Ubuhamya kuri Jenoside ni kimwe mu bisigasira amateka yayo - CNLG

Ubuhamya ni kimwe mu byifashishwa mu kubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko bisobanurwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bushobora gukorwa mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho.

Ubuhamya bwanditse mu bitabo, ubw'amajwi cyangwa amashusho bwose busigasira amateka ya Jenoside
Ubuhamya bwanditse mu bitabo, ubw’amajwi cyangwa amashusho bwose busigasira amateka ya Jenoside

CNLG ivuga ko yatangiye gahunda yo gukusanya ubutumwa bunyuranye, bwaba ubw’abarokotse cyangwa abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, kuko bwose buba bubitse amateka n’ibimenyetso bikomeye.

Donatien Nikuze, Umushakashatsi muri CNLG, mu kiganiro na Kt Radio yavuze ko ubuhamya bushobora gutangwa n’abarokotse cyangwa n’abagise uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “Ubuhamya kuri Jenoside bushobora gutangwa n’impande zombi. Abarokotse bavuga uko byagenze, aho bihishe, ababo babuze n’ibindi, ariko kandi n’abagize uruhare, batinyutse gutanga ubuhamya ku buryo bitwaye mu gihe cya genoside, ni ikimenyetso n’amateka bikomeye, byafasha n’abahakana ko Jenoside yabayeho, kujya babyisomera mu buhamya bw’abayikoze”.

Kuri ubu hamaze gukorwa ibitabo byinshi birimo bumwe mu buhamya bagiye bakusanya, ndetse buri mwaka CNLG ikaba isohora igitabo cy’ubuhamya.

Nikuze avuga ko buri muturage wese ufite ubuhamya yumva ashaka gutanga kuri Jenoside, yabikora.

Ati “Aha ntawe uhejwe mu gutanga ubuhamya. Umuntu yabikora ku buryo bumworoheye, inyandiko, amajwi, amashusho, akabigeza ku bakozi ba CNLG bakorera hirya no hino mu turere, nabo bakabukusanya, bukabikwa neza”.

Yakomeje avuga ko uko imyaka ihita, ari ko abantu babonye Jenoside bagenda basaza, bityo hakaba hakenewe ubuhamya bwabo kuko bizafasha n’abazavuka nyuma kumenya neza uko Jenoside yagenze, babyumva ababibonye babyivugira.

Ibitabo birimo inyandiko n’ubuhamya bwa bamwe kuri Genoside, bishobora gusomwa na buri wese ndetse abakeneye gukora ubushakashatsi kuri Genocide bakaba babyifashisha. Ibi bitabo, biboneka mu isomero rusange rya CNLG, kandi kubisoma nta kiguzi bisaba.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka