Abiga muri IPRC Musanze basabwe kubaka amateka adafitanye isano n’amacakubiri

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arahamagarira abarimu n’urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, kubaka amateka adafite aho ahuriye n’amacakubiri, kuko aribwo bazabasha gushyira mu bikorwa ibyo igihugu kibakeneyeho.

Ibi yabibasabye, ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, ubwo yifatanyaga na bo mu muhango wabereye muri iryo shuri, wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abawitabiriye bagejejweho ubuhamya ndetse n’ibiganiro bigaruka ku mateka y’u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uburyo bwo kuyibukiranya no kuyungukiramo amasomo mashya, baheraho bagira uruhare mu kubaka igihugu, na n’ubu kigihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze, avuga ko kuganiriza abanyeshuri n’abarimu ibyerekeranye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu mbarutso y’ingenzi mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Umuntu utazi aho ava ntiyabasha kumenya n’iyo agana. Turasobanurira urubyiruko rw’ubu binyuze mu kwibuka Jenoside, uko bagenzi babo bo hambere bashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nanone abayihagaritse, bakaba bari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi rwitangiye abandi, akaba ari narwo rwafashe igihe rugashakisha uko cyongera kwiyubaka”.

Akomeza agira ati “Ni na yo mpamvu urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye gufata ibyo byiciro byombi, rugashyira ku munzani, rukagira amahitamo y’umurongo ukwiriye rugenderamo, ari nawo wo kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwahagaritse Jenoside, kugira ngo rukomereze mu njyana yo kubaka igihugu”.

Mu butumwa Guverineri Nyirarugero, yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yibukije urubyiruko ko bafite umukoro wo kwirinda no kwamaganira kure abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ingengabitekerezo yayo, mu ntego yo kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ikibase abantu bamwe na bamwe, bayigaragariza mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Mwe rubyiruko dufite uyu munsi, kuberako mugenda musobanukirwa inkomoko n’ububi bw’iyo ngengabitekerezo, ni ngombwa ko mufata iya mbere mugatesha abayigiramo uruhare, munyomoze abagoreka amateka y’igihugu kandi abagihembera ingengabitekerezo mubamaganire kure”.

Ati “Mpereye ku mahirwe igihugu cyahaye urubyiruko rw’ubungubu, by’umwihariko no kuba mwiga hano muri IPRC Musanze, nimuhugire ku kubyaza umusaruro amasomo mwiga, muhange udushya mu kubaka u Rwanda twifuza, ariko kandi mubijyanishe no gukomera ku muco wo gukunda igihugu. Muharanire gukumira no kurwanya ikintu cyose n’uwo ari we wese, wakwifuza kugihungabanya. Aho ni ho koko tuzashingira tuvuga ko igihugu cyacu gitekanye kandi gikomeje inzira yo kwiyubaka”.

Urubyiruko n’abarezi na bo basanga hari umwenda ukomeye bafitiye Igihugu, wo gukora ibinyuranye n’imyitwarire yaranze bamwe mu rubyiruko n’abarezi bo hambere, batatiye indangagaciro z’uburere mboneragihugu, baragisenya.

Rukundo Jean Pierre, umwarimu wigisha muri IPRC Musanze ati “Hari bagenzi bacu bari abarimu bitwaye nabi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafashe iya mbere mu kugambanira no kwica bagenzi babo n’abo bigishaga. Twe abarimu b’ubu, dufitiye igihugu umwenda wo gukora ibinyuranye n’uko abo batubanjirije bitwaye, tukagerageza kuziba icyuho bateje, tubinyujije mu gutoza no kwigisha amasomo y’uburere mboneragihugu; ku buryo buri wese yiyumvamo kudatatira ibiri mu murongo mwiza igihugu cyacu cyihaye”.

Ku ruhande rw’abanyeshuri bo, ngo bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abandi kumenya ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kagabo Emmanuel ati “Turacyabona abantu bakora ibikorwa bihungabanya abacitse ku icumu rya Jenoside, nko kubatemera imyaka, kwica amatungo yabo no kubahohotera mu buryo bunyuranye, kandi ugasanga rimwe na rimwe ari n’urubyiruko rugaragara muri ibyo bikorwa, kikaba ikigaragaza uburyo ingengabitekerezo ikibase abantu bamwe na bamwe, harimo n’ababa barayigishirijwe ku mashyiga. Nk’urubyiruko rero, dufite umukoro wo kwegera bagenzi bacu ndetse n’ababyeyi, tugashyira imbere kwiyumvamo ubunyarwanda kuruta guhora twirebera mu ndorerwamu y’amoko”.

IPRC Musanze iteganya ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri n’abarimu bazagira uruhare mu bikorwa birushaho gutuma abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside bagarura icyizere cy’ubuzima, binyuze mu kubaremera, gusura inzibutso zo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurushaho gusobanukirwa amateka ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka