Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro

Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yitabiriye ikiganiro #KuGicaniro cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri Kigali Marriott.

Iki kiganiro cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside (AEGIS Trust), umuryango w’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’Abasakaza amahoro n’ urukundo (Peace and Love Proclaimers- PLP) ndetse na Imbuto Foundation.

#KuGicaniro ni igikorwa cyatangijwe muri 2017 n’umuryango w’abasakaza amahoro n’urukundo mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kumenya amateka n’ingaruka za Jenoside, uruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwirinda ko bitazongera ukundi.

Iki kiganiro kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu gukumira Jenoside no kubaka u Rwanda twifuza’”. Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarenga 450 batuye mu Rwanda ndetse n’ababarizwa mu mahanga (Diaspora).

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Kurikira ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze muri iyi video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka