Mu gihe shampiyona yahagaze kubera imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu, ikipe ya Rayon Sports irimo gushakisha uko yabona imikino ya gicuti iyifasha gukomeza kwitwara neza muri shampiyona ya 2022-2023 imaze gukinamo imikino itatu yose yatsinze.
Ikipe ya APR FC isezerewe na US Monastir yo muri Tunisia, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia kuri iki cyumweru.
Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yasinyishije umunyezamu Bate Shamiru nyuma yo gutandukana na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.
Ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, uretse imikino y’ibirarane hasojwe umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, Kiyovu Sports itsinda umukino wa gatatu yikurikiranya, Mukura VS ibona amanota 3 ya mbere.
Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.
Gasana Jérôme wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Mukura VS, yasezeye kuri izi nshingano avuga ko ari impamvu ze bwite.
Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.
Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club y’umukino wa Taekwondo yateguriye abanyeshuri bari mu biruhuko irushanwa ryo kubasezera mu gihe bitegura gutangira amashuri(Bye Bye Vacance).
Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.
Ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2022, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC itaratsindwa na Gasogi United na rimwe ibishimangira banganya, mu gihe Musanze FC yihanije Marine FC iyitsinda 3-1.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, muri BK Arena hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 18 mu mukino wa Handball, Misiri itwara igikombe itsinze u Rwanda ibitego 51-29, umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG iwabo mu Bufaransa, yatangaje ko ubwo mu mpeshyi y’uyu mwaka yifuzaga kujya muri Real Madrid, yasabwe na Perezida Emmanuel Macron ko yaguma muri iyi kipe, kuko ari umuntu w’ingenzi ku gihugu.
Mu gihe byavugwaga ko umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa, ubuyobizi bwa Police FC izakira uyu mukino buvuga ko babyifuje ariko FERWAFA ikabyanga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Misiri umukino wayo wa kabiri w’Igikombe cya Afurika, kirimo kubera muri BK Arena i Kigali, ibitego 44-30.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti wateguwe na Mukura VS ubwayo ariko ikawakirira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatsindiweho ibitego 2-1.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 18 yatangiye itsinda Madagascar ibitego 53-32 mu gikombe cya Afurika kirikubera muri BK Arena.
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yaguze umukinnyi Antony w’imyaka 22 y’amavuko, wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buholandi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ifite imikino itatu ya gicuti muri iki cyumweru, yose izabera kuri Stade ya Kigali.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022,ikipe y’Igihugu ya Misiri yatwaye Igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 20 cyaberaga mu Rwanda inyagiye Algeria ku mikino wa ibitego 35-15
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri (…)
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Karim Benzema yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ibi Karim Benzema yabigezeho nyuma y’uko mu mwaka w’imikino ushize wa 2021-2022 afashije Real Madrid kwegukana shampiyona ya Espagne ndetse na UEFA Champions League.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2022 Istanbul muri Turkiya habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League 2022-2023 isiga Bayern Munich yisanze mu itsinda rimwe na FC Barcelona.
Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya yitegura neza.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura kitabaye kinini ariko bazakora ibishoboka.