Sena yasabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ibibazo bigituma abana bava mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko imibare y’abata ishuri imaze kwiyongera.
Perezida Paul Kagame yihanganishije ibihugu bya Türkiye na Syria byahuye n’ikibazo cy’umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu ndetse ukangiza ibikorwa remezo.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yakiriye itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihe cy’iminsi irindwi mu Rwanda.
Abantu 11 baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori mu cyumweru gishize mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
General Pervez Musharraf wahoze ari Perezida wa Pakistan yitabye Imana tariki ya 5 Gashyantare 2023 azize uburwayi. Itangazo ry’igisirikare cya Pakistan rivuga ko Gen. Musharraf wayoboye igihugu cya Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008 yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini. Ubuyobozi bw’igisirikare bwihanganishije (…)
Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina ry’irihimbano rya Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023 Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yageze i Juba muri Sudani y’Epfo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri iki gihugu.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rugereko rwihariye ruburanisha abana rwakatiye umwana w’imyaka 15 igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza urumogi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, ku mutekano muke urangwa mu gihugu cya Congo.
Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Gashyantare 2023 mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika. Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama iba kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 ikibanda ku ishoramari mu (…)
Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023. Muri uru ruzinduko, Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.
Muri Burkina Faso abantu 28 barimo abasirikare 10 n’abasivili 18, bishwe n’igitero cy’ibyihebe, bigakekwa ko ari umutwe wa Al-Qaeda wabikoze, ubarizwa muri Afurika y’i Burengerazuba.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu wabereye ku Gicumbi cy’Intwari giherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Gashyantare 2023, Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari, bunamira Intwari zitangiye u Rwanda.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 02 Gashyantare 2023.
Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basubukuye ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Mutarama 2023 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Mu rusengero ruri ahitwa Neve Yaakov, mu Majyepfo ya Yeruzalemu habereye igitero cyakozwe n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wasanze abantu barimo gusenga arabarasa barindwi bahita bitaba Imana.
Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Koza igisebe cy’aho warumwe n’imbwa ukoresheje amazi n’isabune utarengeje iminota 15 imbwa ikikuruma, bigabanya ibyago byo kurwara ‘rabies’, izwi nk’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.
Urukiko rwo muri Uganda rwafashe icyemezo, rutegeka umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, kwishyura impozamarira umusore bari bemeranyijwe kubana akaza kumubenga, bigatuma agira ikibazo cy’agahinda gakabije.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, baganira ku bikorwa by’uwo Muryango.
Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva mu kiganiro yagiranye na ba rwiyemezamirimo tariki ya 25 Mutarama 2023, muri ECO-Park ya Nyandungu, yashimye u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, n’uburyo rubungabunga ibidukikije.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, bigamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Itsinda ry’abitwa abarembetsi bajya kuzana ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, usigaye warize amayeri yo kujya bihisha mu buvumo busengerwamo buri hirya no hino mu Karere ka Gicumbi.
Abantu barakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto, kugira ngo birinde kwinjirwa mu ruhu n’ubutare buba mu butaka, bugatera umubiri kurwara imidido.
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, umugororwa witwa Jean Damascène Ntawukuriryayo wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi, yatorotse igororero rya Nyanza.