Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatuitsi mu 1994 (IBUKA), uratangaza ko mu rwego rwo kubafata mu mugongo hazifashishwa ikoranabuhanga.
Mu gihe kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu buryo budasanzwe kubera Covid-19, abahanzi bajyaga bakora ibihangano byo kwibuka barimo baribaza icyo bazakora ngo ibihangano byabo bigere ku Banyarwanda bazaba bari mu ngo zabo banabafashe mu kwibuka.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ryerekeranye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riravuga ko habaye impinduka ebyiri ku mabwiriza ya CNLG yo Kwibuka26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo mabwiriza yari yatanzwe ku wa 29 Werurwe 2020.
Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange, barimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Kuri iyi nshuro, kwibuka bizakorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 bizaba mu buryo budasanzwe kuko bizabera mu ngo, bityo ko uwagira ikibazo cy’ihungabana yahabwa ubufasha, bahamagaye ku murongo wa 114, usanzwe uhamagarwaho ku birebana n’ubufasha kuri COVID-19.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramenyesha abantu bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga basuraga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu matsinda y’abantu benshi, ko bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo kumenyekanisha mu mashuri makuru na kaminuza ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.
Dr Bizimana Jean Damascène ukuriye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yemeje ko imibiri yabonetse ku kibuga cy’indege i Rubavu ari iy’abazize Jenoside, anibutsa ko hari indi ikomeje kuburirwa irengero.
Ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi yo mu Bufaransa yitwa LAROUSSE bwemeye gukosora inyandiko bwakoresheje mu nkoranyamagambo yabwo, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko budashidikanya ko imibiri iri gushakishwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyize ahagaragara itangazo risaba abazi amakuru ku bantu bishwe bagatabwa mu kibuga cy’indege kuyatanga nyuma y’uko habonetse imibiri ihatabye.
U Rwanda rutangiye umwaka wa 2020 rwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.U Rwanda rwamaganye itumirwa rya Paul Rusesabagina, ushinjwa gupfobya no guhakana Jenoside, akaba yaratumiwe nk’umwe mu bazatanga ikiganiro b’ingenzi i San Antonio muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Didier Drogba wahoze ari rutahizamu wa Chelsea ubu akaba ari mu Rwanda ku butumire bw’abateguye Youth Connekt Africa 2019, kimwe n’umuhanzi Patoranking, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka akarishye yaranze u Rwanda yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, banaboneraho gusiga ubutumwa (...)
Nyuma y’uko abasizwe iheruheru na Jenoside bari bubakiwe inzu, ariko nyuma y’imyaka irenga 20 zikaba zarashaje, zimwe zaranaguye, mu Karere ka Huye batangiye kububakira inzu nshya.
Abaturage b’Akagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bihaye intego yo gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwihariko wa buri gace.
Ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, ibitaro bya Kacyiru byatanze inka 10 i Bitare mu Karere ka Nyaruguru, zagenewe abarokotse Jenoside bahatuye batishoboye.
Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiye bamwe mu bari ibirangirire kubera imyuga yabo. Hari bamwe mu bana babo biyemeje kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.
Mizero Irené uvuka mu karere ka Ngororero, avuga ko akimara kumenya amakuru y’uko ababyeyi be bombi bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho mu buzima bubi aho yakuranye ibikomere n’ipfunwe yatewe n’ibyo ababyeyi be bakoze.
Abagore mirongo icyenda na babiri (92) bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’imirenge mu muryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze, biyemeje kwigira ku makosa abandi bagore bakoze, bakayakosora kugira ngo Jenoside itazongera kuba.
Abacuruzi bakorera i Remera muri Gare no hafi yaho, hamwe n’abakora mu bigo bitwara abagenzi mu modoka nini n’intoya mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo bakomeje gahunda ngarukamwaka biyemeje yo gusura inzibutso no kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abanyeshuri bo muri Nyabihu TVET School na Rwanda Coding Academy, bafashe ingamba zo kwiga bashaka ubumenyi bufite n’indangagaciro z’ubumuntu, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwe n’abanyabwenge.
Abakecuru n’abasaza batatu bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza borojwe inka za kijyambere zifite ubwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo zizishyurwe.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango ‘Akazi Kanoze Access’ wasuye urwibutso rwa Kamonyi unaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri bo mu murenge wa Kayenzi.
Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” washinzwe na Ndayisaba Fabrice, urasaba abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukunda bagenzi babo, bakabikora binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Abaturage b’Akarere ka Nyabihu 63 bari mu byiciro bitandukanye bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ari umwanya ukomeye utuma barushaho kubona ububi bwa Jenoside, bityo baharanire kurwanya amacakubiri hagati yabo.
Ubuyobozi bw’ishuri rya IFAK (Institut de Formation Apostolique de Kimihurura) buvuga ko kwigisha abana umuco w’amahoro n’urukundo ari inzira nziza yo guhindura amateka mabi igihugu cyanyuzemo, yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Senateri Tito Rutaremara atangaza ko Leon Mugesera yibeshyaga ubwo yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo ngo basubire iwabo muri Etiyopiya.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) Hon. Sen. Gasamagera Wellars aratangaza ko imbaraga zishyirwa mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge zikwiye kujyana n’amateka y’agace runaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanditsi Dr. Oscar Gasana avuga ko ubutwari Abanyabisesero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahangana n’abicanyi, bukwiye kubera urugero rwiza Abanyarwanda bose.