Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kuzakirira imikino ya shampiyona kuri stade y’aka karere.
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavuze ko bari bakeneye rutahizamu nomero 9 kurusha uko barikuzana Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku ruhande cyangwa hagati.
Mu gihe amakipe akinira kuri Stade ya Kigali yafunzwe asabwa gutanga aho azakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona,ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze gutanga ubusabe mu karere ka Muhanga ngo abe ari ho zizakinira.
Ikirangirire muri ruhago Pelé witabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 yavuze ko igikombe cy’Isi cya mbere yatwaye mu 1958 yari yaragisezeranyije se mu 1950 afite imyaka icumi.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko.
Umunye-Congo Hertier Luvumbu wari utegerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2022.
Ikipe ya Etincelles FC yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu wayo Moro Sumaila w’imyaka 27 muri Mutarama 2023.
Mu gihe habura iminsi micye ngo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifungure imiryango tariki 1 Mutarama 2023, amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports, yatangiye kurambagiza rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbrevor.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022, cyaberaga mu gihugu cya Qatar nyuma yo gutsinda u Bufaransa penaliti 4-2.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yashimangiye ubukaka bwayo imbere ya Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Ku wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko guhera mu 2025 igikombe cy’Isi gihuza ama clubs kizajya cyitabirwa n’amakipe 32 aho kuba arindwi nk’uko bisanzwe.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 saa cyenda, kuri Stade ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, uzahuza Rayon Sports na APR FC, imibare igaragaza uko ayo makipe yagiye atsinda mu myaka 12 ishize, ikaba yerekana ko APR FC ari yo yitwaye neza.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yaraye isezerewe muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2022, itsinzwe n’u Bufaransa ariko iburusha, mu mukino wabaye ku wa 14 Ukuboza 2022.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuzabaha abasifuzi beza ku mukino uzabahuza na APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.
Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0. Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice (…)
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-2.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Marine FC ikomeza kugorwa no kubona intsinzi.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Portugal 1-0.
Ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022 hatangiye imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 yasize Argentine na Croatia zizahurira muri 1/2.
Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona utarakiniwe igihe wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya APR FC yujuje imikino ine idatsinda nyuma yo kunganya AS Kigali 0-0.
Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, ishimangira umwanya wa mbere.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko wari umutoza mukuru Alain Andre Landeut yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi ushinzwe imikino.
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yagoye Rayon Sports cyane kuko abakinnyi nka Chukwuma Odili, Sadick Sulley bagera cyane imbere y’izamu ryayo ariko ntibabyaze (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yuzuza imikino itatu idatsinda.
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.