Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangaje ko urwego rw’abunzi rusubukura imirimo yo gutanga ubutabera, bakongera gukora, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, arizeza abunzi ko amagare bemerewe bazayashyikirizwa mu gihe kidatinze.
Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Musanze abasore n’inkumi b’abakorerabushake (Youth Volunteers) 352, bari gufatanya n’ibindi byiciro by’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.
Kuva ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 inzitiramibu ibihumbi 214,850 zatangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Musanze. Abazihabwa birakorwa hashingiwe ku mubare w’uburyamo bwo muri buri rugo rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko batangiye kwikura mu bukene babikesha ibikorwa bikomatanyije bagiramo uruhare byo kubungabunga ibidukikije, binyuze muri gahunda yitwa ‘Green Gicumbi’.
Abaturiye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.
Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 53 bari bafungiwe muri Uganda ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020.
Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.
Abakozi ba zimwe muri SACCOs zo mu Karere ka Musanze basanga hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ingwate basabwa na SACCOs bakorera zihagarikwe, kuko hari ingaruka nyinshi bibagiraho, zirimo no kuba hari abashobora gutakaza akazi mu gihe badatanze iyo ngwate.
Abatwara imodoka zitwara abagenzi zemerewe kongera gusubukura ingendo zigana mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali zivuye mu Karere ka Musanze, baravuga ko baruhutse ubushomeri bari bamazemo amezi arenga abiri n’igice, bakaba barahigiye isomo ryo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Ibyishimo ni byose ku bafashamyumvire mu buhinzi bo mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru batangiye kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bari bamaze amezi asaga arindwi bishyuza Akarere ka Musanze.
Umucungamutungo wa SACCO Inyange yo mu Karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB Station ya Muhoza, akekwaho kunyereza amafaranga y’abagize amatsinda.
Nyuma y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali bikomeza gusubikwa, bamwe mu batwara moto n’imodoka bakorera mu Karere ka Musanze bavuga ko nubwo bari bamaze iminsi bitegura gusubukura akazi bakiriye iki cyemezo kiri mu (...)
Ibigega n’imiyoboro y’amazi byatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara, bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2020.
Mu gihe abamotari bari mu byiciro byitegura gusubukura gutanga serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto guhera tariki ya 1 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda irabakangurira kuzarangwa n’umuco wo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kubahiriza amasaha agenwe yo kuba bavuye mu muhanda n’izindi ngamba zose zo kwirinda (...)
Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 mu kibaya cya Mugogo kiri mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatangijwe umushinga wo kukibungabunga, nyuma y’uko cyari cyarangijwe n’ibiza, bituma abagihingaga n’abari bagituyemo bakurwa mu byabo.
Bamwe mu baturage baheruka gusenyerwa n’ibiza bo mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bafite icyizere cyo kongera kwiyubaka, babikesha imirimo y’amaboko bahemberwa batangiye gukora.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku isi umunsi mukuru mwiza wa Eid al-fitr.
Udupfukamunwa tugera ku bihumbi 700 nitwo tumaze gukwirakwizwa mu batuye Intara y’Amajyaruguru uhereye igihe gahunda yo gukumira icyorezo cya Covid-19 yatangiriye.
Abaturiye ikaragiro rya Remera-Mbogo riri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Rulindo babangamiwe n’umunuko ukabije uterwa n’amazi mabi yiroha mu ngo n’imirima yabo, aturutse mu byobo biyafata by’iri karagiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko bugiye gukarishya ingamba no guhana bwihanukiriye abatwara moto barenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze barasaba kwishyurwa amafaranga y’ibirarane bakoreye mu bikorwa bifasha abahinzi guhinga kijyambere.
Abakomvayeri n’abatwara imodoka za Taxi Hiace zizwi nka ‘Twegerane’ bo mu Karere ka Musanze, bibaza impamvu Koperative yitwa Musanze Transport Cooperatime (MTC) itigeze ibagoboka muri iyi minsi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nyamara hari amafaranga y’imisanzu bayitangamo buri munsi.
Ibiza biheruka kwibasira abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu ijoro ry’itariki ya 6 rishyira itariki ya 7 Gicurasi 2020, byateye igihombo gikabije, imiryango itandukanye isigara amara masa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase arasaba abaturage kubungabunga ubuzima bwabo birinda ibiza ariko badasize n’icyorezo cya Covid-19. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 mu Karere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa imiryango iherutse kugirwaho (...)
Umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO), mu Karere ka Kirehe, witwa Habimana Eliezer ari mu maboko ya RIB, nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo kwiba no kugurisha ibendera ry’Igihugu.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aributsa Abaturarwanda ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga kandi bikaba bihanwa n’amategeko.