MENYA UMWANDITSI

  • Mbirizi Eric ateruye umwe mu bana biga kuri iri shuri

    Rubavu: Rayon Sports yishimanye n’abanyeshuri ba G.S.St Joseph Muhato (Amafoto)

    Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.



  • Aha hari tariki 27 Nzeri 2020 ubwo Mvukiyehe Juvenal yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu mu gihe cy

    Mvukiyehe Juvenal wari weguye yisubiyeho, azakomeza kuyobora Kiyovu Sports

    Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal wari weguye ku buyobozi bw’iyi kipe ku wa 29 Nzeri 2022, yakuyeho ubwegure ubwe nyuma y’ibiganiro yijejwemo kuzahabwa ubufasha buzatuma havaho zimwe mu mbogamizi yari yatanze zatumye yegura.



  • Mvukiyehe Juvenal

    Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye

    Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.



  • Ishimwe Anicet witwaye neza muri uyu mukino

    AMAVUBI U-23 akoze amateka asezerera LIBYA kuri Stade Huye (AMAFOTO)

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ikoze ibitatekerezwaga na benshi isezera Libya iyitsinze ibitego 3-0



  • Mukunzi Yannick

    Sandvikens IF yongereye amasezerano Mukunzi Yannick wari umaze umwaka yaravunitse

    Umunyarwanda Mukunzi Yannick yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suède, mu gihe yari amaze umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune.



  • Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo azitabira CECAFA

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo izitabira imikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022, imikino izatanga itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo myaka.



  • Muri CECAFA iheruka kubera mu Rwanda mu 2020 u Rwanda rwatsinze umukino umwe runganya undi ntirwarenga amatsinda

    Amavubi U-17 ashobora kutitabira CECAFA

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira imikino ya CECAFA izatangira ku wa 30 Nzeri 2022 ikazanatanga itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika. Impamvu ishobora gutuma Amavubi atitabira ngo ni ukubera ubushobozi bw’amafaranga butari bwaboneka.



  • Itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ryigijwe inyuma

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yari iteganyijwe gutangira ku itariki 15 Ukwakira 2022 , yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri ishyirwa ku itariki 29 Ukwakira 2022, kugira ngo imyiteguro yo guha amakipe ibyangombwa izakorwe neza.



  • Real Foundation yatwaye igikombe cya Kabuye Youth League

    Real Foundation yegukanye irushanwa rya Kabuye Youth League

    Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe n’ikipe ya Real Foundation nyuma yo kunganya na Kabuye Better Foundation 1-1, zombie zomu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.



  • Ikipe y

    UEFA yemeje ko u Burusiya butazitabira Igikombe cy’u Burayi cya 2024

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi, rifatiye u Burusiya ibihano byo kutitabira amarushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru, kubera intambara iki gihugu cyashoje kuri Ukraine, kuri ubu ryatangaje ko u Burusiya butazitabira Euro 2024, bukurwa muri tombola yo gushaka itike.



  • Unity Taekwondo Club yahize andi makipe muri Bye Bye Vacance

    Ikipe ya Unity Taekwondo Club, Kirehe Taekwondo Club zaje mu makipe yahize ayandi yose yitabiriye irushanwa rya Taekwondo, ryitwa Bye Bye Vacance ritegurwa na Special Line Up Taekwondo Club, ryabaye ku wa 16 Nzeri 2022.



  • Rayon Sports iritegura imikino ys gicuti

    Rayon Sports irateganya imikino ya gicuti n’amakipe yo muri RDC

    Mu gihe shampiyona yahagaze kubera imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu, ikipe ya Rayon Sports irimo gushakisha uko yabona imikino ya gicuti iyifasha gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ya 2022-2023 imaze gukinamo imikino itatu yose yatsinze.



  • #TOTALCAFCL: APR FC irasezerewe itsinzwe na US Monastir 3-0

    Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru.



  • Bate Shamiru yasinye amasezerano y

    AS Muhanga yasinyishije Bate Shamiru

    Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yasinyishije umunyezamu Bate Shamiru nyuma yo gutandukana na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.



  • Bizimana Amiss ahanganye na Duru Mercy Ikena

    Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC, Mukura VS itsindira Espoir FC mu rugo

    Ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, uretse imikino y’ibirarane hasojwe umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, Kiyovu Sports itsinda umukino wa gatatu yikurikiranya, Mukura VS ibona amanota 3 ya mbere.



  • REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022

    Basketball: Ikipe ya REG y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona

    Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.



  • Gasana Jérôme yasezeye muri Mukura VS

    Gasana Jérôme yasezeye muri Mukura VS

    Gasana Jérôme wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Mukura VS, yasezeye kuri izi nshingano avuga ko ari impamvu ze bwite.



  • Mukura VS

    Turishyura umwenda uyu munsi - Perezida wa Mukura VS

    Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.



  • Master Habimana Jean Claude

    #Taekwondo: Special Line-Up Club yateguye irushanwa ryo gusezera ku banyeshuri

    Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club y’umukino wa Taekwondo yateguriye abanyeshuri bari mu biruhuko irushanwa ryo kubasezera mu gihe bitegura gutangira amashuri(Bye Bye Vacance).



  • U Bwongereza: Imikino y’umupira w’amaguru yasubitswe

    Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.



  • Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC

    Kiyovu Sports itsinze Espoir FC mu mukino wahagaze iminota 10

    Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.



  • Musanze FC

    Musanze FC yatsinze Marine FC: Uko umunsi wa kabiri wa Shampiyona wagenze

    Ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2022, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC itaratsindwa na Gasogi United na rimwe ibishimangira banganya, mu gihe Musanze FC yihanije Marine FC iyitsinda 3-1.



  • #Handball U-18: Misiri yegukanye igikombe, umukino Perezida Kagame yitabiriye

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, muri BK Arena hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 18 mu mukino wa Handball, Misiri itwara igikombe itsinze u Rwanda ibitego 51-29, umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.



  • Mbappe yongeye amasezerano y

    Uri ingenzi ku gihugu: Mbappe yahishuye ibyo yabwiwe na Perezida Macron

    Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG iwabo mu Bufaransa, yatangaje ko ubwo mu mpeshyi y’uyu mwaka yifuzaga kujya muri Real Madrid, yasabwe na Perezida Emmanuel Macron ko yaguma muri iyi kipe, kuko ari umuntu w’ingenzi ku gihugu.



  • FERWAFA yanze icyifuzo cya Police FC cyo kwimura umukino

    Mu gihe byavugwaga ko umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa, ubuyobizi bwa Police FC izakira uyu mukino buvuga ko babyifuje ariko FERWAFA ikabyanga.



  • Handball U-18: U Rwanda rugeze ku mukino wa nyuma

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.



  • U Rwanda rutsinzwe na Ethiopia rubura itike ya CHAN 2023

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.



  • Rayon Sports inganyije na URA FC

    Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.



  • Amakipe yombi yanganyije 0-0

    AS Kigali yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.



  • Misiri iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

    Handball: Misiri yatsinze u Rwanda

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Misiri umukino wayo wa kabiri w’Igikombe cya Afurika, kirimo kubera muri BK Arena i Kigali, ibitego 44-30.



Izindi nkuru: