Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rutagama Eugene, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bunamiye kandi bashyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rw’abiciwe ku rusengero rwa ADEPR i Kayenzi, bigizwemo uruhare na Pasiteri (…)
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Iyo bavuze ko hari amadini n’amatorero yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usanga abayobozi bayo bavuga ko nta muyoboke n’umwe w’idini wigeze atumwa na ryo cyangwa itorero rye ngo ajye kwica, uwabikoze wese ngo yabikoze ku giti cye.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima mu Rwanda (Cimerwa PLC) bwunamiye abari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buvuga ko bibabaje kuba Leta yarishe abaturage bayo.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byabwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bizakorana n’inzego zibishinzwe hagashakishwa imibiri isaga 9,000 iri mu rwobo rwubatsweho urwibutso rwa Jenoside muri ibyo bitaro.
Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.
Hari abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma mu Karereka Huye, batekereza ko imibabaro Abatutsi bishwe banyuzemo yabaye impongano z’ibyaha byabo, bityo Imana ikaba yarabakiriye.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambassade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills n’abayobozi babo, ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, bo mu cyahoze ari Komini Nkuri, bavuga ko ibihe bigoye banyuzemo mu gihe cya Jenoside no mu myaka yayibanjirije, kubera ubuyobozi bubi bwaranzwe na Politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda, byagize ingaruka zikomeye.
Ku ya 21 Mata 1994 ni bwo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe mu kibaya cya Nyamukumba, hakoreshejwe kurasa n’imbunda z’abajandarume, interahamwe zigasonga abataranogoka zikoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Muhayemungu Abel wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya yatanze yagaragaje uburyo yarokokeye aho yihishaga mu rukuta rukozwe n’imirambo, aho yari yihebye azi ko adashobora kubaho.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu minsi 100, Intara y’Amajyepfo iri mu zashegeshwe na Jenoside kuko ari yo Ntara ifite umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Rosalie Gicanda yari umugore w’umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarapfakaye mu 1959 ubwo umugabo we yicirwaga i Bujumbura.
Abenshi mu bamenye amateka yaranze icyahoze ari Komini Kinigi, bahafata nk’ahantu hadasanzwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bemeza ko ariho habereye igeragezwa rya Jenoside mu gihugu ndetse Umututsi wa mbere akicwa n’abagore ku itariki ya 26 Mutarama 1991, bamwicishije amabuye.
Ibitaro bivura abarwayi bo mu mutwe bya Caraes Ndera byibutse Abatutsi babarirwa mu bihumbi bahiciwe mu 1994, barimo abari bahahungiye ndetse n’abarwayi bari bahacumbikiwe.
Tariki 15 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo biciwe mu nyubako yahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abakuru gusigira ababakomokaho umurage w’amateka y’ukuri ku Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burashimira abatuye Umurenge wa Nyarubuye kuba ku mwanya wa mbere muri gahunda yo kwimakaza Ubumwe n’ubwiyunge, bigahesha ako karere kuza ku isonga muri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge hagendewe kuri raporo y’umwaka ushize.
Abarokotse Jenoside batuye ahitwa i Nyakagezi mu Mudugudu wa Shuni mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko babona n’abakobwa barokotse Jenoside batigeze bashaka abagabo, na bo bari bakwiye kwitabwaho, mbese nk’uko abapfakazi bitabwaho.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya Basketball, APR BBC, yasuye urwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kunamira abahashyinguwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.