Itsinda rya Kassav ry’abanyamuziki bamamaye ku isi yose mu njyana ya Zouk, rizafasha abakundana kwibuka icyo urukundo rusobanuye ku munsi w’abakundana. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, iri tsinda rizataramira Abanyarwanda rifatanyije n’umunyarwanda Muneza Christopher, mu gitaramo cyateguwe na Arthur Nations ndetse na RG (...)
Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, (...)
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Muri uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda habaye ibitaramo byinshi, ariko hari ibyagiye bisigara mu mitwe ya benshi. Kigali Today, yifuje kukwibutsa bimwe mu bitaramo byaranze uyu mwaka, bikitabirwa n’abantu benshi.
Ni igitaramo ngarukamwaka cyiswe Christmas Carols Concert gitegurwa na Chorale de Kigali, icy’uyu mwaka kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference &Exhibition Village (Camp Kigali).
Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi (...)
Yvan Buravan, izina rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitewe cyane n’uko ari we wegukanye igihembo gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, igihembo cyiswe “Prix Decouvertes”.
Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.
Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.
Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.
– Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11/10/2019, hari igitaramo cyo gusoza Youth Connekt 2019, kibera muri Car Free zone guhera 18h00-22h00. Abaza kucyitabira barasusurutswa na Symphony Band.
Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.
Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».
Mu rwego rwo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hateguwe igitaramo kizajya kibafasha kwidagadura, igitaramo abatuye umujyi binjira batishyuye amafaranga, bagasusurutswa n’abahanzi banyuranye.
Bamwe mu batangira gukora umuziki mu Rwanda, bavuga ko hari urwango bataramenya ikirutera, bagirirwa na bagenzi babo bawumazemo igihe. Bavuga ko nubwo wakoresha imbaraga ugakora umuziki mwiza, hari uburyo bwinshi aba bitwa bakuru babo babakomanyiriza ngo ntibacurangwe ku ma radiyo no kuri televiziyo, ubundi ngo (...)
Pasiporo (Passeport) kuri ubu ifatwa nk’urupapuro rufite agaciro gakomeye, aho ibihugu by’ibihangange biteranya inama zikomeye mu kwiga no gutanga uburenganzira ku mikoreshereze yayo. Hari ababona pasiporo, nk’urupapuro rwakugeza henshi wifuza ku isi, abandi bakayibona nk’urupapuro rufunga imiryango, kuko utayifite, hari (...)
Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.
Kuva mu cyumweru gishize, bamwe mu bahanzi batsindiye ibihembo bya Salax Award 2019, bagaragaje ko batishimiye kuba kugeza ubu batarahabwa amafaranga yagombaga guherekeza ibikombe bahawe. Ibi bihembo bya Salax Award, byateguwe na AHUPA, ifitanye amasezerano na ‘Ikirezi Group’ yo kubitegura mu gihe kingana n’imyaka 3, (...)
Bamwe muba byamamare (Stars) bakomeye ku isi, usanga barahisemo kutabyara, kuko baba bumva igihe kitaragera, cyangwa bizatuma umwuga wabo wakwangirika, mu gihe umwanya wabo w’akazi bagiye kuwusaranganya no kwita ku rubyaro.
Rwanda Cultural Fashion Show ni igikorwa kiba buri mwaka, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Nk’uko Uwimbabazi Monique, umwe mu bategura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show yabitangarije Kigali Today, kuri iyi nshuro iki gikorwa kirimo udushya twinshi tutari dusanzwe.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filimi, Kevin Hart, yakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka.
Babinyujije ku rukuta rwa Facebook, RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, kuri uyu wa kabiri batangaje ko umuhanzi w’Umurundi uzwi ku izina rya Kidumu yiyongereye ku bazataramira abakunzi ba Kigali Jazz Junction, tariki ya 27/09/2019.
Umunyatanzaniya Diamond Platnumz umaze kwamamara muri muzika avuga ko ibyo akora byose abishobozwa n’Imana.
Muri iyi minsi, mu Rwanda hari kugaragara abahanzi bakora umuziki biyongera umunsi ku munsi. Ibi ahanini biterwa n’uko urwego rw’umuziki rugenda ruzamuka mu buryo mpuzamahanga, ndetse abawukora benshi, bakaba batangiye gusobanukirwa uko abawukoze mbere ubabyarira inyungu.
Benshi Mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana zizwi nka ‘Gospel music’, ntibakunze kwerura ngo bavuge ko bakura amafaranga mu muziki wabo. Usanga bavuga ko bakora uwo muziki bagamije gutanga ubutumwa bwiza, cyangwa kwibutsa abantu ko Imana iriho, ariko batagamije inyungu z’amafaranga.
Umuhire Solange uzwi ku mazina ya Liza Kamikazi, umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010, avuga ko atareka umuziki, kuko yumva ufite igice kinini ku buzima bwe, cyane ko ari wo watumye ahura n’umugabo we.
Yvan Buravan, umuhanzi ukiri muto ukunzwe mu Rwanda, ukomeje no kwigaragaza mu muziki mu ruhando mpuzamahanga, dore ko ari we muhanzi w’umunyarwanda wenyine wabashije kwegukana igihembo cya prix découvertes 2018 gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Tanasha Donna, uhuza itariki y’amavuko na nyina wa Diamond bita Mama Dangote, Diamond Platnumz yatangarije abari bitabiriye ibyo birori ko afite ibyishimo byinshi.