye Mutasim Gafaar wo muri Sudani warangije manda ye mu Gushyingo 2019.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, yagize Dr. Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof. Sam Rugege wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019 nibwo hasohotse Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rishyiraho umushinjacyaha wa Repubulika mushya ari we Havugiyaremye Aimable.
Kuva ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 kugeza tariki ya 01 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa rya Tennis ryiswe ‘Rwanda Open’.
‘Agaciro Basketball Tournament’ ni irushanwa ritegerejwe muri iyi week end, aho ryitezweho kongera guhanganisha ibihangange mu mukino wa Basketball mu bagabo no mu bagore.
Amakipe ya Musanze, Bugesera, Muhanga na Kiyovu agiye gutangira kubyaza umusaruro abafana bayo binyuze mu myambaro yayo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amikoro make.
Umukinnyi David Luiz wa Arsenal yo mu Bwongereza amaze iminsi ari mu Rwanda ku bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo.
Ubwo umukino w’igikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda muri 2019 waganaga ku musozo, AS Kigali yari iri mbere n’ibitego 2-1. Ku munota wa nyuma w’inyongera, abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo kubera igitego cyo kwishyura cya Eric Rutanga cyatumye umukino winjira muri za penariti.
Mbere y’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, Haruna Niyonzima Captain wa AS Kigali yitezwe kugaruka mu kibuga, nyuma yo gusiba imikino Nyafurika ikipe ye yakinnye kubera kubura ibyangombwa.
Johnathan "Johnny" McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yarangije kwemezwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Uganda aho kuri uyu wa mbere tariki 30Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka itatu.
Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 , Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) atsindiye Ethiopia iwayo igitego kimwe ku busa.
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo itangiranye intsinzi imikino Nyafurika y’abafite ubumuga itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa kane.