Abadepite b’u Burayi biyemeje kwamagana ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi biyemeje gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abadepite b’Ibihugu by’u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Luxembourg na Slovaquie batangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko bagiye gukangurira bagenzi babo gukora ihuriro rigari ryamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kotsa igitutu Leta z’ibihugu byabo kugira ngo bifate abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwamagana abayipfobya.

Abadepite b'umuryango w'ubumwe bw'u Burayi baje mu Rwanda gufatanya n'abandi kwibuka, bumvise aho ukuri guherereye ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abadepite b’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi baje mu Rwanda gufatanya n’abandi kwibuka, bumvise aho ukuri guherereye ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umudepite uhagarariye u Bufaransa, Hon Féron Hervé, we akomeza ashimangira ko agiye gukora ibishoboka byose, Inteko y’icyo gihugu ikajya ihamagaza Leta kuza gusobanura impamvu idatangaza inyandiko zigaragaza ukuri kw’ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Biri mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko guhamagara abagize inzego z’ubuyobozi gusobanura no kwisobanura ku byo bakora; kugeza ubu ntitwumva impamvu yo kwanga gutangaza ukuri ku ibyabaye.

Inteko y’iwacu iranateganya gutangiza umushinga w’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside; nzaba mpari kugira ngo mbishyigikire".

Uyu mudepite n’abandi 43 b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, baherutse kwandika bamagana ibyatangajwe na Alain Jupé wahoze ari Ministiri w’Ubufaransa mu gihe Jenoside yakorwaga, aho aheruka kuvuga ko byaba ari igisebo gushyira ahagaragara ibyakozwe na Leta ye mu 1994.

Abadepite b'Uburayi baje ku butumire bwa EGAM na Sena y'u Rwanda.
Abadepite b’Uburayi baje ku butumire bwa EGAM na Sena y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, u Rwanda mu ijwi rya Perezida wa Sena, Bernard Makuza, rwishimira ko aba badepite na bo baje bakiyumvira aho ukuri guherereye, bakagenda biyemeje imikoranire mu kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba badepite ni uwitwa Angel Frank wa Luxembourg, Féron Hervé w’Ubufaransa, Meiwald Peter w’Ubudage, Ward Julie w’Ubwongereza ndetse na Zala Boris wa Slovaquie.

Baje mu Rwanda ku butumire bw’umuryango w’urubyiruko rw’Uburayi rurwanya ivangura, EGAM. Perezida w’uwo muryango, Benjamin Abtan, yizeza ko ubufatanye bwabo na Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango y’abarokotse Jenoside buzatuma intego zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zigerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka