Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.
Umukinnyi w’umunyarwanda wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Yarmouk yo mu gihugu cya Kuwait itozwa n’umutoza Jorge Paixao wahoze atoza uyu musore.
Nyuma yo gutandukana n’abanyezamu bayo babiri Ndayishimiye Eric na Rwabugiri Umar, ikipe ya Police FC yamaze kugura umunyezamu Emery Mvuyekure ngo azayifashe guhera mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yongereye amasezeramo y’imyaka 2 rutahizamu wayo, Shaban Hussen Tshabalala.
Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, ikipe ya Rayon Sports (Gikundiro) yatangaje ko ibirori bibanziriza umwaka w’imikino itegura buri mwaka, bimaze kumenyekana nka Rayon Sports Day, biteganyijwe kuba ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.
Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.
Nyuma yo kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, ikipe ya Rwamagana City FC, izajya yakirira imikino yayo mu Karere ka Ngoma.
Nyuma yo gutandukana na Bipfubusa Joslin atayitoje umukino n’umwe, ikipe ya Espoir FC yamaze gusinyana amasezerano n’umutoza Bisengimana Justin watozaga Rutsiro FC, mu myaka ibiri yasinye asabwa kuzahesha iyo kipe Igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe hakomeje kwibazwa aho rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo azerekeza, umuyobozi w’ikipe ya Atletico Madrid yari igezweho mu makipe avugwa ko yifuza uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko aya makuru atari yo.
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikipe ya Police FC iri mu biganiro n’abakinnyi babiri aribo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, ndetse na Jacques Tuyisenge ngo bazayifashe.
Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize. Karekezi avuga ko yahisemo uyu mwuga wo gusifura umupira w’amaguru kubera urukundo abifitiye, mu gihe abandi usanga bahitamo kwamamara mu gukina.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, umutoza w’iyo kipe, Haringingo Christian Francis, avuga ko gahunda bafite ari ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.
Ku wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, i Rabat mu gihugu cya Maroc habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago ya Afurika bitwaye neza mu 2022, Sadio Mané ahiga abandi atwara igihembo ku nshuro ya kabiri.
Kuri ubu amakipe amwe n’amwe yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023. Mu yatangiye imyitozo harimo n’ikipe ya AS Kigali. Icyakora mu bakinnyi ifite ntabwo harimo umukinnyi Niyibizi Ramadhan itarimo kumvikana na we ku bigomba kumutangwaho ngo yerekeze muri APR FC imwifuza na we akayifuza.
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC, yavuze ko kugeza ubu abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, batazi icyo bashaka mu rwego rwo guteza imbere umupira kandi ubyara inyungu.
Nyuma y’igihe ikipe ya FC Barcelona yifuza rutahizamu Robert Lewandowski wakiniraga ikipe ya Bayern Munich n’ibiganiro by’igihe kirekire, amakipe yombi yemeje ko yamaze kumvikana ku igurwa ry’uyu mugabo w’imyaka 33.
Ubwo ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ikipe ya FC Barcelona yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myiteguro y’umwaka w’imikino wa 2022-2023, iyi kipe yagiye idafite umutoza wayo mukuru Xavi Hernandez biturutse ku kuba yarabaye muri Iran.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazakomenya n’abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Kwizera Oliver na Nizigiyimana Karim bakunda kwita Mackenzie wari umaze umwaka umwe ayigarutsemo.
Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe yo akomeje kongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi.
Nyuma y’igihe ikipe ya Kiyovu Sports iri mu biganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi Patrick Aussems bamaze kwemeranya kuzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 asinya amasezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022,ikipe ya APR FC kumugaragaro yaguze umukinnyi Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC wanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports.
Mu gihe bivugwa ko Rayon Sports yaba yaguze Nkundimana Fabio ukinira ikipe ya Musanze FC, muri iyi kipe baravuga ko batari bumvikana ku mafaranga agomba gutangwa kuri uwo musore ukina hagati mu kibuga, ariko unifuzwa n’ikipe ya APR FC.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse na we yifuza kujyamo, gusa akazitirwa no kuba agifite amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu, Gabriel Jesus wakiniraga Manchester City, bikaba byatangajwe ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, uwo mukinnyi akaba yishimiye kujya mu ikipe ikomeye.
Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yongereye amasezerano myugariro wayo Serumogo Ally Omar, ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.