Abakoze Jenoside n’abayirokotse babanye bate?

Nyuma y’Imyaka 28 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayirokotse ndetse n’abatarahigwaga, bahamya ko bakomeye ku ntego yo kwimakaza imibanire izira ivangura ry’amoko, no gushyigikira ko ubumwe n’ubwiyunge bukomeza gushinga imizi mu Banyarwanda, kugira ngo bikomeze kubabera umusemburo w’iterambere ryifuzwa.

Mu mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Susa, uherereye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ni hamwe mu hatujwe imiryango inyuranye, harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare n’abatarahigwaga.

Aha ni na ho Kigali Today, iheruka gusanga Kankindi Germaine, warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Komini Kigombe, Akarere ka Musanze k’ubungubu; mu gihe abarimo ise umubyara na bamwe mu bo mu miryango ye, bo bishwe, ibyabo birasahurwa, banasenyerwa inzu.

Yagize ati: “Twari abana batatu umukuru afite imyaka 11 njye mfite imyaka itandatu mu gihe uwankurikiraga yari afite imyaka itatu. Mu gihe cya Jenoside, abo mu miryango yacu barishwe, abadasenyewe amazu baratwikirwa, abandi ibyo bagiraga byose birasahurwa. Njye n’abo tuvukana hamwe na mama, twagiye duhunga, twihishahisha, Interahamwe zamenya aho twihishe, tukimukira mu bihuru, no mu mashyamba, tuza kugira amahirwe yo kugera ahitwa muri Vunga, tuhamara igihe twihishe kwa sogokuru”.

Ati: “Mu gihe cyose twahamaze, twatungwaga n’amazi babaga badashye mu mugezi wa Mukungwa, yabaga yuzuye amaraso y’ibindi bice by’imibiri y’Abatutsi bajugunywagamo umunsi ku wundi nyuma yo kwicwa. Muri icyo gihe umubyeyi wanjye(Papa), twari twatatanye, we twaje kumenya ko abakoresha be bo mu ruganda yakoragamo rwahoze rwitwa SOPYRWA, bamushoreye, bakamushyira Interahamwe, zimutegeka kwicukurira urwobo, zirumutabamo akiri muzima”.

Jenoside irangiye, ubuzima yabayemo we n’abavandimwe be, bwo kwirera ari abana bato, ntibwaboroheye, dore ko na nyina, imyaka itatu ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaje gupfa, bagasigara bonyine.

N’ubwo atari yorohewe no gukira ibikomere yatewe n’amateka y’urugendo rw’ubuzima bushaririye yanyuzemo, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na nyuma yaho gato, Kankindi Germaine, ntibyamubujije kugerageza gukira ibikomere by’ubuzima yamusigiye, abikesha gahunda zinyuranye Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho na n’ubu igikomeje gushyiramo imbaraga, harimo n’iy’ubumwe n’ubwiyunge.

Ubu aho atuye muri uwo mudugudu wa Susa, ingeri zinyuranye z’abawutujwemo harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatarahigwaga, babanye neza.

Agira ati: “Tukihatuzwa, ubwoba bwari bwose, ntatuje cyangwa ngo ndyame nsinzire, kuko natinyaga ko abo bantu tudahuje ubwoko, barimo n’abari barakoze Jenoside badutuje hamwe na bo, igihe kimwe bazaza bakanyica. Uko iminsi yagiye ihita, twagiye dutera intambwe yo kutishishanya, dutangira kwimakaza imibanire myiza. Ubu twarenze ya myumvire y’uko urugo uru n’uru ari urw’Umututsi wahigwaga cyangwa Umuhutu utarahigwaga. Ibirori biraba tugatumirana, tugatwererana, ugize ibyago agatabara undi, muri make tubanye neza”.

Ibi bishimangirwa na Kanziga Béatrice, umwe mu batarahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba atuye muri uyu mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Susa.

Agira ati: “Iwanjye aha hacumbitse abana b’abanyeshuri barihirwa n’Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Haba nk’igihe batarabona amafaranga ya bourse, naba mfite icyo kurya tugasangira nta wishisha undi. Naba nashiriwe n’umunyu, igitunguru cyangwa ikindi kintu, bakakimpa; yewe kenshi hari n’ubwo mba mfite imirimo nk’ijyanye n’ubuhinzi, imbaraga zambanye nkeya, wenda bo batagiye kwiga muri weekend, bakaza bakamfasha, ikarangira. Usibye n’aba bana n’abandi baturanyi, ari ukamye amata, ari ufite icyo kurya, ntawe ushobora kugira icyo abura hagati yacu undi agifite kuko twese dushyize imbere imibanire myiza”.

Rwasibo Pierre, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze, avuga ko imibanire hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abatarahigwaga, iri ku rwego rwiza, n’ubwo hatabura abantu bake baba bashaka kuyitokoza, ku bwo kubatwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Imidugudu yagiye yubakwa hirya no hino mu Karere ka Musanze, itujwemo ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda harimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatarahigwaga; babanye neza, kuko barahurirana, bagatabarana kandi bagashyigikirana. Gusa navuga ko nta byera ngo de, kuko hari hacye hatabura kirogoya, ya bamwe mu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside; kandi na bo, iyo bamenyekanye, bakurikiranwa mu rwego rw’amategeko, kuko dushaka Igihugu gitekanye kitarangwamo amacakubiri”.

Muri iki gihe Isi yose yibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Akarere ka Musanze, gashyize imbaraga mu gukomeza gushimangira ibituma imibanire y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza, ahanini binyuze mu gukumira abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza umurongo wo gutanga ubutabera, bwo kurangiza imanza za Gacaca hagamijwe guha ubutabera Abarokotse Jenoside.

Yagize ati: “Mfatiye nko ku rugero rw’umwaka ushize ubwo twibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye abantu mu bihe bitandukanye bigera mu nshuro esheshatu, ku bwo kurangwa n’amagambo n’imyitwarire by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubwo rero ni icyasha twifuza ko uyu mwaka kitongera kugaragara muri aka Karere, dukangurira abaturage kubigiramo uruhare, birinda icyo ari cyo cyose kiganisha ku myitwarire yo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Akomeza ati: “Turi no mu murongo wo kurangiza imanza za Gacaca zigera muri 285 zisigaye zitararangizwa mu Karere ka Musanze, aho n’ubukangurambaga tumaze ibyumweru bine dutangiye, bwo kurangiza izo manza, bigaragara ko bugenda butanga umusaruro, bityo abarokotse Jenoside bari bamaze igihe bibaza impamvu hashize igihe imanza za gacaca zitarangizwa, tukaba twizeye neza ko urwo rugendo turimo, na rwo rwo kuba mu gihe kidatinze kiri imbere, zizaba zararangijwe, ruzakomeza gushimangira ubumwe n’ubwiyunge duharanira”.

Si abatujwe mu Mudugudu wa Susa bahamya imibanire myiza hagati yabo bonyine gusa, kuko n’ababarizwa mu yindi midugudu yo hirya no hino mu gihugu, bemeza ko babanye neza na bagenzi babo, babikesha kwiyumvanamo ubunyarwanda kurusha kuba bashyira imbere amoko, bikaba bikomeje kubabera intwaro yo gukumira amacakubiri, inzagano ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bifuza ko inzego bireba, zirushaho gushyira imbaraga mu biganiro bibahuza, ndetse n’inyigisho zibafasha gusobanukirwa amateka y’Igihugu mu buryo bwimbitse, kugira ngo bibayobore mu mujyo umwe w’imyumvire myiza, ariko kandi binagire uruhare rufatika mu guhindura imyumvire y’abakibaswe n’imitekerereze mibi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka