Igiciro cya sima nyarwanda cyongeye kugabanuka mu buryo bugaragara muri izi mpera z’umwaka, nyuma amezi agera kuri atandatu cyazamutse kikagera ku bihumbi 15Frw ndetse ahandi ikanabura
Minisiteri y’Uburezi irategura gukora isuzuma rizerekana kaminuza zihiga izindi mu ireme ry’uburezi n’izicumbagira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard, Sezibera yahamije ko abimukira atari abanyabyaha nubwo hari abafatwa nabi mu bihugu byabakiriye.
Abaganga baraburirwa ku bwoko bubiri bw’imiti ari yo Misoprostol na Oxytocin bwinjiye mu Rwanda butujuje ubuziranenge, buturutse mu Bushinwa ndetse no mu Buhinde.
U Bwongereza bwahanishije igihungo cya burundu abantu baruta abahawe icyo gihano mu Bufaransa mu Budage no Butaliyani bose bateranye.
Mu mwaka wa 2017/2018 mu Rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 200, muri yo ibihumbi 166 ingana na 81% ni idashingiye ku buhinzi, naho 19% yo ishingiye ku buhinzi.
Mu biganiro MINEDUC iri kugirana n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kuvugurura uburyo bwo gufasha umunyeshuri ngo yimenyereze umwuga, Minitiri Eugene Mutimura yavuze ko hari aho abimenyereza umwuga bafatwa nk’abakarani, ibintu ngo bidakwiye kandi bigomba guhinduka.
Havugimana Saidi uzwi nka "Haji" ni umucuruzi w’amata ukomeye mu Karere ka Nyanza, asobanura inkomoko y’ubucuruzi bwe, n’inzira yanyuzemo kugira ngo agere ku rwego ariho ubu.
Abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena barashaka ko ikarita y’itora isimburwa n’indangamuntu, ikajya iba ari yo yifashishwa mu matora.
urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza RGB ruraburira abantu bose , cyane cyane abanyamadini ko hadutse abatekamutwe biyitirira urwo rwego bagambiriye kubacuza utwabo.
Itsinda ry’Abaganga 15 b’Abashinwa riri mu Rwanda, Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018 ryatanze serivisi z’ubuvuzi zitandukanye ku buntu.
Minisiteri y’ibikorwaremezo itangaza ko guhera mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2019 imodoka zose zitwara abagenzi zizaba zirimo interineti.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragarije Banki nkuru y’ u Rwanda ko itishimiye uko inyungu yakwa ku nguzanyo zitangwa n’amabanki ikomeza kuzamuka, aho kugabanuka, bikaba bibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.
Mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babonaga intare kuri tereviziyo no mu bitabo gusa. Nyamara, u Rwanda rwahoranye intare amagana kugeza mu gihe cya Jenoside.
Abashakashatsi bo mu Bwongereza bagaragaje ko imbwa zatojwe neza, zishobora kwifashishwa mu kumenya umuntu urwaye malariya, zihunahunnye amasogisi yambawe n’uyirwaye.
Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 500,yafatiriwe na Banki nkuru y’igihugu BNR,nyuma y’uko yasanzwe kuri konti zitagikoreshwa.
Polisi y’igihugu yohereje Abapolisi 240 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Ambasaderi Henry Rao Hongwei uhagarariye Bushinwa mu Rwanda yiyemeje kuzamura umubare w’abashora imari mu bucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda.
Ibyanya bitatu by’i Burayi byamaze gufata umwanzuro wo kohereza Inkura eshanu muri Pariki y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda .
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irateganya gushyiraho ingengabihe nshya ishobora kurohereza abanyeshuri mu myigire yabo ndetse ngo ikanazamura ireme ry’uburezi muri rusange .
Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Suwede yakatiwe igihano cya burundu n’ubutabera bw’iki gihugu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye n’uruhare yagize muri Jenosside yakorewe Abatutsi.
Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wamaganiye kure irekurwa rya Nahimana Ferdinand na Rukundo Emmanuel bahamwe n’icyaha cya Jenoside.
Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 73 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani zamuritse ishuli zubatse.
Hakizimana Esdore yagaragaye muri batatu begukanye irushanwa Nyafurika ryo gufotora, ryateguwe n’ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi no kubika imizigo cyitwa Agility Africa.
U Rwanda rwifatanije n’Abanya-Isiraheli mu kababaro batewe n’urupfu rwa Shimon Peres wahoze ari Perezida wa Isiraheli akaza no guhabwa igihembo kitiriwe Nobel.
Igihugu cya Maroc cyatangaje ko kizafungura ambasade mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2016 urangira.
U Rwanda rwahombye amafaranga agera kuri miriyari 6.8 bitewe n’ibigo 25 byanyereje imisoro.
Abashakashatsi bahangayikishijwe no gucyendera kw’ingagi zo mu misozi, nubwo izo mu Rwanda zikomeje kwiyongera.
Leta y’u Rwanda irateganya kuzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 5.5Frw mu matora ya Perezida azaba mu kwezi kwa Kanama mu 2017.
Perezida wa Benin, Patrice Talon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu aho biteganyijwe ko azasura igice cyahiriwe inganda n’ubucuruzi (Free Trade Zone) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itermambere (RDB).