Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.
Ubufatanye bwo kurwanya irondaruhu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, bwarenze Amerika aho bwageze mu bihugu by’i Burayi, nyuma y’icyumweru kimwe George Floyd yishwe.
Iyi myigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi amutsikamije ivi ku ijosi kugeza aheze umwuka.
Abanyarwanda benshi barashimirwa uburyo bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, kuko ari bwo buryo bufasha kwirinda gukwirakwiza icyorezo.
Benshi mu baturage bari bategereje itariki ya 1 Kamena 2020, kugira ngo batangire basubukure ingendo zabo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse inyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mudoka zambukiranya intara, zari zamaze kuzuza ibisabwa byose ngo batangire akazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko aciye umubano hagati y’igihugu cye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Abantu batatu basize ubuzima mu myigaragambyo mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho barashwe amasasu nk’uko byatangajwe na Randal Taylor, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace. Basabye abaturage gusubira mu ngo mu gihe iperereza rigikomeza.
Kellie Chauvin, umugore wa Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd, yamaze gutanga ikirego mu rukiko aho ashaka gatanya, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, nibwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’Umwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota mu mujyi wa Minneapolis.
Raphaël Yanyi wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa ruburanisha Vital Kamerhe, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020 azize umutima nk’uko Polisi ya Kinshasa, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Kwambara neza agapfukamunwa ni bumwe mu buryo bw’ibanze bukoreshwa ku isi hose, mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Covid-19. Icyakora bamwe mu batwara imodoka, ngo ntibumva impamvu ari ngombwa kwambara agapfukamunwa mu gihe uri mu modoka yawe wenyine, nta muntu uri hafi wakwanduza cyangwa ngo nawe umwanduze.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza barashaka Abanyakenya 400 babishaka bazageragerezwaho urukingo rwa Covid-19.
Vital Kamerhe ushinjwa kunyereza Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, yabwiye urukiko kutamubaza iby’ayo madolari kuko ntaho yahuriye na yo.
Umuyobozi Mukuru ari na we washinze ikigo cya Facebook, yatangaje ko bitazashoboka ko abakozi bose uko ari ibihumbi 45 bagaruka gukorera muri za biro zabo nk’uko byakorwaga mbere ya Covid-19.
Guverineri w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yahamagariye abaturage be bose gusohoka bakajya mu mihanda, bagakora umunsi mukuru kuko icyorezo cya Covid-19 nta kikirangwa muri Tanzania.
Joe Biden ugomba guhagararira abo mu ishyaka ry’aba-Democrate mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2020, arashinjwa n’abo bahanganye mu matora bo mu ishyaka ry’aba Repubulikani icyaha cy’irondaruhu.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2020, abantu 19 bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi, ibi bikaba byaratewe n’imbaraga Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu “REG” yashyize mu kurwanya ubwo bujura.
Ubwo yari mu nama n’abayobozi bakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko Amerika ikwiye umudali w’icyubahiro, kuba ari cyo gihugu kugeza ubu kigaragaramo umubare munini w’abanduye Covid-19.
Pasiteri witwa Franklin Ndifor washinze idini rya Kingship Ministry i Douala muri Cameroun, yishwe na Covid-19 ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020. Abaganga bamukurikiranaga, bavuze ko iki cyorezo cyamuhitanye kuko yari akimaranye iminsi ativuza, akaza kwivuza yarembye.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2020, Perezida Macky Sall wa Senegal, yatagaje ko ingamba zari zafashwe zo kwirinda Covid-19 zigiye koroshywa guhera tariki ya 12 Gicurasi.
Ubuyobozi bw’agace ka Rivers, mu Majyepfo ya Nigeria, kamwe mu duce dukize cyane kuri peteroli, bwasenye burundu inyubako za hoteli ebyiri, bushinja ba nyiri izo hoteli kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasabye abaturage bose kujya bahora bambaye agapfukamunwa, mu gihe cyose basohotse mu ngo zabo, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi, Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa yitabye urukiko, aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 48 z’Amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gukemura ibibazo byihutirwa mu gihugu.
Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.
Abashakashatsi banyuranye ku ndwara ya Covid-19, bavuga ko imwe mu ngamba yafasha gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo harimo ko abaturage benshi bapimwa, bakamenya uko bahagaze, bagakomeza n’izindi ngamba zo kwirinda.
Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, abaturage bose basabwe kujya bambara udupfukamunwa igihe cyose bari ahantu bashobora guhurira n’abandi.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imyinshi mu mirimo yongeye gusubukurwa mu Rwanda, abajya mu mirimo basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, aho byagabanutse ugereranyije n’ibyari byashyizweho muri Werure uyu mwaka wa 2020. Igiciro cya Lisansi cyavuye kuri 1.088Frw kijya kuri 965Frw kuri litiro. Igiciro cya Mazutu cyavuye kuri (...)
Nubwo myinshi mu mirimo yemerewe kongera gutangira, ibi ntibisobanuye ko icyorezo cya Covid-19 cyacitse mu gihugu. Abantu bagomba gukomeza ibikorwa bibinjiriza inyungu, ariko bakibuka gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza anyuranye yo kwirinda.