Mu itangazo yavugiye kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko kuva tariki ya 01 Ukwakira 2020, bazafungurira imipaka bamwe mu bagenzi bashaka kwinjira mu gihugu, ariko bakabanza kwerekana icyangombwa cya muganga ko bapimwe bagasanga nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Icyo cyangombwa (...)
Kuwa kabiri tariki ya 15 Nzeli 2020, ni bwo abo mu muryango wa Taylor Breonna batangaje ko batagikomeje kurega ngo bahabwe ubutabera, bitewe n’ibyo bumvikanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Louisville muri Kentucky.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020 nibwo urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana undi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ‘surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, ni bwo Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wahoze ari Perezida wa Mali akaba aherutseguhirikwa ku butegetsi yerekeje muri Leta zunze umumwe z’Abarabu, aho agomba gukomeza kwivuza.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba abana bamaze amezi asaga ane batajya ku ishuri byatangiye guteza ibibazo, kuko hari abadafite umwanya wo gukomeza kubakurikirana.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage bose gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyurana hagati yabo, cyangwa mu kwishyura serivisi zinyuranye. Ikibazo ariko, bamwe mu bacuruzi ntibabikozwa ndetse hari abatabisobanukiwe.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko we ubwe ndetse n’uwo bahanganye mu matora, umudemokarate Joe Biden, babanza bagakorerwa isuzumamubiri rigamije kureba niba badafata ibiyobyabwenge.
Ku isi hari amadini n’amatorero atandukanye yigisha imigenzo n’imyemerere mu buryo bunyuranye. Hari abavuga ko Imana ari imwe rukumbi, abandi bakagira ibintu bitandukanye bita Imana zabo.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), wahagaritse igihugu cya Mali muri uyu muryango, ndetse kivanwa no mu nzego zawo zose. Uyu muryango kandi wasabye abasirikare bahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta guhita bamurekura byihuse.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, bavuze ko bashaka gushyiraho inzibacyuho izaba iyobowe n’igisirikare, mu gihe kingana n’imyaka itatu, ndetse bakanarekura Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, aho ashobora kujya iwe mu rugo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hari icyizere cy’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye mu myaka ibiri.
Colonel Assimi Goita, yatangaje ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.
Nubwo hakiragaragara imibare myinshi y’abandura icyorezo cya Covid-19 muri Afurika y’Epfo, abaturage bongeye kwemererwa kugura inzoga n’itabi, bakabijyana kubinywera mu ngo zabo.
Filime yiswe World’s Most Wanted, ni uruhererekane rw’ibarankuru ku bantu batanu bashakishijwe kurusha abandi ku isi, bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu, bateguraga bagashyira mu bikorwa mu bihugu byabo. Agace ka kabiri k’iyo filime, kagaruka kuri Kabuga Félicien, ukurikiranyweho gutegura no (...)
Abantu bane ni bo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.
Urugendo rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurakomeje, hagati y’Umudemokarate Joe Biden, n’Umurepubulikani Donald Trump. Kuwa kabiri tariki ya 11 Kanama, Joe Biden yatangaje ko Senateri wa Leta ya California Kamala Harris, ari we uzaba Visi Perezida, mu gihe yaba atowe, ndetse bakaba baziyamamazanya.
Bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yari imaze iminsi itatu mu Mujyi wa Beirut, Guverinoma yose ya Liban yafashe icyemezo cyo kwegura.
Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 mu Mujyi wa Beyrut, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano, uyu ukaba wari umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020 yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, akaba ashaka kukiyobora muri manda ya Gatatu.
Kuri uyu wa kane tariki 06 Kanama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, arasura Liban mu rwo kwifatanya n’iki gihugu, nyuma y’iminsi ibiri habaye iturika ridasanzwe ryahitanye abagera ku 113 abandi 4000 bagakomereka ku cyambu cya Beirut muri Liban. Niwe mu Perezida wa mbere usuye iki gihugu nyuma y’ibi byago, ari (...)
Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko n’ubwo hari ubushakashatsi bwinshi ku rukingo rw’icyorezo cya Covid-19, abantu batagomba kwizera ko hari igitangaza kizabaho, kuko bishoboka ko nta muti cyangwa urukingo byaboneka.
Ibihugu bya Brazil n’u Bushinwa byakunze gushinjwa guhisha imibare y’ukuri ku banduye n’abahitanywe n’icyorezo cya Covid-19. Iran na yo yiyongereye ku bihugu bitanga amakuru atari yo kuri iki cyorezo.
Abayobozi bakuru bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ari na ryo rya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bamaganye igitekerezo cye cy’uko amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2020 yakwigizwa inyuma, mu kwirinda ko yazagaragaramo uburiganya.
Abashakashatsi banyuranye ku isi mu bijyanye n’imiti, bari mu rugamba rukomeye rwo gushakisha umuti n’urukingo bya Covid-19. Abashakashatsi muri laboratwari yitwa Moderna yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko ubu bageze ku cyiciro cya nyuma cyo kugerageza urukingo rwa Covid-19.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, Guverinoma ya Donald Trump yari yatangaje ko itazemerera abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika kuguma ku butaka bwayo, mu gihe amasomo yabo azakomeza gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa.
Vital Kamerhe na Samih Jammal, bajuririye umwanzuro w’urukiko rwa Gombe, rwabasabiye igifungo cy’imyaka 20, Vital Khamerhe azamara imyaka 10 yambuwe uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje, Donald Trump akomeje kumvikana ahindura imvugo n’imyitwarire yari afite ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kugera mu gihugu cye.
Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ‘Ballon d’Or’ igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore ntizatangwa muri uyu mwaka wa 2020.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bihugu bifata imyanzuro yo kuba bihagaritse amashuri. Muri Kenya, ibi byateje ikibazo kuko abangavu benshi batangiye kugaragara ko batewe inda.