Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Narok, inzego z’ubuyobozi zakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 12, washyingiwe ku bagabo babiri mu kwezi kumwe, abitegetswe na se.
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘The Lancet’ bwashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, bugaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu kinyejana cya 21 buzagabanukaho miliyari ebyiri, ugereranije n’imibare yatangwaga n’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yatangaje ko azongera kwiyamamaza, agahatanira kongera kuyobora iki gihugu, naramuka atowe, kuri manda ye ya 2. Amatora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2020, ariko itariki azaberaho ntiratangazwa.
Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ararahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2020. Ni umuhango wigijwe imbere ho amezi abiri, bitewe n’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza wari utararangiza neza manda ye, kuko yagombaga gutangira imirimo ye tariki 20 Kanama 2020.
Imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera mu minsi 4 ishize, ku buryo abaturage bari batangiye gutekereza ko bashobora kongera gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.
Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko-teka rishyiraho impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bataye cyangwa bagiye guta muri yombi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umucamanza Raphael Yanyi byavugwaga ko yazize indwara y’umutima, ahubwo yishwe atewe ibyuma mu mutwe.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Célestin Musao Kalombo, yatangaje ko nubwo abantu babifashe nabi, ibyo kongeza imishahara y’Abadepite bitagomba guhuzwa n’ibibazo byatewe na Covid-19, kuko ngo babisabye kuva mu mwaka wa 2019.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa gatandatu tariki 13 Kamena yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka 20, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 12 Kamena, umupolisi akomerekeje umugabo w’umwirabura witwa Rayshard Brooks w’imyaka 27, bikamuviramo gupfa.
Imipira y’abakinnyi bakina mu irushanwa rya ‘Premier League’ izaba yanditseho ijambo ‘Black Lives Matter’ risobanuye ngo ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’, mu mikino 12 izabanziriza isubukurwa ry’iyo shampiyona y’u Bwongereza, riteganijwe tariki ya 17 Kamena 2020.
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, u Buhinde bwagize abantu basaga ibihumbi 297 bamaze kwandura Covid-19, bituma buba ubwa 4 nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil n’u Burusiya.
Ku wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, Guverineri wa Leta ya Washington, Jay Inslee yatangaje ko iperereza ku rupfu rwa Manuel Ellis, umwirabura wishwe afite imyaka 33 rutaharirwa urukiko n’igipolisi byo mu gace ka Pierce gusa, bitewe n’uko yumva bitakorwa neza kuko na bo babifitemo uruhare.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamane 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima, rwakomereje muri gereza nkuru ya Makala. Aba bagabo bashinjwa kunyereza amafaranga yari kubaka inzu rusange zigera ku 4500, muri gahunda yiswe iy’iminsi 100, Perezida Félix Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo (...)
Umusuwisi Roger Federer, akaba ikirangirire mu mukino wa Tennis, yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena, ko yongeye kubagwa mu ivi ry’iburyo. Yavuze ko kongera kugaruka mu kibuga bitari mbere y’umwaka wa 2021.
Amagambo arimo amarangamutima, agahinda n’amarira menshi, ni byo byaranze ishyingurwa rya George Floyd, umwirabura wishwe tariki ya 25 Gicurasi, aho umupolisi Dereck Chauvin yamutsikamije ivi, akamutsindagirira hasi kugeza ashizemo umwuka.
Hashize iminsi ine yikurikiranya igihugu cya Brésil kiza ku isonga mu gupfusha abantu bazira icyorezo cya Covid-19 aho abasaga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa na cyo naho abasaga ibihumbi 614 bakaba bamaze kwandura.
Dereck Chauvin, umupolisi ushinjwa kwica ku bushake umwirabura George Floyd, yageze bwa mbere imbere y’urukiko muri Minneapois kuwa 08 Kamena 2020.
Kuva mu Bufaransa, Australie, u Buyapani, u Bwongereza, n’ahandi ku isi, abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakomeje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.
Nyuma ya Minneapolis na Caroline ya Ruguru, umurambo wa George Floyd wagejejwe mu Mujyi wa Houston, umujyi yakuriyemo ari na ho azashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamene 2020.
Nyuma y’aho Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil atangarije ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ubu noneho iki gihugu cyafashe icyemezo cy’uko kuva ku wa 06 Kamena 2020, kitazongera gutangaza imibare ijyanye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kigasiba n’imibare yose (...)
Michael Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa George Floyd, yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.
Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo ‘Black Lives Matter’ bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.
Muri Mali abaturage bagera ku bihumbi 10, batitaye ku cyorezo cya Covid-19 cyugarije isi yose harimo n’igihugu cyabo cya Mali, bagiye mu mihanda mu murwa mukuru BAMAKO, basaba Ibrahim Boubacar Keita “IBK” kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro George Floyd watangiye kuwa 05 Kamena muri Minneapolis, umujyi yiciwemo, abawitabiriye bafashe umwanya wo gutuza, baraceceka, bibuka urupfu uwo mwirabura yishwe, tariki 25 Gicurasi 2020.
Umucamanza mukuru muri Minnesota yafashe icyemezo cyo kongera uburemere bw’icyaha ku mupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urubanza rwiswe urw’iminsi 100, ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange, rwasubukuwe kuwa 03 Gicurasi muri gereza nkuru ya Makala, ahakomeje kumvwa abatangabuhamya.
Kuwa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ni bwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko niba abayobozi b’Intara n’Imijyi bananiwe guhosha imyigaragambyo, azohereza igisirikare, kigakoresha imbaraga zose mu kugarura ituze.
Kuva kuri uyu wa 03 Gicurasi 2020, serivisi z’ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse no gutwara abagenzi kuri moto zasubukuwe. Ibi bije bikurikira izindi serivisi zafunguwe kuva tariki ya 04 Gicurasi 2020, aho abantu basabwe gusubukura imirimo ariko bakubahiriza ingamba zo kwirinda, ababishoboye bagakomeza (...)
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakizwa rya Covid-19, avuga ko serivisi zose zisaba kwishyura amafaranga zishyiraho uburyo abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko niba ba Guverineri b’Intara n’abayobozi b’Imijyi inyuranye muri Amerika batabashije kugarura ituze, ngo bahoshe imyigaragambyo ikorwa n’abasaba ubutabera ku mwirabura w’Umunyamerika George Floyd, azohereza ingabo zikajya (...)