Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.
Banki ya Kigali (BK), iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo bashobora guhura n’ibibazo by’ubukungu muri ibi bihe bya Coronavirus, yabashyiriyeho inguzanyo yise “Turikumwe Special Loan”, bashobora gusaba bibereye mu ngo zabo, bakayihabwa mu masaha 48.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, mu mpera z’icyumweru yafashe umuturage witwa Ntukabumwe Gerard, bamufatanye amasashe 4,400 yacuruzaga ndetse akanayaranguza aho yakoreraga mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Higiro.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2020, rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 147. Muri bo harimo batatu bashya babonetse mu bipimo 722 byafashwe mu masaha 24.
Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Karere ka Kamonyi, kuwa Gatanu tariki 17 Mata 2020 bwashyikirije akarere imifuka 180 ya kawunga, yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020 rigaragaza uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Rwanda, riragaragaza ko umubare w’abanduye icyo cyorezo umaze kugera ku bantu 144. Muri bo harimo umwe mushya wabonetse mu bipimo 712 byafashwe mu masaha 24.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi bafite uburenganzira bwo kugenda muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bitewe na serivisi batanga, ko batemerewe kurenga ku mabwiriza agamije gukumira icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 138 (muri aba 60 barakize, hakaba harimo 6 bakize mu masaha 24 ashize).
StarTimes iratangaza ko ifatanyije na BTN TV barimo kwigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, binyuze kuri Televiziyo na StarTimes ON App.
Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku cyumweru tariki 12 Mata 2020, rwafashe uwitwa Nsengimana Theoneste ufite televiziyo ikorera kuri murandasi (Online TV), wafashwe ashaka gufata abaturage amajwi n’amashusho agamije kuyakoresha mu nyungu ze bwite.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (…)
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi, bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID–19.
Umuyobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries Rev Dr Joseph Nyamutera, aratangaza ko nubwo insengero zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus, amadini n’amatorero akwiye gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali bishyize hamwe bakusanya inkunga yo kugoboka imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yugarijwe n’inzara muri iki gihe Leta y’u Rwanda yasabye ko abaturage baguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri iki gihe.
Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, Abanyamabanga bahoraho, Abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.
Urwego rw’Iigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kunyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo Coronavirus.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu 13 barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), cyatangaje ko cyahagaritse ikoreshwa ry’imiti yose isukura intoki yitwa ‘BEU Hand Sanitizer’ ikorwa n’uruganda rwa Holly Trust Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Ngabo z’u Rwanda (MPD) ruratangaza ko rwatangije iperereza ku byaha byo guhohotera abaturage byakozwe na bamwe mu basirikare bafite imyitwarire mibi.
Abaturage barenga 65 bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo, banga gusohokamo kugeza basohowemo ku ngufu.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika (hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda), yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 03 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu batanu (5) barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 01 Mata 2020, hagaragaye abandi bantu barindwi barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Ubuyobozi bw’ishuri ’Hope Haven Rwanda’ riherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, bwatanze ibyo kurya ku baturage batishoboye batuye mu midugudu itandatu igize Akagari ka Rudashya, byose bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira icyorezo cya Coronavirus, serivisi z’ingenzi zikenerwa mu buhiniz n’ubworozi zikomeza gukora, kugira ngo uruhare rw’ibiribwa rudahungabana.