Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (…)
Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko. Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imirimo yo gukora imiyoboro minini y’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva taraiki 23 kugera tariki 29 Ugushyingo 2022 hari imihanda izaba ifunze abatwara ibinyabiziga bagasabwa gukoresha indi mihanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.
Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watoye umuyobozi mushya hamwe na komite nyobozi bazafatanya kuyobora uyu muryango. Aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2022, hatorwa Perezida mushya wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe na Visi Perezida Momfort Mujyambere, na (…)
Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.
Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.
Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko yeguye ku mirimo ye none tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ku mpamvu ze bwite. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Depite Habiyaremye yavuze ko impamvu yeguye yabitewe n’uko mu cyumweru gishize aherutse kwitaba Polisi abazwa ku makosa (…)
Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable, rurwimurira mu rugereko rw’urukiko rukuru i Nyanza kubera ko akurikiranyweho ibyaha yakoze biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi.
Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.
Kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 04 Ukuboza 2022, Abadepite bateguye ingendo zo kwegera abaturage, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko kuba abagore bitabira gahunda yo kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga, byafashije kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia.
Umuryango ‘Coalition Umwana ku isonga’ uvuga ko abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abana, biba ari ukubangamira uburenganzira bwabo kuko bibagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ahazaza habo, ukabasaba kubireka, cyane ko binahanirwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yita kuri serivisi z’ubuzima muri Afurika.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo (…)
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arakangurira urubyiruko kwirinda zimwe mu mvugo yakwita inzaduka, kuko basanze zibashora mu ngeso mbi bikaba byahungabanya umutekano.
Inama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, yemeje ko imisanzu bakagwa ivaho, ndetse bakibumbira muri koperative 5 aho kuba 41.
Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Mbonimana Gamariel, yeguye ku mwanya we, wo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavugaga ko amaze gusoma, kumva no gushishoza ku byo amategeko ateganya, akanabihuza n’umutimanama we, yeguye ku (…)
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano y’imikoranire na Kiliziya Gatolika bagize icyo bavuga ku nkunga y’amafaranga basabwe yo kwizihiza Yubile ya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.
Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.